Digiqole ad

Kwibuka22: Urugaga rw’Abavoka rwasuye urwibutso rwa Bisesero

 Kwibuka22: Urugaga rw’Abavoka rwasuye urwibutso rwa Bisesero

Aba Bavoka basura urwibutso.

Ku rwibutso rwa Bisesero rushyinguyemo abarenga ibihumbi 50, ruherereye mu Murenge wa Rwankuba, Akarere ka Karongi, Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda rwavuze ko kutubahiriza amategeko ndetse n’umuco wo kudahana byaranze abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi aribyo byatumye bagera ku ntego yabo.

Aba Bavoka basura urwibutso.
Aba Bavoka basura urwibutso.

MUKANDORI Dancila uhagarariye imiryango y’Abavoka yabuze abayo muri Jenoside yakorewe Abatutsi yavuze ko mbere ya Jenoside abanyamategeko barimo n’umugabo we batotejwe bikabije kugeza bishwe.

MUKANDORI avuga ko bitangaje ko hari abantu bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside, ndetse asaba Abavoka bo muri iki gihe guhangana n’iyo ngengabitekerezo.

Ati “Ese iyo hagize ubitabaza ngo mu mwunganire mu mategeko yaragaragaye ho ingengabitekerezo ya Jenoside no gupfobya mubyifata mo gute?”

Kavaruganda Julien, Perezida w’urugaga rw’Abavoka mu Rwanda ati “Tumugira inama yo kwemera icyaha, ndetse tukamwigisha twifuza ko nawe yaza hano akavura abandi.”

Aba bavoka basaga 200 basuye uru rwibutso rwa Bisesero bari kumwe n’imiryango y’ababuze ababo bahoze ari Abavoka bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, bakaba basize bateye inkunga urwibutso y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500.

Abavoka vasura igice kigaragaza amateka 'uburyo Abatutsi bo mu Biseseo bagerageje kwihagararaho mbere yo kwicwa.
Abavoka vasura igice kigaragaza amateka ‘uburyo Abatutsi bo mu Biseseo bagerageje kwihagararaho mbere yo kwicwa.
Abavoka basaga 200 basuye uru rwibutso.
Abavoka basaga 200 basuye uru rwibutso.
Abavoka n'imiryango y'abavoka bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abavoka n’imiryango y’abavoka bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

NGOBOKA Sylvain
Umuseke.rw/Karongi

en_USEnglish