Abaturage bo mu Mudugudu wa Kagarama, Akagari ka Kibogora, Umurenge wa Kanjongo basenyewe n’amabuye mu bikorwa byo kubaka umuhanda Rusizi–Karongi–Rubavu wubatswe n’Ikompanyi y’Abashinwa yitwa ‘China Road Corporations’ ngo amaso yaheze mu kirere bategereje ubufasha bemerewe bwo kongera kubaka inzu zabo bakava mu bukode. Inzu z’abaturage banyuranye zasenywe n’amabuye mu gihe haturitswaga intambi, hashakwa inzira yo […]Irambuye
Kuri uyu wa gatanu, i NewYork ku kicaro cy’Umuryango w’Abibumbye, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo yasinye amasezerano y’i Paris agamije guhangana n’imihindagurikire y’ikirere irimo kugenda itera inkeke abatuye Isi. Aya masezerano yemejwe tariki 12 Ukuboza 2015, ku musozo w’inama ya 21 y’Isi ku mihindagurikire y’ikirere yabereye i Paris; Yumvikanyweho n’ibihugu 196 nyuma y’ibiganiro […]Irambuye
Bamwe mu bacitse ku icumu bo mu murenge wa Murama mu cyahoze ari Secteur Bisenga ho mu karere ka Kayonza babwiye Umuseke ko kuba hari umubare munini w’Abatutsi bishwe batarabonerwa irengero, ngo ni uko hari abavugwa ko bakoze Jenoside bagahungira muri Tanzania. Theoneste Bicamumpaka umwe mu barokotse Jenoside wo muri aka gace, avuga ko muri […]Irambuye
Kigali- Mu giterane, gihuza abanyamadini batandukanye mu matorero biyemeje gusengera igihugu Rev Past. Antoine Rutayisire yamaganye ababyeyi bitambika mu rukundo rw’abana bashaka kubana ngo kuko badahuje ubwoko, avuga ko umuzi w’amacakubiri ukwiye kurandurwa kandi ababyeyi bakabigiramo uruhare rukomeye. Igiterane cyabereye mu mujyi wa Kigali mu nyubako yo kwa Rubangura kiswe ISANAMITIMA, cyateguwe n’abantu batandukanye b’abanyamasengesho […]Irambuye
*Isoko ryo kubaka izo nzu ryatanzwe na MINISANTE mu 2012 *LATIGE Ltd yibakaga izo nzu yagiranye amasezerano Dr Ndagijimana Uziel ataranjya muri MINECOFIN Inyubako esheshatu zirimo inzu yo kubyarizamo yari yatangiye kubakwa ku Kigo Nderabuzima cya Mubuga, n’izindi eshanu zagenewe gukorerwamo n’abaganga bafasha abafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, muri gahunda ya VCT (Voluntary Counseling Treatment) […]Irambuye
Kuri uyu wa kane, Polisi y’igihugu, urwego rw’igihugu rw’abanyamakuru bigenzura (RMC) n’abanyamakuru batangiye amahugurwa y’iminsi itatu agamije kunoza imikoranire hagati y’inzego zombi. Aya mahugurwa nubwo agomba kwiga ku mikoranire ya Polisi n’itangazamakuru, afite intego yo guteza imbere umutekano w’Abanyamakuru bari mukazi kabo. Polisi n’Abanyamakuru ni inzego zikorana umunsi ku wundi, Ibitangazamakuru bivugana kenshi n’inzego za […]Irambuye
Kuri uyu wa kane tariki ya 21 Mata, ubwo Abadepite bari muri Komisiyo ishinzwe uburezi, ikoranabuhanga, umuco n’urubyiruko mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda basuzumaga ingingo ku yindi z’umushinga w’itegeko rishyiraho Urwego rw’igihugu ry’umutekano mu by’ikoranabuhanga rikanagena inshingano, imitunganirize n’imikorere yarwo, banenze ko hari zimwe mu ngingo z’uyu mushinga w’itegeko urushyiraho zumvikana neza mu rurimi […]Irambuye
Leta y’u Rwanda yakoze igikorwa gishimwa n’abakuze benshi batishoboye cyo kubaha inkunga y’ingoboka ituma hari utuntu tw’ibanze babasha gukemura, gusa hamwe na hamwe hari aho abayobozi ku nzego z’ibanze bagumisha bamwe muri aba bakecuru n’abasaza ku rutonde rw’abahabwa ingoboka ariko ntibayibagezeho bakayirira bitewe n’uko bamwe muri aba bakuze nta ntege bakigira zo gukurikirana. Mu Rwanda […]Irambuye
Association Duhozanye, ni ihuriro ry’abapfakazi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu karere ka Gisagara mu murenge wa Save, ryita ku bapfakazi n’imfubyi za Jenoside, bamwe mu mfubyi ifasha bavuga ko mbere bari mu marira ariko nyuma yo gufashwa n’uyu muryango ngo bavuye mu bwigunge. Ku itariki ya 11/11/ 1994, mu gihe ingabo zari iza […]Irambuye
Umubiligikazi Claudette LESCOT watuye mu Rwanda kuva mu 1972, ubu arasaba inzego zinyuranye kucyo yita akarengane yakorewe n’umunyarwanda witwa Cyrille Ndengeyingoma ngo ushaka kumwambura ubutaka mu mahugu. Ndengeyingoma we yavuze ko ntacyo yavuga ku bintu biri mu nkiko. Ubutaka impande zombi zipfa ni inzira isohoka mu gipangu cya Claudette LESCOT n’icya Cyrille Ndengeyingoma bifatanye, biherereye […]Irambuye