Ingengabitekerezo ya Jenoside ni uburozi butagombera ubwinshi – Min Uwacu
- Ubunyarwanda ngo nicyo gishoro cyunguka kurenza ubuhutu, ubututsi n’ubutwa.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane mu kigo cy’ubwishingize SONARWA habaye umuhango wo kwibuka abantu 9 bari abakozi b’iki kigo bazize genocide Jenocide yakorewe abatutsi. Minisitiri wa siporo n’umuco Uwacu Julienne wari umushyitsi mukuru yavuze ko nta munyarwanda numwe wungukiye muri jenoside kandi ngo buri muntu wese uko ari kose agomba kugira uruhare mu kurwanya ingengabitekerezo ya genoside iyo ariyo yose.
Minisitiri w’umuco na Siporo yavuze ko jenoside yakorewe abatutsi buri munyarwanda wese, ari uwayikoze, uwayikorewe, utari ari mu gihugu ndetse n’uwavutse nyuma yayo bose ntanumwe wungukiye muri yo.
Yavuze ko abayirokotse iteka babazwa n’ababo babuze, ndetse n’ibihe bikomeye banyuzemo , ariko ngo abishe batafashe umwanya ngo biyeze bo ngo n’ubu bapfuye bahagaze.
Minisitiri Uwacu ati “Keretse nibura uwemeye akavuga ngo narahemutse nakoze icyaha kugirango nkire biransaba kuvuga ukuri biransaba kwicuza biransaba gusaba imbabazi, biransaba guca bugufi uwo yarakize. Ariko abatarateye iyo ntambwe ntimukababone bagenda nta buzima bafite.Bivuze ngo rero nta wigeze yunguka.”
Min. Uwacu yagarutse ku rundi rugamba rwo kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside iyo ariyo yose kandi mu bantu bose kuko ngo abantu bose bashobora kuyigira.
Ati: “Jenocide ni icyaha gikorerwa inyoko muntu, hano mu Rwanda yakorewe Abatutsi, muri Africa n’ahandi hari abicwa bazira idini n’ibindi. Ushobora kubyara abana umwe akaba umukirisitu undi akaba umw’isilamu bwacya ya ngengabitekerezo ya jenoside ikanyura muri ya madini ba bandimwe bakicana.”
Uyu muyobozi yavuze ko ingengabitekerezo ya Jenoside ikwiye kurandurwa hatitawe ngo ni nke cyangwa ni nyinshi kuko ngo ari uburozi bubi cyane.
Kuba Umunyarwanda nicyo gishoro cyagirira umumaro buri wese.
Min. Uwacu yavuze ko abanyarwanda bagomba kubaka u Rwanda rumwe abantu bazajya babana ntakwishishanya. Aho buri wese azajya yirata ubunyarwanda aho kwirata ubuhutu , ubututsi cyangwa ubutwa.
Ati: “Dufatanye twubake u Rwanda nibura abadukomokaho bazabaho badakomeretse, bazabaho badafite kwishishanya gukekana kuko abongabo ntibashobora gukora ngo batange umusaruro”
Umuyobozi mukuru wa SONARWA Nhamo Mawadza kimwe n’ibindi bigo SONARWA nayo hari abakozi bayo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ngo ubu kubibuka ni umwanya wo kongera kubaha icyubahiro n’umwanya wo gutekereza ku miryango basize ndetse n’abandi barokotse Jenoside muri rusange n’abatishoboye by’umwihariko.
Ngo niyo mpamvu kuri iyi nshuro bahaye imfashanyo zitandukanye z’abarokotse Jenoside bo mu karere ka Gasabo.
Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW
4 Comments
Ngaho re!!! Amarozi, ingengas ect… Wibagiwe n’amadayimoni.Keretse icyo udashaka byose ni ingengas.
Nibarize nyakubahwa minisitiri niba gusambana , cyangwa kubaka urugo mugihe k’Icyunamo nabyo atari Ingengabitekerezo?
hahahaha
Ingengabitekerezo niki? Ese umuntu uvugako abahutu bagomba gusaba imbabazi mw’izina ry’abahutu we nta ngengabitekerezo afite yuma yimyaka irenga 20 kandi ntamoko aba mu Rwanda? Ngewe namagana jenoside yakorewe abatutsi b’imbere mu gihugu muri 1994.Umututsi wapfiriye ku rugamba muri 1992-93 ntahamwe yaba yarakorewe jenoside kandi muzagenzure neza muri FARG huzuyemo benshi bageze mu Rwanda bwambere muri 1994-1998.Ubabwirwa n’iki? bavuga icyongereza kiminjiriwemo akanyarwanda gato.
Comments are closed.