Digiqole ad

Murambi: Abarokotse nubwo bagifite ibikomere ku mutima ngo baragerageza kwiyubaka

 Murambi: Abarokotse nubwo bagifite ibikomere ku mutima ngo baragerageza kwiyubaka

Urwibutso rwa Murambi.

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Murenge wa Murambi, Akarere ka Gatsibo baratangaza ko nyuma y’amahano yababayeho mu 1994, ubu bongeye kwiyubaka ngo nubwo hatabura bamwe bagiheranwa n’agahinda bikaba byabatera kudindira.

Ku musozi wa Rwankuba, mu Murenge wa Murambi, abarokotse baho babwiye UM– USEKE ko mu gihe cya Jenoside, Abatutsi bo kuri uyu musozi bagerageje kwirwanaho bahangana n’Interahamwe ariko biranga barushwa imbaraga baricwa.

Muri uyu Murenge wa Murambi, niho habereye umuhango wo gutangiza icyunamo cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 22 ku rwego rw’Akarere ka Gatsibo.

Mbere ya Jenoside, ngo Umurenge wa Murambi wari utuwe n’Abatutsi benshi, ariko kuba ngo ariho Burugumesitiri wa Komine Murambi Jean Baptiste Gatete uvuka byatije umurindi ubwicanyi bwahitanye benshi cyane, bakicwa urupfu rubi.

Umukecuru Mukakalisa Madalina warokokeye aha avuga ko Rwankuba yari ituwe n’umuryango mugari w’uwari Burugumesitiri Gatete, ku buryo byari byoroshye kwigarurira Interahamwe zahano zose, ndetse ngo baramwumviraga cyane.

Mukakalisa avuga ko nyuma ya Jenoside, baragerageza kwiteza imbere biyubaka nubwo ngo bamwe bitaboroheye kuko hari abagiheranwa n’agahinda bakiyibagirwa.

Yagize ati “Usibye nk’abantu bagiheranwa n’agahinda rimwe na rimwe bikaba byatuma biyibagirwa bakadindiraho gato, ariko ubundi abacitse ku icumu ba hano turakora, turoroye, mbese tubayeho neza nubwo twabuze imiryango.”

Aha Rwankuba ni agasozi gatuwe magingo aya, kari mu Murenge wa Murambi uhana imbibe n’Umurenge wa Kiramuruzi na Kiziguro, aha Kiziguro hakaba ari naho hiciwe abandi bantu benshi barimo n’abahahungiraga bacitse Rwankuba, nyuma yo kugerageza kwirwanaho ariko bakarushwa imbaraga…

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

en_USEnglish