Sudan y’Epfo no muri Haiti ingabo za RDF n’Abapolisi bifatanyije mu Kwibuka Jenoside
Muri Sudani y’Epfo, ahitwa Upper Nile/Malakal, abasirikare ba batayo ya kabiri y’u Rwanda, abapolisi bakorera mu mutwe wa RwandaFPU1, bose hamwe 800, inshuti z’u Rwanda zikora muri UNMISS, mu miryango itegamiye kuri Leta, tariki ya 7 Mata baje kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 22.
Kwibuka Jenoside ku nshuro ya 22 bifite insanganyamatsiko igira iti: “Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside”.
Mu izina ry’Umuryango w’Abibumbye, umuhuzabikorwa w’ubutumwa bwa Loni muri Sudani y’Epfo muri kariya gace, Mme Hazel DE WET, yunamiye abahitanywe na Jenoside yakorewe Abatutsi kandi ashimira u Rwanda uburyo rwiyubatse vuba, ubu akaba ari kimwe mu bihugu byohereza umubare munini w’ingabo n’abapolisi mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu bihugu bitandukanye.
Yashimiye kandi Abanyarwanda bari muri ubu butumwa bwa UNMISS ku kuba intangarugero muri ubwo butumwa aho yagiriye inama abanyaSudani y’Epfo kwigira ku Rwanda no kwibagirwa ibyahise bagashaka ubwiyunge no kubaka igihugu cyabo.
Col. Deo Rusanganwa uyobozi ingabo z’u Rwanda aho muri Sudan y’Epfo yavuze ku mavu n’amavuko ya Jenoside yakorewe Abatutsi guhera mbere y’Ubukoloni kugeza mu mwaka wa 1994. Ndetse anerekana gahunda y’iterambere u Rwanda rurimo gushyira mu bikorwa hazamurwa imibereho y’Abanyarwanda.
Yagiriye inama Umuryango Mpuzamahanga yo gufatanya no gufasha mu guta muri yombi abateguye n’abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi bakidegembya hirya no hino ku Isi ngo bacirwe imanza.
Muri Haiti na ho abapolisi b’u Rwanda n’inshuti bafatanyije kwibuka Jenoside
Muri Haiti, umuhango wo kwibuka wabereye mu kigo cy’umutwe w’Abapolisi ba RWAFPU6 uri mu butumwa bwa Loni muri iki gihugu MINUSTAH kiri muri Jeremie, hakaba hari abashyitsi bagera kuri 300 barimo abakozi ba Loni n’abavuye mu ihuriro ry’Abanyarwanda batuye muri Haiti.
Mu ijambo yagejeje ku bari aho, Umuyobozi wa Polisi muri MINUSTAH, BrigGen George-Pierre Monchotte wari n’umushitsi mukuru yashimye impinduka zabaye ku Rwanda, zikaba zigaragarira ku bunyamwuga bubaranga mu butumwa bw’amahoro mu kubaka ibindi bihugu.
Commissioner of Police (CP) Joseph Mugisha, uyobora abapolisi b’u Rwanda bari muri MINUSTAH, yagize ati “Imyaka 22 irashize, Abanyarwanda batikiriye mu minsi 100 y’akaga, aho imivu y’amaraso yatembye n’amarira y’abarokotse; Abanyarwanda batereranywe impande zose, aho igisirikare cyabo cyariho kica inzirakarengane z’abasivili mu maso y’abitwaga ko baje kugarura amahoro n’Umuryango Mpuzamahanga.”
Yakomeje agira ati: “U Rwanda rwashenywe n’abaturage barwo n’ingengabitekerezo ya Jenoside y’abayobozi babi rwagize, kandi ntirwitaweho n’Umuryango Mpuzamahanga.”
Yarangije avuga ko, nyuma ya Jenoside, ubu u Rwanda rurimo kurwanya ibibazo nk’ibyo rwahuye na byo, ariko hanze y’imipaka yarwo, rukaba rwariyemeje kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’andi mahano aho yaboneka hose.
Umuhango nk’uyu kandi wabereye Abyei, aho Ingabo n’Abapolisi b’u Rwanda bifatanyije na bagenzi babo babungabunga amahoro bava mu bindi bihugu, mu muhango wo kwibuka.
Joselyne UWASE
UM– USEKE.RW
3 Comments
Mukosore iyo nkuru, ntabwo iyo photo ijyanye n’inkuru.
Iyo photo ni Rwanbatt 3(bataillon yi 101) n’abapolisi bakorera muli Repubulika ya centrafrica
bacanye urumuli rw’icyizere ntabwo ali muli soudan y’amajyepfo(Murebe neza source of information niba mutibeshye)Thanks
iyi foto ya nyuma ntabwo ari muri sudan y’epfo ni iya FPU Rwanda muri MINUSTAH Haiti murugendo (walk 2 remember) mukosore amakuru yanyu rwose
mukosore ntabwo ari UNAMISS ahubwo ayofoto niya MINUSCA
Comments are closed.