Digiqole ad

I Gitwe bakiriye neza gusurwa n’Umuyobozi w’Itorero ry’Abadivantisiti mu Rwanda

 I Gitwe bakiriye neza gusurwa n’Umuyobozi w’Itorero ry’Abadivantisiti mu Rwanda

Umwuka waba uri kugenda uba mwiza hagati y’Abadivantisti b’i Gitwe n’ubuyobozi bwabo ku rwego rw’igihugu nyuma y’urugendo umuyobozi wabo mu Rwanda Dr. Hesron Byiringiro yahagiriye mu ntangiriro z’iki cyumweru aho yasuye Kaminuza ya Gitwe. Urugendo rwishimiwe n’ab’i Gitwe.

Uyu muyobozi (hagati) ubwo yari kumwe n'abayobozi b'ishuri n'abanyeshur basohotse mu biganiro byabahuje
Uyu muyobozi (hagati) ubwo yari kumwe n’abayobozi b’ishuri n’abanyeshur basohotse mu biganiro byabahuje

Nibwo bwa mbere kuva mu 2005 Dr Byiringiro yagirwa umuyobozi w’iri torero yari asuye iri shuri riri i Gitwe, ahantu hatangiriye iri torero mu bihugu by’u Rwanda, Burundi na Congo.

Mu bihe bishize havuzwe kutavuga rumwe hagati y’abadiventisiti b’i Gitwe n’ubuyobozi bw’idini ry’Abadiventisti b’umunsi wa karindwi mu Rwanda babuvugagaho gushaka ko amateka y’aha hantu azima ubwo hasenywaga urusengero rwa mbere rwabayeho rw’Abadiventisti mu karere, ndetse nyuma n’ubuyobozi bwaryo i Gitwe buvanwa hano ikajyanwa i Muhanga ubu hakaba hari urusengero rusanzwe.

Kuwa mbere w’iki cyumweru Dr. Hesron Byiringiro yasuye Kaminuza ya Gitwe (University of Gitwe/UG) aganira n’abayobozi bayo ndetse anaganira n’abanyeshuri bayigamo.

Pr. Dr. Hesron Byiringiro yavuze ko yatangajwe kandi yishimiye iterambere abayoboke b’Itorero abereye umuyobozi bagenda bageza hirya no hino mu gihugu cyane cyane mu cyaro.

Mu kiganiro n’abanyeshuri biga ishami ry’Ubuvuzi yabasabye kwiga neza bashyiraho umuhate kandi bakaba bagomba kwitegura gufatanya n’abandi banyarwanda mu kubaka igihugu cyababyaye.

Yaboneyeho no kubabwira ko Itorero ry’Abadivantisiti ryishimiye kunguka irindi shami ry’Ubuganga, ati “kubona itorero ry’abadivantisiti rifite za medical schools ebyiri, ntabwo ari ikintu kiza se? hari utagishima?, ibi byose nibyo bintera ishema.”

Ashingiye ku ruhare ababyeyi b’Abadivantisiti b’i Gitwe bagize mu gutanga umusanzu mw’iterambere ry’igihugu, yasabye abanyeshuri ba UG kubareberaho maze aho bicaye bakajya batekereza cyane ku ruhare bagira mu guhindura ubuzima bw’abaturage.

Uyu muyobozi yavuze ko  nubwo Kaminuza ya Gitwe itayobowe n’Itorero bidakuraho kuba Itorero riterwa ishema no kuba iyi Kaminuza ifite ishami ry’ubuganga ariryo rya kabiri ku risanzwe muri Kaminuza y’u Rwanda.

Urayeneza Gerard, Umuyobozi Mukuru w’ishyirahamwe ry’ababyeyi ryashinze Kaminuza ya Gitwe, yavuze ko urugendo rwa Pr. Dr. Hesron Byiringiro barwishimiye cyane, yaba ku ruhande rw’abakirisitu no ku ruhande rwa Kaminuza.

Yongeyeho ko kimwe mu bintu bishimisha abakirisitu ari ukugira ubuyobozi bw’Itorero bubitayeho kuko birushaho gutuma bafatanya muri byinshi birimo gukora umurimo w’Imana ndetse no kugira uruhare mu Iterambere ry’igihugu.

Mu kavura, Pr. Dr. Hesron Byilingiro ku marembo ya Kaminuza yakiriwe na Urayeneza Gerard.
Mu kavura, Pr. Dr. Hesron Byilingiro ku marembo ya Kaminuza yakiriwe na Urayeneza Gerard.
Mu biro Urayeneza Gerarg asobanurira Umuyobozi ku mikorere ya Kaminuza ya Gitwe.
Mu biro Urayeneza Gerard asobanurira Umuyobozi ku mikorere ya Kaminuza ya Gitwe.
Yatemberejwe hirya muri Kaminuza ya Gitwe.
Yatemberejwe hirya muri Kaminuza ya Gitwe.
Nyuma yagiye kuganira n'abanyeshuri aho yababwiye ko batewe ishema na Kaminuza ya UG
Nyuma yagiye kuganira n’abanyeshuri aho yababwiye ko batewe ishema na Kaminuza ya UG
Abanyeshuri bakurikiye ijambo ry'uyu mushyitsi
Abanyeshuri bakurikiye ijambo ry’uyu mushyitsi
Ifoto hamwe n'abayobozi b'iyi Kaminuza
Ifoto hamwe n’abayobozi b’iyi Kaminuza

Jean Damascene NTIHINYUZWA
UM– USEKE.RW-Ruhango.

10 Comments

  • Nibyiza rwose kuba nyakubahwa Hesron yabashije kugera ISPG akirebera ibyiza mwagezeho.
    Nabandi bajye baza.
    Ariko Damyxon ntamakuru ukitugezaho rero.usigaye wifata cyane.(kwifata bibi)

  • Oh, ndabakunze mwamfura mwe!

  • ubundi se kare kose byiringiro yigiraga amaki.

  • Ariko yasuye Gerard n’ishuli rye privée, ntiyasuye College ari yo iyobowe n’idini………. ubanza atanahakandagira kubera Urusengero rw’amateka yasenye.., Misiyoni akayimurira i Gitarama. Leta ira décentraliza (decentraliser) Byiringiro agacentraliza (Centraliser). Ni Akaga!! ndibuka kera Ba Bwana Hands, Bwana Shot, Ba Graham Ba Gutekunst, ba Long… n’abandi ba Missionaires, bageze i Gitwe barira mba ndoga Munnyeri, basanga barakoreye ubusa.

    Vive Byiringiro….

  • Imana ishimwe kuba uyu muyobozi wintama zayo ari kugenda agira umutima muzima,yari yaravuze ko yanga gitwe none ndabona atangiye kuhitoratoza bacunge neza ataba ashaka kudusenyera kaminuza U.G, nkuko yasenye EGLISE MERE yaho, ndavuga rwarusengero mwese muzi rwigitwe

    • Wamunya ngengabitekerezo we. Kuki wunvako yasenya Kaminuza? Ibyo mwasenye muri Genocide gitwe ni byiringiro wabisenye? Kuki muba contre-succes? Ibyo amaze gukorera itorero ni gihugu ko bizwi kwisi yose wunva haribyo yasenye? Ndakubwiza ukuri nutihana uzapfa nabi. Agenda agira umutima mwiza se wavuze ko arimwe mugenda mubona ko murabanyamafuti? Mwarurwanije murananirwa kuko murabanyamafuti kandi N’Imana ntikunda abanyamafuti. Ko abantu bagenda bava mu cyaro bajya mumugi uragirango gitwe hazigisha nde wa ndashima we? Ubutumwa bugomba gusanga abantu aho bari.

  • Mbega byiza!!! Ukuruta koko agukubita yicaye Byiringiro mwabuze uko mu mugenza none mutangiye kuyoboka!!! nibyiza nubundi ubugabo butisubiraho bubyara ububwa. ndabona none ubumwe bwaje.

  • Byilingiro ntabwo yifuza ko UG ivaho! Ahubwo akunda iterambere ryose aho riva rikagera… gusa nawe si shyashya nkumwana wumuntu ariko ibyo akora biganisha itorero ku iterambere, ariko mama gitimujisho ntumubaze ibyumwuka! Cyangwa kugaruka kwa kirisitu.
    Azikosore kdi namwe banyagitwe mugabanye guhora mumubonamo ikibwa nkuko yahoze, mufatanye……

    • birababaje pee,IMANA ntikunda amatiku.ese haruwatubwira impamvu nyamukuru yaturye, iriya eglise mere, bayisenya?

  • muraho nshuti z’umusaraba!ubwo murimumaki Byiringiro ko afite dossier ye mwijuru namwe mukagira izanyu kandi ko atariwe rugero rw’ifatizo kuba christo mwa muretse mugacunga izamuryanyu ubu nonaha iherezo ryawe rigeze ukabohwa no kwikorera BYIRINGIRO waba
    uzize iki?ibyo tubireke twigire muri TMI ducunganwe nigihe ijoro rirakuze burenda gucya.2abatesalonike 1:11-12

Comments are closed.

en_USEnglish