Digiqole ad

Kabgayi: Ubuhutu, ubututsi n’ubutwa byazanywe n’abanyapolitiki -Msgr S.Mbonyintege

 Kabgayi: Ubuhutu, ubututsi n’ubutwa byazanywe n’abanyapolitiki -Msgr S.Mbonyintege

Muhanga – Mu gikorwa cyo Kwibuka ku ncuro ya 22 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, Musenyeri MBONYINTEGE Smaragde akaba n’umushumba wa Diyozese ya Kabgayi yatangaje ko ikibazo cy’ubwoko bw’abahutu, abatutsi n’abatwa cyazanywe n’Abanyapolitiki bashaka kugera ku nyungu zabo.

Musenyeri Mbonyintege Smaragde, umushumba wa Diyoseze ya Kabgayi avuga ko ikibazo cy'ubuhutu, ubututsi n'ubutwa cyazanywe n'abanyapolitiki ku nyungu zabo.
Musenyeri Mbonyintege Smaragde, umushumba wa Diyoseze ya Kabgayi avuga ko ikibazo cy’ubuhutu, ubututsi n’ubutwa cyazanywe n’abanyapolitiki ku nyungu zabo.

Ibi Musenyeri  Mbonyintege Smaragde, yabigarutseho mu ijambo yavugiye mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 22  bitaro bya Kabgayi, mu Karere ka Muhanga.

Musenyeri Mbonyintege Smaragde yabanje kugaruka ku byo bamwe mbere bitaga ibitekerezo (Mythes) bakihimbira ibifitiye inyungu ubutegetsi bwabo, uhereye kuri bamwe mu bami bagiye bima ingoma mu Rwanda  kugira ngo babone uko baramba ku ngoma.

Uyu mutego w’amoko kandi ngo waje kugwamo bamwe mu banditsi bakandika ko mu Rwanda hari amoko y’abahutu, abatutsi n’abatwa, kandi ko imiterere yabo itandukanye.

Musenyeri Mbonyintege yavuze ko aya mateka yanditse mu bitabo no ku mitima ya bamwe ariyo abanyamahanga n’abategetsi ba mbere ya Jenoside bagiye bashingiraho bigisha Abanyarwanda bigisha ko ntaho umuhutu n’umututsi bahuriye, ari nabyo byatumye Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda iba, aho abaturage batari bafite icyo bapfa hagati yabo bahereye ku nyigisho mbi bahawe n’ubutegetsi bubi bagafata imihoro bakica bagenzi babo badafitanye ikibazo.

Yagize ati “Uyu muhango wo Kwibuka wari ukwiye kuba umwanya wo  kuganiriramo icyatumye abantu bemera ko  mu Rwanda dufite amoko atatu, noneho tugafata umwanya wo kugorora ibidatunganye,…hari n’abize bagifite ingengabitekerezo y’amoko.”

Mbonyintege yongeyeho ko we iyo batanze umunota umwe wo Kwibuka ibyabaye muri Jenoside, ahitamo kwifata bitari uko yabuze abo yibuka, ahubwo ngo ari ukugira ngo bidatuma arushaho gusakuza.

SEBASHI Claude, umuyobozi mu Karere ka Muhanga ushinzwe uburezi wari waje kwifatanya n’abakozi b’ibitaro  bya Kabgayi mu muhango wo Kwibuka, yasabye Abanyarwanda bose guhurira ku Bunyarwanda, bakarandura ikitwa amoko.

Sebashi yavuze ko uko abantu bagenda bibuka, ikibazo cy’ingengabitekerezo ishingiye ku bwoko kigenda kigabanuka, ku buryo ngo n’abagifite ingengabitekerezo bayireka, ahubwo bakaraga abana babo u Rwanda rutarimo amacakubiri ashingiye ku moko.

SEBASHI Claude watanze ikiganiro ku kamaro ko kwibuka.
SEBASHI Claude watanze ikiganiro ku kamaro ko kwibuka.
Abakozi b'ibitaro bategaga amatwi ibiganiro bya Musenyeri na SEBASHI.
Abakozi b’ibitaro bategaga amatwi ibiganiro bya Musenyeri na SEBASHI.
Umwanya w'ibitekerezo wasangaga abakozi b'ibitaro bya Kabgayi bifata ntibatange ibitekerezo.
Umwanya w’ibitekerezo wasangaga abakozi b’ibitaro bya Kabgayi bifata ntibatange ibitekerezo.

MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Muhanga

33 Comments

  • Aha musenyeri Mbonyintege arikwiyibagizako mu Rwanda abahutu nabatutsi bari barashakanye kandi kobanabyaranye, ese ushakana numwanzi wumuryango wawe? Gusa intambara imaze gutangira inyangabirama zahise zibyuririraho bamwe bati kuki mutahunze kimwe natwe muri 59? Abandi bati muribyitso.Ibi kandi usibye kubitondagura ku Rwanda gusa mubihugu byose iyintambara iteye niko bimera ndavuga mbere yiriya tariki ya 6/4/1994.Abavugako ibyabaye nyuma yihanurwa ryiriya ndege byabatunguye bitewe numwuka wa politiki waruri mu rwanda abo baraba barikubeshya abanyarwanda.Gusa uwahanuye iriya ndege imana izabimubaze iteka ryose kuko yarazi icyo agambiriye.

  • Ibyo Musenyeri avuga haraho nemeranywa nawe aho avugako “bakihimbira ibifitiye inyungu ubutegetsi bwabo” Uwo muco wariho ugakomeza aho burigihe haba abakeza ingoma, Akazu,Agatsiko, byose bakabisbonanurira abanyarwanda ariko mu guhimba ibifiyite ingoma inyungu.Ngaho aho byapfiriye kandi bigipfira.Ugaheza abanyarwanda ejobundi bitaga “inyenzi” usibyeko iryo zina umuntu ataryitirira ingoma ya Kayibanda nubwo aribyo byakwijijwe mu mahanga.Abahagurutse muri 1959 bagaharanira uburenganzira mu kuyobora igihugu cyabo ntabwo umuntu yabibahora kimwe nabaharaniye uburenganzira bwabo bafata imbunda muri 1990, gusa bipfirahe, kuko burigihe bamwe bahunga abandi bagataha ndetse bakongera no guhunga? Ngiryo ihurizo tukirimo kuva 1959 (Aha ndavuga ubuhunzi noneho hakiyongeraho kubu bidahagije guhunga konohanze bashobora kugutsindayo) Iyo nzira ndende yogukemura ikibazo iyo ndebye nyuma yimyaka irenga 20 nsanga tugica kuruhande kuko abanyarwanda badapfa amoko ahubwo bapfa ubutegetsi, Iyo bigezaho rero abatabibona kimwe naleta nibigarasha, nimyanda,nabajenosideri nabajinga, ninyangarwanda.Nzaba ndora.

  • Mgr Monyintege ibyo yavuze ni ukuri. Ikibazo ahubwo, uno munyamakuru Vénuste Kamanzi yihaye gutwerera Mbonyintege bimwe atavuze. Nari mpari.

  • Nyakubahwa musenyeri, amoko si abanyapolitiki biki gihe bayazanye kuko no ku gihe cy’abami yari ahari. Kuba amoko yaba ariho ni ibintu bisanzwe kuko nta gihugu na kimwe kitabamo amoko atandukanye ahubwo icyo baturusha nuko bose biga kubaho mu bwubahane. Kuyahakana ni umutego wundi tuba twishyiramo kuko na Smaragde uwamutungura akamubaza ubwoko bwe nziko atazuyaza kuko turaziranye bihagije kuburyo singombwa kwicara tubeshyana. Kuba umuntu yaba umututsi undi akaba umutwa cyangwa umuhutu nta cyaha kibirimo kuko twese twisanze muri ino si tutabisabye, kuba wahora umuntu ko afite izuru risongoye cyangwa ribyibushye, ribwataraye ni uburwayi bwo mu mutwe. Ese iburundi ko nta moko bagiraga mu marangamuntu hari uwabarushije gukora ubwicanyi bushingiye ku moko? Atwanditsemo tujye tuyemera ahubwo twakwisabira abanyeporitiki bacu kureka kuyakoresha nk’intwaro yo kugera cyangwa gutsimbarara ku butegetsi, twese erega turi abavandimwe kuko ntawe ndabona uva amaraso y’icyatsi cyangwa umweru, dupfa ubusa kuko iyo tugeze imbere y’urupfu twese tuba bamwe.Musenyeri adufashe ahubwo kwigisha abantu ko Imana nubwo yaturemye muri ayo moko ko twese dusangiye umubyeyi umwe ariwe Imana, ko ubuvandimwe tuyikomoraho busumba kure ubw’amaraso, ko gutonesha bamwe ugacinyiza abandi ari ukubangamira umugambi w’Imana.

    • Dore aho abipfira: Understanding your problem at a fundamental level. Iyo udasobanukiwe ikibazo mu buryo bwimbitse ntushobora no kubona igisubuzo, ndakurahiye. Ntabwo Imana yaturemye muri ayo moko nk’uko ubuvuga.Ngiki ikibazo mwese mufite.

  • Musenyeri nawe agoretse amateka, birazwi kandi byagiye bigarukwaho mubihe bitandukanye n’abanditsi batandukanye mu Rwanda hari Abatusti, Abahutu n’Abatwa ibi byo ubihakana afite icyo agamije. kuko kuba mubwoko runaka s’ikibazo kuko ntawe uhitamo aho azavuka cg ubwoko azavukamo. kuba rero bamwe bahera kuri ibyo bagaharanira inyungu zabo babeshya ko baharanira ibyiza by’ubwoko bwabo nibisanzwe kuko byoroshye cyane ko wakwigarurira imitima yabo muhuje kuruta abo mudahuje.

    Ariko kurundi ruhande birababaje kubona u Rwanda rukomeza kwivuruguta muri politike y’amoko no kugoreka amateka nkana. Genocide yarabaye amanywa ava wabyemera utabyemera yarabaye kandi ntacyo wakongeraho, abatutsi bahatse abahutu imyaka amagana, ibi byarabaye nabyo ntawagira icyo abihinyuraho. abahutu bahunze igihugu nyuma ya genocide ya 1994 abagiye Zaire bakurikiranyweyo bamwe bagwa mumashyamba abandi bicwa umugenda. aya yose ni amwe mu amateka yaranze u Rwanda tureke kugoreka amateka. Kizito ati Genocide niyitwe genocide tureke kuyishakira utubyiniriro.

    u Rwanda ruzakomeza kubaho kandi buri umwe wese wibwira ko aruta mugenzi we aribeshya kuko azagenda/azapfa u Rwanda arusige haze abandi gusa usange yiteranyirije ubusa gusa.

    Banyarwanda waba hutu, tutsi cg twa ibyo birakureba. duharanire icyadufasha kubaho kandi neza naho ibindi namaco yinda

    • Jye nayobewe igihe abantu bazavugira ukuri? Ko nibyabaye se abantu bareba tubigoreka! Reka ndeke musenyeri we aravuga ibyakera ntarabaho, ariko se n’iyitswa ry’abatutsi ryabaye ejobundi 1994, barriere zarebaga ko nta mututsi ucika atishwe harya nabyo tubyibagirwe? Ese wowe uvuga ngo abahutu bahungiye Congo bari basize bakoze iki? Nibe nabo bahutu imipaka yari ifunguye baragenda ko abatutsi se babuze aho baca ngo bahunge imihori n’impiri z’ababahigaga (abahutu). Muri make genocide yakorewe abatutsi ntishora kuzimangana, yagorekwa itagorekwa ntibizabuza ko tuyizirikana tukayibuka kko ari amateka yacu! Ibyo bindi ngo abahutu barahunze, ngo barishwe muzage mubikurikirana mubundi buryo mutabivanze. Hari barriere wigeze ubona aho wari utuye ibuza umuhutu kugenda?

      • Nibindi byabaye bareba erega.Gusa ntaho bihuriye na jenoside aho ndemeranywa nawe gusa niba dushaka gukumira jenoside nukujya tuvugisha ukuri kuko byose biterwa nurwango ruba rwarabibwe mumitima yabantu bakumvako abandi banyarwanda atari abantu kobatagomba kubaho bumuntu kobagomba kuba abagererwa

  • Muri iyinyandiko hari ikintu gikomeye nkuyemo kandi nabonye bagenzi banjye ntacyo bakivuzeho. Aha ndashaka kuvuga nti iyo ubonye abantu babagabo batanga ibiganiro bikomeye nkibi kubirebana n’amateka yacu twanyuzemo ntihagire umuturage nuyu n’umwe ugira icyo abaza mwibaza iki? Mubitekerezeho!!!!

    • Icyo uvuze ntabwo gikomeye. President Kagame yigeze kuvuga ari hariya Kimihurura mu Nteko ngo “…abo batavuga, hari igihe n’ubundi nta cyo kuvuga baba bafite…”

      Ubu rero wasanga n’abo baturage uvuga ko batabajije ibibazo mu kiganro gikomeye wenda nabo nta cyo bafite cyo kubaza, wenda bafite ubwoba bwo kubaza, wenda bazi ko nta gisubizo babona, wenda, wenda….Impamvu ni nyinshi.

      Igite ubwoba ahubwo ni ukubona umuntu mukuru uzi ukuri, kandi ufatwa nk’urumuri rw’abandi (dusigaye tubita ngo ni abavuga rikijyajya; ntumbaze aho riba rijya !), bahitamo kuryamira, kugoreka no guhisha ukuri nkana. Ngiki igiteye ubwoba. Nzaba ndeba ma !

    • @Kanyarwanda wikwigizankana uzibihe turimo wowe watera ikidori ukavuga abahutu nabatutsi ntube uriguhemebera jenoside? Ntanuwamenya ahobakunyujije.Bareke bose ibibari kumutima nibo babizi.

  • nkunze izi comment zanyu, abanyarwanda twse twabaye tubibona muri iyi angle, ingengabitekerezo ya genocide twirirwa turirimba iba yaracitse burundu! kukosoza ikosa irindi ntaho bizatugeza! twicariye ikirunga cyaka!

    • Nanjye izi comments ndazikunze, yeba zaberaga kumugaragaro, muri sena mubadepite,mubaturage aho gupfukirana ibintu kugirango bamwe batazabazwa uruhare rwabo nabaturage.Tukirinda gusibanganya ibidasibanganywa, cyangwa guhuma amaso nako nabyita kwihuma amaso kuko twese tubizi ariko tukaba tubujijwe kubivuga kungufu.Ngiyo sabyinyo cyangwa Nyiragongo twicariye kumugani wawe Kalinda.

    • None urashaka ko bigenda gute Kalinda we?

  • Ntabwo ingengabitekerezo (ideologies) ari cyo kibazo mu Rwanda cyangwa ahandi. Ku isi hose, habaho ideologies mu rwego rw’ubukungu, mu rwa politiki, mu mibereho y’abantu, mu myemerere yabo n’ibindi. Iyo bavuze liberalisme, marxisme, socialisme, fondamentalisme, fascisme, totalitarisme… ibi byose ni za ideologies. Ingengabitekerezo iba ikibazo iyo ije ivanaho ihame ry’uko uburenganzira bwanjye burangirira aho ubwa mugenzi wanjye butangirira, n’iry’uko ntawugomba kunkorera icyo atifuza ko nanjye mukorera. Mu Rwanda ikibazo dufite, nuko abanyapolitiki bifashisha Hutu-Tutsi kugira ngo bagere ku butegetsi cyangwa babugumeho, barangiza bakigira nyoni nyinshi, bagacura amateka uko bayifuza, buri gihe ugasanga abafite ubutegetsi arikubiybe, bimitse kwironda no kunyunyuza imitsi y’abandi, ari nako bashishikariza buri wese kuririmba ko ibintu byose bigenda neza. Ukarenganya abandi ugashaka ko banagukomera amashyi, ntacyo ubamariye. Ariko abanyapolitiki bajye bahora bazirikana ko urwango ruhamagara urundi rwango, ivangura rigahamagara irindi, uburyamirane n’uguhutazwa bigahamagara kwivumbura ku batsikamiwe. Nyamara ntibishoboka ko inabi ivurwa n’indi nabi. Kurwanya ingengabitekerezo z’ubuhezanguni, zirmo n’izibyara jenoside, bikorwa mu buryo bumwe bw’ingenzi bwonyine: Kwimakaza ukuri n’ubutabera kuri bose no gusaranganya ibyiza by’igihugu. Kubabarirana no kwiyunga biza byubakira kuri uwo musingi w’ukuri n’ubutabera (justice sociale et justice judiciaire). Ibindi biba ari amahamba, kandi nk’uko abanyarwanda babivuga, akanwa karya ntikaguhe kavuza induru ntiwumve. Ubumwe mu buryamirane ntibushoboka, ababuririmba baba baryaryana gusa. Amahoro mu karengane ni baringa. Abayiringira, ni nka bamwe ngo biringira ijosi rikabyara umwingo.

  • Mujye mureka rimwe na rimwe dushime niki kinyamakuru giha uburenganzira nubwisanzure abantu bagatanga ibitekerezo byabo mu bupfura bwinshi.Umuseke murakoze mukomeze gutera imbere.

    • SHA UVUZE UKURI PE …. UM– USEKE NEWSPAPER SHOULD SET UP AN ONLINE DONATION SYSTEM KUNJYA USHAKA WESE KUBASHIMA AJYE ATANGA DONATION ABICISHIJE HANO KURUBUGA RWANYU….YOU THE BEST UM– USEKE. UM– USEKE NIMWE MUZUNGA ABANYARWADA KUKO MURABA PROFESSIONALS .

  • Amateka y’igihugu cyacu arazwi neza simbona impamvu abantu bakomeza kuyagiraho impaka bamwe bashaka kuyagiramo ndende. Duhereye ku ngoma y’abami ninde uhakana ko Abanyiginya aribo barabami. Ntawe. Uburyo iyo ngoma yavuyeho ninde ubihakana. Ntawe. Ikibazo nibaza: amateka uko tuyazi Musenyeri wi Kabgayi niko ayasoma? Ibitekerezo bye biranyereka ko atariko biri! Abihuta babebaretse kunyomoza. Kuvuga ibyabaye mu Rwanda ntuvuge Mgr Class ntuvuge Mgr Perraudin ugasimbuka ngo abanyepolitike uba werekana iryowonse! Twese abahutu abatutsi abatwa nako abahisemo kubyiyita muriki gihe tuzi neza ko twese turi abanyarwanda. Ko twese igihugu tugisangiye bivugako tugomba kukiyoborana. Ikiriho nacyo kigenda kijya mu mateka nuko hakiri abatemera ko bakiyoborana n’abandi. Muribo harimo abayobozi ndetse n’abayoborwa. Aba bombi nicyo kibazo. Ninabo bagoreka amateka ku nyungu zabo. Mgr rero wayobye kandi uri umuyobozi. Kandi amateka urayazi! Ndekeyaho abandi bavuge.

    • Byacikiye kurunchucu koko.aho bafata ubutegetsi binyuze mu muvu wamaraso.

    • @ Ukuri.
      Aho ikibazo kiri suko ingoma iyi niyi yavuyeho cyangwase yagiyeho. Impakaziza iyo abantu bavuze ibibi izongoma zakoze. Buringoma igiyehi amakosa iyashyira kubandi. Ubundi iyongoma iriho gukomeza gukora amakosa asa nayo isimbuye.

  • Aho mperukira bambwiragako amoko yazanywe n’abapadiri/aabamisiyoneri…none abiteye ishoto ati ni abanyepolitiki! Nyamara nawe aziko ari kubeshya!

  • Rwigema Fred yarumugabo

    • None umuryango we wasubiye mubuhungiro kubera kubuzwa epfo naruguru.

  • Maze gusoma ibitekerezo byanyu binyuranye kandi bishimishije.Mubonye akanya mwatega amatwi umusanzu w’abahanzi nyarwanda kuribi bibazo.Byumvuhore ati Bibananiziki, Masabo ati Mutima nama, Kizito ati Igisobanuro cy’urupfu.Imana ibane n’abanyarwanda.

  • Ijambo Hutu and Tunsi katari Franche cyangwase Anglais abazungu babizanye bate? Nibo bahibye ayo majambo yombi?

  • Ariko kuki tutumva uburemere bw’ ibyabaye nanubu??? Murumva umuntu wahizwe bunyamanswa akabura aho aca mugihugu cye aringombwa gukomeza kumushinyagurira naya magambo yanyu koko? Ese ko ntawuvuga abana nuko bapfuye ? Tujye tureka kumesa amateka.Nubwo biteye ubwoba tugomba kureba ibyabaye mumaso tutabica kumpande kugirango bitazongera.Amoko arahari arikotubishatse UBUNYARWANDA bwayasumba.

    • @Niko, niba wemerako byose byatangiranye no kugoreka amateka aho naba nemeranywa nawe bityo rero abajya impaka mu kuyavuga uko ari ndumva biri mubiteza imbere ubunyarwanda biri nomubikumira jenoside nubwicanyi mu gihugu cyacu.Ntabwo arukumesa amateka rero nkuko ubivuga kuko amateka namateka kandi nuyagoreka yibwirako yabigezeho igihe cyose azaba apfukiranye abantu ariko igihe mugenga wa byose iramujyana ibyo yapfukiranye bikajya hanze.Sinzi imyaka ufite ariko urebye ukuntu Habyarimana yapfukiranye ibintu,Ejobundi ntibyamurenze multipartisme ije muri 1991? Nabandi bibeshya rero barata igihe.

  • njyewe numva iby amoko bitazongera no kuvugwa na rimwe, umunsi nabaye president umuntu nzajya numva avuga ngo:”abahutu, abatutsi” nzajya mufungunga mbaye mbabwiye, ndemera ko koko abanyepolitique aribo bazanye amoko, abavuga ngo ku bami yabagaho, yego yabagaho ark abanyepolitique bayahinduriye isura, ikindi abantu hano batanze comments bavuga ngo abantu bavutse ari abatutsi ngo abandi bavuka ari abahutu, guys, nihe Imana yaremye umuntu ikamubwira iti:”wowe nkugize umuhutu cg umututsi?” ikindi niba baravutse ari abahutu cg abatutsi, then mubirebera he ko ari abahutu cg abatutsi? mukoresha izihe strategies? izihe mesures? guys mujye mwemera ariya moko yicanye ni abapoliticiens bayazanye, banayashyira mu ndangamuntu baranabikuririza, gusa njyewe aho nzayoborera igihugu, vuba cg cyera, umuntu nzumva avuga ngo abahutu ngo abatutsi yitwaje ngo ni amateka yacu ngo tugomba kuyasoma ngo kuko ngo ba sogokuru ngo bari abahutu n abatutsi bla bla bla, njyewe nzamufunga ntamikino, niba amoko yaranabayeho ntacyiza yatuzaniye, umuntu uzumva ko ari umuhutu cg umututsi bikagira icyo bimwongerera mu buzima azagende abyirate, guys birambabaza iyo mbona abantu bamwe bagishaka kwibona mu moko, just bullshits.

    • “Nihe Imana yaremye umuntu ikamubwira iti:”wowe nkugize umuhutu cg umututsi?”

      Ni ya mana yaremye: Umugabo, Umugore, UmuZulu, UmuOromo, UmuSomali, UmwArabu, UmuBerber, UmuCaucasian, Umushinwa, Umuhinde… Ntabwo yari ikeneye kubibabwira gusa byatangiye ubwabo babiri bambere bibona bambaye ubusa, abandi basanga badasa…

      Ibibazo by’amoko ntibikemurwa no kuvuga ko atariho bikemurwa no kutayaha agaciro no kurwanya ubusumbane buyagenderaho.

  • Amoko si abanyapolitiki bayazanye kuko sibo bayaremye cg batumye abatuye isi bose n’ubwo bakomoka hamwe bagiye badasa bitewe n’impamvu nyinshi.
    Icyo abanyapolitike bazanye ni ibibazo hagati y’amoko kandi ibyo si mu Rwanda gusa ni ku isi yose. Abanyapolitiki bagerageza kwikubira ubutegetsi no kwigwizaho imitungo bakoresheje amacakubiri ashingiye ku: amoko, amadini, uturere, indimi…

  • @ Tera Karigo
    Great idea. Niwacu nibyo twazize guhera kungoma yacami kugeza uymusi abayoboye u Rwanda bagize uruhare kubyago Abanyarwanda bagize.

  • Musenyeri yari akwiriye kutubera imfura yakoma urusyo agakoma n’ingasire kuko bariya banya politike ni Kiriziya yabareze,kuvuga ngo Abami bateye ikibazo cyamoko kandi imyaka yose bategetse Abanyarwanda bari babanye bahana abageni maze akibagirwa kuvuga uruhare rwa Kiriziya-kuko byose byatangiye aho Kiriziya igereye mu Urwanda,yagize uruhare runini mu gusenya umuco Wabo kandi Ariryo pfundo ryari ripfunditse ubumwe bwabo.

  • Kiriziya urayirenganya. Ntabwo Kiriziya yigeze yigisha abanyarwanda kwicana bapfa amaoko yabo. Kiriziya yigishaga urukundo hagati y’abanyarwanda. Kiriziya yahamagariraga abari ku butegetsi kudakandamiza rubanda. Kiriziya yigishaga abategetsi b’icyo gihe gufata kimwe abana bose b’abanyarwanda, bagasangira ibyiza by’u Rwanda ntawe uheza undi, nibyo Kiriziya yitaga”Justice Sociale/Social Justice”.

    Abatutsi n’Abahutu ba kera ntacyo bapfaga rwose kandi n’ubu ntacyo bapfa. Kera Abahutu n’Abatutsi babanaga kivandimwe, bagahana inka n’abageni. Mwibuke ko n’abanyapolitiki ba mbere b’abahutu bari bafite abagore b’abatutsikazi. Kayibanda Gregoire umugore we yari Umututsikazi, Gitera Jean Baptiste umugore we yari umututsikazi, Makuza Anastase umugore we yari umututsikazi, Rwasibo Jean Baptiste umugore we yari umututsikazi, n’abandi etc…n’abandi ntavuze etc…

    Bigaragara ko nta kibazo Abahutu bari bafitanye n’Abatutsi. Nta rwango rwabagaho hagati y’Abahutu n’Abatutsi. Ikibazo cyavutse mu gihe abahutu b’injijuke bashatse kwerekana ko Ubutegetsi bwariho icyo gihe bwari bwihariwe n’agatsiko, bagasaba ko ibintu byahinduka, abahejwe nabo bakabwinjiramo.Byavugwaga ko icyo gihe Ubutegetsi bwari bwihariwe n’umwami n’agatsiko ke kari kamuri iruhande (Abashefu n’Abasushefu), kandi bikavugwa ko Umwami yari Umututsi n’ako gatsiko ahanini kakaba kari kagizwe n’abatutsi. Aho niho ikibazo cy’amacakubiri hagati y’Abahutu n’Abatutsi cyavuye. Muri make ikibazo cyavutse kubera kurwanira ubutegetsi, ariko nk’uko Musenyeri yabivuze, abanyapolitiki nibo babaye intandaro y’amacakubiri yavutse hagati y’abahutu n’abatutsi.

    Muri make, mu gihe u Rwanda ruzakomeza kugira abanyapolitiki barwanira ubutegetsi hagati yabo ntibumvikane ngo babusangire mu mahoro. uru Rwanda ruzahorana intugunda. Naho abaturage b’abanyarwanda (abahutu n’abatutsi)ubwabo bararengana, nta macakubiri bafitanye bayazanwamo n’abanyepolitiki.

    Umuti rero w’ikibazo ni uko abo banyepolitiki bakumvikana uko bagabana ubwo butegetsi ahasigaye bagaha rubanda amahoro. Abatutsi n’Abahutu bagakomeza kwibanira mu mahoro.

Comments are closed.

en_USEnglish