Digiqole ad

Abapfakazi ba Jenoside kuba bararokotse bibatera ubutwari bwo kwibuka ababo

 Abapfakazi ba Jenoside kuba bararokotse bibatera ubutwari bwo kwibuka ababo

Bamwe mu bapfakazi ba Jenoside yakorewe ABatutsi ubwo basurwaga n’abahanzi kuri uyu wa gatanu

Muri iki gihe twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 22 abapfakazi bayirokotse bifatanyije n’abandi Banyarwanda bose nguhangana n’ingengabitekerezo ya jenocide.

Bamwe mu bapfakazi ba Jenoside yakorewe ABatutsi ubwo basurwaga n'abahanzi kuri uyu wa gatanu
Bamwe mu bapfakazi ba Jenoside yakorewe ABatutsi ubwo basurwaga n’abahanzi kuri uyu wa gatanu

Abapfakazi ba Jenoside bibumbiye mu muryango wa AVEGA bavuga ko muri iki gihe Abanyarwanda binjiyemo, nk’abagizweho ingaruka na Jenoside ubu ngo barakomeye kandi biteguye guhangana n’ingengabitekerezo ya jenoside kuko ngo bazi ingaruka mbi z’amacakubiri.

Mu rugendo rwo kwiyubaka umupfakazi wa jenoside  kimwe n’abandi barokotse bageze mu gihe gishimishije,  kuko ngo barakomeye  aho urugendo rugeze mu myaka 22 ishize bavuye ahantu habi.

Ubu ngo bibuka banishimira aho bageze, ngo ntibikiri nka mbere aho bahoranaga agahinda koku babona uwo batura ibibazo byabo.

Umuyobozi wa AVEGA Valerie Mukabayire  yavuze ko bo nk’abapfakazi ba jenoside aho bageze bakomeye bitakiri nka mbere bari baraheranwe n’agahinda.

Yongeyeho ko muri AVEGA bagifite imbogamizi zo kubona amacumbi ya bamwe mu nshike za jenoside zitarabona aho kuba  ndetse baba bakinafite bamwe muri bagenzi baba bagifite ihungabana.

Yagize ati “Ubu ibyabaye barabaye twamaze kubyakira, ubu twishimira aho tugeze gusa urugendo rwo kwiyubaka ntirujya rushira kuko ubu turacyafite ikibazo cy’ihungabana kuko riragabanuka ntirishira, hari abantu bamwe bakirifite tukaba twishimira ko bafite n’abantu bababa hafi buri munsi.”

AVEGA ngo iracyakora ubuvugize ku babyeyi bagizwe inshike na jenoside bamaze gusaza. Bari kububakira inzu z’amasaziro kugira ngo bajye babasha kubitaho neza.

Ubu abamaze kubana aho kuba ngo baracyari bake cyane aho 48 gusa aribo bamaze kubona amacumbi mu basaga 840 badafite aho kuba.

Josiane uwanyirigira
UM– USEKE.RW

en_USEnglish