Kigali – Abasilamu bahawe imodoka n’inzu byo gukoresha batunganya abapfuye
Kigali – Kuri uyu wa kane Umuryango w’Abasilamu mu Rwanda wakiriye inkunga y’umuryango nterankunga Al ‘Ihsaani Al ‘Khayiriya wo muri Arabia Saoudite inkunga igizwe n’imodoka ebyiri za Ambulance n’inyubako iherereye mu kagali k’Agatare Umurenge wa Nyarugenge igenewe gutunganyirizwamo imibiri y’abitabye Imana uko bikorwa mu myemerere ya Kislamu.
Iyi nyubako igizwe n’ibyumba bibiri bigari bigenewe gutunganya imibiri y’abitabye Imana, kimwe ni icyagenewe abagore ikindi abagabo. Hamwe n’izi modoka zizajya zifashishwa mu kuvana imirambo aho iri izanwa kuri iyi nzu.
Izi modoka, inyubako n’ibikoresho bizayizanwamo byose bifite agaciro ka miliyoni 115 y’u Rwanda, bigamije gufasha abasilamu muri Kigali gutunganya neza kandi uko bisabwa imibiri y’ababo mbere yo kubashyingura kuko ngo hari aho bikorwa nabi kubera ubushobozi n’ibikoresho bicye. Abasilamu bashyingura ababo bitabye Imana ku munsi bashiriyemo umwuka.
Sheikh Muhamad Salal wari uhagarariye uriya muryango nterankunga yavuze ko yashimiye ubufatanye bwiza beretswe n’umuryango w’Abasilamu mu Rwanda, ibi bikorwa bikihuta, avuga ko abazakora muri iyi nyubako n’abashoferi b’iyi modoka bose bazajya bahembwa n’uriya muryango, ndetse n’iyi nzu cyangwa imodoka bigize ikibazo nibo bazakomeza kubisana, bagatanga n’ibindi byose bizakenerwa muri iyi gahunda.
Mufti w’u Rwanda Sheikh Ibrahim Kayitare yashimiye cyane uyu muryango nterankunga, ashimira Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda yemeye ko ibi bikorwa, maze anavuga ko izi modoka zishobora no kujya zifasha abarwayi barembye batari Abasilamu mu gihe bikenewe ko bagezwa kwa muganga kandi bigakorwa ku buntu.
Sheikh Ibrahim ati “Mu nkingi eshanu za Islam harimo n’ihame ryo kugira neza, niyo mpamvu n’abatari Abasilamu nabo bazajya bahabwa ubufasha bakeneye.”
Mufti w’u Rwanda yavuze ko ibi bikorwa bizakomereza no hanze ya Kigali, ko mu Ntara y’Amajyepfo batangiye kubaka nk’iriya nzu mu karere ka Nyanza i Mugandamure.
Uwari ahagarariye Minisitiri w’Ubuzima Dr Nathalie Umutoni yavuze ko Minisiteri ishyigikiye ibikorwa Islam ikora mu Rwanda bijyanye no kurengera ubuzima. Ati “Natwe tuzakomeza kubashyigikira muri byose muzadukeneraho.”
Uyu munsi byavuzwe ko iyi serivisi yo kwita ku witabye Imana mu mugenzo wa Kislamu bikorewe ahabugenewe mu Rwanda ariho ha mbere igejejwe muri aka karere.
Umusilamu witabye Imana bamwoza neza imbere mu mubiri n’inyuma bakamushyingura vuba bishoboka cyane cyane kuri uwo munsi yitabyeho Imana.
Jean Paul NKUNDINEZA
UM– USEKE.RW
3 Comments
Ababigize uruhare bose Allahu s.w Abahe imigisha.
1. Abagize uruhare bose mu gutekereza, gukora inyigo, ubuvugizi, abafatanyabikorwa n’ abaterankunga, Allahu s.w Abahe imigisha uko mungana.
2. Mukomereze aho tubone n’ ibitari ibyo n’ ubundi abayobozi beza n’ abatekerereza neza abo bayoboye, bakabavuganira mu bihe bw’ ubwigunge, bakanabahahira mu bihe by’ ibukene n’ inzara
Ariko bamaze kurasa Mugemangango.
Comments are closed.