Digiqole ad

Nyamasheke: Abasenyewe hubakwa umuhanda Rusizi-Karongi-Rubavu baracyatabaza

 Nyamasheke: Abasenyewe hubakwa umuhanda Rusizi-Karongi-Rubavu baracyatabaza

Zimwe mu nzu zasenywe n’amabuye.

Abaturage bo mu Mudugudu wa Kagarama, Akagari ka Kibogora, Umurenge wa Kanjongo basenyewe n’amabuye mu bikorwa byo kubaka umuhanda Rusizi–Karongi–Rubavu wubatswe n’Ikompanyi y’Abashinwa yitwa ‘China Road Corporations’ ngo amaso yaheze mu kirere bategereje ubufasha bemerewe bwo kongera kubaka inzu zabo bakava mu bukode.

Ahari inzu z'abaturage, amabuye yahagize amatongo.
Ahari inzu z’abaturage, amabuye yahagize amatongo.

Inzu z’abaturage banyuranye zasenywe n’amabuye mu gihe haturitswaga intambi, hashakwa inzira yo gucishamo umuhanda.

Mu mwaka ushize ubwo abagera kuri 7 bo mu Mudugudu wa Kagarama bagaragazaga ikibazo cyabo cy’inzu zasenywe n’amabuye, buri muryango Akarere ka Nyamasheke kawufatiye icumbi, kanawuha amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 60 (60 000 Frw) yo kwishyura amezi abiri.

Nyuma y’ayo mezi abiri bishyuriwe, ubu ngo bamaze andi mezi atandatu (6) nta yandi mafaranga y’ubukode bahabwa, ba nyir’inzu bacumbitsemo ngo bakaba babamereye nabi.

Umwe mu baturage barebwa n’iki kibazo utashatse ko amazina ye atangazwa, yabwiye UM– USEKE ko bamaze kurambirwa ubukode, no guhora batotezwa n’ababacumbikiye kubera kutishyura.

Yagize ati “Yewe ubu reba nawe amezi 6 arashize nta kwishyura inzu, twakwishyura iki? Ubu twahawe iminsi itatu ngo tube dusohotse (mu nzu), hari n’uwamaze kwirukanwa, igisigaye ni ugufata abana bacu n’imiryango tukajya ku Karere tukicarayo.”

Uyu muturage yatubwiye ko ubu batanagihinga kubera amabuye yuzuye mu miririma yabo; Ndetse ngo iri yubakwa ry’uyu muhanda ryanangije umuyoboro w’amazi ku buryo ubu ngo barimo kuvoma ibiziba byo mu bishanga.

Ati “Yewe, abayobozi bavuyeho (bacyuye igihe) ubanza barayariye. Twe aho bigeze Perezida azongere atwibuke duheruka abasaba ko batwubakira,…turarushye pe.”

Ivomo ry'amazi ryangijwe n'amabuye, bigatuma abaturage bajya kuvoma uruzi.
Ivomo ry’amazi ryangijwe n’amabuye, bigatuma abaturage bajya kuvoma uruzi.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ufite mu nshingano imibereho myiza y’abaturage n’iterambere, Claudette Mukamana yabwiye UM– USEKE ko iki kibazo kiraje gihangayikije Akarere.

Uyu muyobozi avuga ko iki kibazo kitareba abaturage bo muri uriya Mudugudu gusa, kuko ngo hari Imirenge itanu (5) yose irimo ibikorwa-remezo byangijwe hubakwa uriya muhanda.

Mukamana avuga kandi ko bagiye kureba abafite ibibazo bikomeye n’abo bivugwa ko basohowe mu nzu bakodeshagamo, Akarere kongere kabashakire uko babaho.

Yagize ati “Twamaze kubabarira,…RTDA (Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubwikorezi ku buka/n’iyubakwa ry’imihanda) niyo yadutindiye, icyakora turabanza turebe abahangayikishijwe n’imibereho mu macumbi, nibahumure iki kibazo Akarere karikubikurikirana.”

Aba baturage bemerewe guhabwa amafaranga y’ingoboka azabafasha kongera kubaka inzu zabo zasenywe n’amabuye.

Zimwe mu nzu zasenywe n'amabuye.
Zimwe mu nzu zasenywe n’amabuye.
Abari batuye muri izi nzu ubu bari mu bukode batamereyemo neza.
Abari batuye muri izi nzu ubu bari mu bukode batamereyemo neza.
Umusozi basatuye hagacishwamo umuhanda, ariko amabuye yawuvagaho usaturwa akaba yarasenyeye abaturage.
Umusozi basatuye hagacishwamo umuhanda, ariko amabuye yawuvagaho usaturwa akaba yarasenyeye abaturage.

Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW/NYAMASHEKE

2 Comments

  • yewe ubuyobozi bukurikirane aba bashinwa erega imihanda myiza twayigendamo dufite ubuzima bwiza ntibemere ko banduzwa nabo bakoze imihanda ese ko wumva bano baturage barakaye ra mubatabarize bubakirwe kuko barababaye

  • Nibyo kugirango ibikorwa by’agaciro nk’ibi bigerweho birahenda hakagira n’ibyangirika. Icyangombwa ni uko ubuyobozi bufasha gukemura vuba ibibazo by’abo umushinga wagizeho ingaruka. Kubaha amafaranga yo gukodesha ntabwo ari umuti urambye; ibyiza babishyure vuba agaciro k’ibyabo byangijwe.

Comments are closed.

en_USEnglish