Digiqole ad

Inkunga y’ingoboka ihabwa abakuze batishoboye hari abayobozi bayirira!

 Inkunga y’ingoboka ihabwa abakuze batishoboye hari abayobozi bayirira!

Nyirambarubukeye aheruka inkunga y’ingoboka mu gihe kinini gishize kandi ngo yaba ari ku rutonde rw’abayandikiwe

Leta y’u Rwanda yakoze igikorwa gishimwa n’abakuze benshi batishoboye cyo kubaha inkunga y’ingoboka ituma hari utuntu tw’ibanze babasha gukemura, gusa hamwe na hamwe hari aho abayobozi ku nzego z’ibanze bagumisha bamwe muri aba bakecuru n’abasaza ku rutonde rw’abahabwa ingoboka ariko ntibayibagezeho bakayirira bitewe n’uko bamwe muri aba bakuze nta ntege bakigira zo gukurikirana.

Nyirambarubukeye aheruka inkunga y'ingoboka mu gihe kinini gishize kandi ngo yaba ari ku rutonde rw'abayandikiwe
Nyirambarubukeye aheruka inkunga y’ingoboka mu myaka hafi itatu ishize kandi ngo yaba ari ku rutonde rw’abayandikiwe

Mu Rwanda ntiharagera ibigo byabugenewe byakira abakuze, bituma abadafite imiryango yishoboye ibasha kubarera (kuko baba basubiye i bwana) usanga babaho mu buzima bugoye cyane kuko abiteganyirije mu myaka yashize ari mbarwa. Leta aba batishoboye yarabibutse, ariko hari abarengeera bagafata ibyagenewe bamwe muri aba bakuze.

Nka Bernadette Nyirambarubukeye utuye mu mudugudu wa Bizenga akagali ka Kibogora mu murenge wa Kanjongo karere ka Nyamasheke ari mu kigero cy’imyaka 90, avuga ko hashize igihe cy’imyaka itatu atabona inkunga y’ingoboka yahabwaga kandi ngo yumva ko akiri ku rutonde rw’abayihabwa.

Mu ijwi ritumvikana neza kubera izabukuru, Nyirambarubukeye avuga ko adaheruka iby’ubwo bufasha bahabwaga na Perezida, we asa n’uwibwira ko bwahagaze, ariko abo mu muryango we babwiye Umuseke ko bahora bakurikirana.

Maria Goretti Mukanyangezi w’imyaka 52 akaba umukazana wa Nyirambarubukeye avuga ko uyu mukecuru amaze imyaka myinshi atabona inkunga y’ingoboka nk’abandi.

Mukanyangezi ati “Inzu yabagamo ibihuru byarayirenze turayifunga, ubu ntagihabwa mutuel nta n’ingoboka akibona. Ni ikibazo kuko twumva ko akiri no ku rutonde tukibaza impamvu iyo inkunga y’ingoboka y’abashaje ije we batamua.”

Uyu mukecuru yabyaye abana batatu ubu ni bakuru ariko babiri bafite uburwayi bwo mu mutwe undi niwe umucumbikiye.

Leopold Ngendahana Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanjongo yabwiye Umuseke ko hari ubwo ubuyobozi bwo mu nzego zo hasi budatanga Raporo, ariko avuga ko uyu mukecuru bazamusura bakareba uko bamufasha bigakemuka.

Mu mirenge imwe n’imwe muri aka karere k’imirenge 15 ibi bintu byo kurya amafaranga y’ingoboka Leta igenera abashaje batishoboye byeze cyane, ngo bigaterwa n’uko abayobozi bamwe bategera uko biwkiye abo bayobora.

Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW/Nyamasheke

8 Comments

  • yewe bireze pe si aho gusa kubona abandi babonye ingoboka uyu mukecuru afite impamvu kandi ubuse hari iminsi afite bakiranuke

    • Abo bo mubihorere , iminsi yabo irabaze, kandi bamenye ko uriye umusaza aruka imvi.

  • Kuba iriya nkunga igenerwa abasaza n’abakecuru batishoboye iribwa n’abayobozi b’ibanze se ni inkuru? Ni ikimenyabose. Ahenshi ugize Imana barapasura akabona icya kabiri. Uwanze ko bayatera imirwi agahita avanwa ku rutonde. Kubwira abanyamururumba ngo bite ku banyantege nke ni ihurizo ritoroshye.

  • Yewe iby’abantu barya inkunga y’aba bakene bashobora kuba ari benshi, none ko no mu murenge wa KIBANGU karere ka MUHANGA, kuri buri kwezi bakata buri mukene amafaranga ari hagati ya bitatu na bibiri. Ibaze nawe 3.000Frw mu nkunga itageze kuri 10.000Frw. Ese ubwo uwo mukecuru cg umusaza yaba ayatanga ari umusoro w’umubiri kandi n’abagifite imbaraga batakiwakwa? Uwashaka kumenya ukuri kwabyo yazabaza muri SACCO KIBANGU niba bayabaha yose! Ariko rwose Nyakubahwa wacu agirire impuhwe abatishoboye, maze abakomeye bayatere imirwi mugihe kandi atari anahagije ngo atunge umuntu? Ese iyi ni koperative babakorera? Ese ni ukubazigamira? Ese koko iryo zigama batazi rizabamarira iki iyo urebye ubuzima bashigaje?

    Imana rwose ijye ibyumva inabibone, Nyakubahwa ntako aba atagize, kandi Imana ijye imusubiriza aho aba yavanye ndetse ijye inamuhembera umutima mwiza w’impuhwe ahorana. Abandi bo bazajya babibazwa kuko iminsi y’igisambo ibaze.

  • year uwo mucyecuru yararenganye. Esubwo uwo muyobozi uvigango agiye kubikurikirana umukecuru afashwe, mbere iyiyinkuru itaragera kurubuga yarihe, yakotaga iki? wasanga ahubwo arumwe mubayarya cg afatanyije nano minzego zibanze kurya abatishoboye. muzabibazwa bidatinze.

  • yewe mbega abayobozi koko babashe barye abasaje koko Imana izababaze ibyo mukora ndabakunda Umuseke we mujye mubavuga bashyirwe hanze ndabakunda

  • Ayo yo ntanujya ayahabwa hafi mu Rwanda hose! Niba ajya asohoka rero ntagera kubo yagenewe! Hari n’andi asohoka agomba gufasha imidugudu gucyemura bimwe mu bibazo ihura nabyo! Ayo rwose araribwa ahubwo ugasanga badasiba hukanuzamp abaturage amafaranga y’irondo; ibishingwe;…!

    NTANGARE IMPAMVU USANGA ABANTU BABYIGANIRA GUTORERWA KUYOBORA IMIDUGUDU KANDI BADAHEMBWA!

  • erega muba muzira ibyaha byinkomoko

Comments are closed.

en_USEnglish