Abakorera impushya zo gutwara ibinyabiziga bazaniwe uburyo bushya bwo gusaba
Mu kiganiro Umuseke wagiranye n’Umuvugizi wa Polisi ishami ryo mu muhanda, yavuze ko guhera tariki ya 08/04/2016 Trraffic Police yasabye abifuza Service zose zirebana n’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga (Permis de conduire) ko bashobora kuzisaba banyuze ku rubuga rwa rwa Internet www.irembo.gov.rw .
Ushaka izo service akoresha telefone igendanwa, akandika *909# akohereza.
Nyuma akurikiza amabwiriza ahabwa kugeza ahawe umubare w’ibanga, agahita ajya kwishyura kuri Bank cyangwa agakoresha uburyo bwo kohereza amafaranga kuri Polisi akoreshe Telefoni.
Police iravuga ko ubu buryo bwari busanzweho ariko bwakoraga mu kwiyandikisha gusa.
S.P JMV NDUSHABANDI yavuze ko ikintu cyose kijyanye no gukorera izi mpushya kiri ku rubuga www.irembo.gov.rw
Yavuze ko uwagira ibyago agata uruhushya rwe, azajya yaka urundi akoresheje ubu buryo bwavuzwe haruguru.
Polisi yanasabye abatunze amagare kugira ubwishingizi
Umuvugizi wa Polisi y’U Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda yasabye abanyamagare kwitwararika bagakurikiza amategeko yo mu muhanda, kuko ngo ikintu cyose kiswe itegeko ntiwavuga ko utarizi.
Yasabye abanyamagare kugira ubwishingizi, kuko akenshi ngo usanga iyo bagonze umuntu cyangwa ikinyabiziga bigorana kwishyura kubera ko nta bwishingizi.
S.P JMV NDUSHABANDI kandi yabasabye gukoresha inzira zagenewe amagare.
Amagare n’ubwo beneyo bagirwa inama yo kugira ubwishingizi, avuga ko impanuka ziba mu gihugu hose zidaterwa n’amagare ariko na yo ngo ari mu bitera impanuka.
Jean Paul NKUNDINEZA
UM– USEKE.RW
4 Comments
Mutubarize niba abari mu mahanga nabo bashobora gukoresha ubwo buryo?
Mu mahanga se urakorayo iki ?aha ko ari paradizo ?
@karamaga, niba ari mu mahanga bigutwaye iki?
Ubu buryo police yacu yatuzaniye burashimishije pe, nikomereze aho kutugezaho service nziza.
Comments are closed.