Ikigo AIMS kizajya cyakira Abanyarwanda bashaka kwiga ‘Master’s degree’ mu mibare
Kuri uyu wa kabiri tariki 02 Gashyantare 2016 Leta y’u Rwanda yasinye amasezerano y’imikoranire n’Ikigo Nyafurika cy’Ubumenyi bw’imibare (AIMS-NEI). Iki kigo kizajya cyakira abanyeshuri bakomeza amasomo yabo mu cyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters) mu bijyanye n’imibare n’ubumenyi.
Mu masezerano yasinwe harimo kuba mu Rwanda ariho hazubakwa icyicaro cy’Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubushakashatsi mu mibare n’ubumenyi.
U Rwanda kikaba ari cyo gihugu cya mbere muri Africa icyo kigo gifitemo icyicaro, mu myaka isaga hafi 13 kimaze gikora.
Ikigo cy’Ubumenyi bw’Imibare muri Africa (AIMS) kimaze kubaka amashami mu bihugu nka Cameroon, Senegal, Ghana, Tanzania na Africa y’Epfo, ndetse no mu Rwanda kizaba gifitemo n’icyicaro.
AIMS ni ikigo cyatangiriye muri Africa y’Epfo mu 2003.
Thierry Zomahoun, Perezida akaba n’Umuyobozi Mukuru wa AIMS-NEI avuga ko bifuza gutanga umusanzu wabo ku cyerekezo cy’u Rwanda kuko mu myaka irenga 12 bamaze bakora basanze icyicaro u Rwanda ari cyo gihugu nyacyo kigomba kubakwamo.
Dr Papias Musafiri, Minisitiri w’Uburezi yavuze ko u Rwanda rwiteguye kwakira no gukorana n’iki kigo kigamije kuzamura ubumenyi, ubushakashatsi n’ubuvumbuzi mu by’uhanga ku mugabane wa Afurika, ariko kandi akemeza ko kijyanye n’icyerekezo cya Leta y’u Rwanda mu guteza imbere ibigo by’ikitegererezo mu gihugu.
Dr. Musafiri akomeza avuga ko ari amahirwe adasanzwe ku Rwanda kuko abasaba kwiga muri iki kigo baba baturutse hirya no hino ku Isi, ndetse kugeza ubu abenshi mu basabye kuzatangira icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Master’s degree) bazatangira kwiga mu kwezi kwa Kanama 2016, ari abifuza kuzafatira amasomo yabo mu Rwanda n’ahandi iki kigo gikorera.
Avuga kandi ko ¼ cy’abasaba kwiga muri iki kigo usanga ari Abanyarwanda.
Icyi kigo kikazafasha Abanyafurika by’umwihariko Abanyarwanda bagiye kwegerezwa icyicaro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’imibare, kugira ngo babe abayobozi mu by’ubumenyi (Science).
Joselyne UWASE
UM– USEKE.RW
1 Comment
Mutubarize aho kizaba cyubatse.
Comments are closed.