Digiqole ad

Gisagara: Association Duhozanye yakuye mu bwigunge abapfakazi n’imfubyi za Jenoside

 Gisagara: Association Duhozanye yakuye mu bwigunge abapfakazi n’imfubyi za Jenoside

Mukarutamu Daphrose umuyobozi wa Association Duhozanye

Association Duhozanye, ni ihuriro ry’abapfakazi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu karere ka Gisagara mu murenge wa Save, ryita ku bapfakazi n’imfubyi za Jenoside, bamwe mu mfubyi ifasha bavuga ko mbere bari mu marira ariko nyuma yo gufashwa n’uyu muryango ngo bavuye mu bwigunge.

Mukarutamu Daphrose umuyobozi wa Association Duhozanye
Mukarutamu Daphrose umuyobozi wa Association Duhozanye

Ku itariki ya 11/11/ 1994, mu gihe ingabo zari iza RPF-inkotanyi zari zimaze gufata igihugu, zarabafashe zirabahumuriza, ariko muri uko kubahumuriza bibona  bari mu gasozi, bariho uko umwanzi yabishakaga, bisanga  ari abapfakazi batari bake ahahoze ari muri Komine Shyanda nk’uko babivuga.

Icyo gihe ngo inzu zabo basanze zarasenywe, icyo gihe ngo bahoraga mu marira gusa. Nyuma baje kwigira inama  kuko babonaga amarira ntacyo yabamarira, bafata ibyari binyanyagiye hose barasana (inzu) bakoresheje imbaraga zabo bityo bashiraho gahunda yo kwita ku mfubyi n’abapfakazi.

Mutuyemariya  Jacqueline utuye mu karere ka Gisagara mu murenge wa Kibirizi, yabwiye Umuseke ko mbere ataraza muri Association Duhozanye yakundaga kubaho mu bwigunge kuko  yarerwaga mu muryango usanzwe, badafitanye isano byagera mu gihe cyo kwibuka, agahungabana akabura n’uwamwitaho.

Yagize ati “Navutse mu muryango w’abana batatu muri Jenoside baricwa n’ababyeyi banjye, ubu nasigaye  njyenyine kuko umuryango wanjye wose warishwe.”

Avuga ko nyuma yo kwisanga ari wenyine muri Jenoside, yifuje  kuva mu ishuri kuko nta bavandimwe yagiraga, ariko aza kugana Association Duhozanye, ahahurirra n’abandi bana.

Ati “Tumvaga ubuhamya bw’abandi ugasanga ni amarira gusa, nibwo aba babyeyi baje kuduhumuriza baduha icyizere, ubu tumeze neza.”

Mutuyemariya yakomeje avuga ko kuba Duhozanye yarazanye ikintu cyo guhumuriza abo bana no kubaremera imiryango (familles) byabasubijemo icyizere cy’ubuzima, bumva ko batari bonyine ndetse no ku ishuri byongera kumera neza amanota araboneka.

Mukarutamu Daphrose umuyobozi wa Asssociatuon Duhozanye avuga ko bafite abanyamuryango 40, ariko bakaba bafite abagenerwabikorwa muri abo bapfakazi n’imfubyi za jenoside 330.

Avuga ko babashije kwiyubakira inzu 60, ku nkunga nkeya bagiye babona bakoresheje n’amaboko yabo.

Yagize ati “Mu 1998, nibwo twafashe gahunda yo kwigomwa, twiyegereza abana b’imfubyi barokotse muri Jenoside aho nanjye ku bwanjye nafashe abana bagera kuri 20.”

Mukarutamu Daphrose yakomeje avuga ko Duhozanye bakomeje kwita ku bana b’imfubyi cyane abagombaga kujya ku ishuri, abandi ngo babashingira imirimo y’ubudozi babaha n’imashini barakora.

Umuryango mugari wa Association Duhizanye, ngo waje kubyara amatsinda magirirane, agizwe n’abantu bahuriye mu mirimo itandukanye bakora, bibafasha kwiteza imbere, ayo matsinda ngo aragera kuri 60.

 

Bakoze Duhozanye Ltd

Ubu bafite Duhozanye Association, bakaba bafite na Duhozanye Ltd, ikaba ibafasha kubyara umutungo bwite.

Duhozanye Ltd ikora mu bucuruzi bw’ibinyobwa bikorwa na Bralirwa, bafashijwe n’Ikigego FARG na MINALOC babashije kugura imodoka ibafasha muri ubwo bucuruzi. Ubu ngo bafite abana b’abahungu 12 bahaye akazi binyuze muri iyi sosoyete yabo.

 

Bigenda gute mu gihe cyo kwibuka?

Mbere mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, abana ngo baheraga mu nzu, babura ababakurikirana  bagasanga barahungabanye, bitewe n’uko nta muntu bagira wababaga hafi.

Duhozanye ngo yaje gufata imyanzuro yo kubiyegereza bakabafasha, ku buryo  bavuganye n’abayobozi b’akarere, ngo bajye babashakira abana bakunze guhungabana mu gihe cyo kwibuka, maze Duhozanye ikabitaho.

Iyi gahunda ngo imaze igihe cy’imyaka icyenda, aho bahuriza hamwe abana bahura n’ikibazo cy’ihungabana.

Duhozanye yatangiranye n’abana  200 bagiraga ihungabana ariko ubu basigaranye abana bagera kuri 80.

Iyo bari muri Centre Duhozanye abayobozi baturuka mu bice batuyemo baraza bakumva ibibazo bahura na byo maze bakabikemura.

Asssociation Duhozanye bavuga ko atari abatindi, ariko ngo ntibaragera aho bifuza. Ubu ngo hari bamwe mu bana babuze ubushobozi bwo kujyana kwiga imyuga, aho basaba  IBUKA gukora ubuvugizi bwabo, kuko abo  bana ntibabonye amanota yo gukomeza Kaminuza.

Fidele Nsengiyaremye ushinzwe itumanaho muri IBUKA yabasabye gukomera ntibaheranwe n’agahinda ahubwo bagashyiramo imbaraga mu kwiga kuko aribo Rwanda rw’ejo hazaza.

Bamwe mu bana bafashwa na Association Duhozanye
Bamwe mu bana bafashwa na Association Duhozanye
Abo bana baganirizwa ku kamaro k'isihuri banahabwa impanuro
Abo bana baganirizwa ku kamaro k’isihuri banahabwa impanuro
Fidele Nsengiyaremye ushinzwe itumanaho muri IBUKA yabahe impanuro abasaba kudaheranwe n'agahinda ahubwo bashyiremo umwete mu kwiga kuko nibo u Rwanda rw'ejo hazaza
Fidele Nsengiyaremye ushinzwe itumanaho muri IBUKA yabahe impanuro abasaba kudaheranwe n’agahinda ahubwo bashyiremo umwete mu kwiga kuko nibo u Rwanda rw’ejo hazaza
Association Duhozanye
Association Duhozanye

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish