Akarere ka Karongi ubu gafite abunzi 707 bamwe muri bo bahoze mu nyangamugayo z’inkiko Gacaca, uyu munsi Minisitiri w’ubutabera Johnston Busingye yabasuye, bamubwira ibibazo bafite mu kazi kabo nawe abashimira ubwitange bw’abakora neza ariko ananenga abavugwa mu kurya ruswa. Kimwe mu bibazo bamugejeje ni ukuba badafite aho bakorera hakwiye, bavuga ko bakorera ku mabaraza y’Akagari […]Irambuye
*Babwiwe ko “Siyansi itagirira abandi akamaro ntacyo iba imaze.” Remera – Abanyeshuri 44 batangiranye n’ishuri rya Africa Institute for Mathamatical Science (AIMS) mu kiciro cya Kabiri cya kaminuza ( Masters ) uyu munsi bahawe impamyabumenyi ko barangije muri iri shuri rimaze amezi 10 ritangiye mu Rwanda. Ibyemezo byose by’iterambere ry’ibihugu ngo bishingira ku mibare ibihugu […]Irambuye
Gicumbi – Nubwo ari umusaza, Mahabane Anastase ku myaka 70 imirimo akora benshi mu rubyiruko ntibayitabira. Ngo kuva mu busore bwe, ntiyigeze arangwa n’ubunebwe, yahingaga imboga mu gishanga, akajya kurangura umunyu ku mupaka wa Gatuna akawuzana ku igare, ndetse akawufunga mu dushashi akawujyana ku isoko rya Byumba kuwucuruza. Mahabane Anastase atuye mu Murenge wa Byumba, […]Irambuye
Ikigo k’igihugu gishinzwe guteza imbere amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro WDA giherutse kwegurira uturere amashuri yigisha aya masomo. Nyuma y’iki kemezo, abiga muri aya mashuri ya VTCs mu karere ka Ruhango bakomeje kugenda bagabanuka. Mu ishuri ryigenga rya Sainte Trinite riherereye mu mu murenge wa Ruhando, ryigisha imyuga irimo ubudozi, gutunganya umusatsi, ubwubatsi, guteka n’ubukanishi bw’ibinyabiziga, ubu […]Irambuye
Kwita izina abana b’ingagi ngo ni umwihariko wo mu ngazi zo muri Pasiki y’ibirunga hagamijwe kuzibungabunga, ntabwo hazabaho igikorwa cyo kwita izina ibibwana by’Intare zagaruwe muri Pariki y’Akagera nyuma y’imyaka 20 zihacitse. Igikorwa cyo kwita izina abana b’ingagi uyu mwaka ubu cyatangiye kwitegurwa. Belise Kariza Umuyobozi w’ishami ry’Ubukerarugendo muri RDB mu gutangiza ibi bikorwa byo […]Irambuye
Ku nshuro ya mbere mu Rwanda hateraniye Inama Nyafrica ku murimo ubu iri kuba ku nshuro ya gatandatu, iyi nama iri kubera muri Kigali Convention Center yatangijwe uyu munsi na Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi wavuze ko Africa icyeneye cyane kunoza serivisi mu mirimo iyikorerwamo by’umwihariko ko umurimo w’urubyiruko ariwo uzageza Africa ku ntego z’icyerekezo 2063. […]Irambuye
Icyitonderwa: Amafoto y’uyu mwana ari mu nkuru ateye ubwoba *Ngo yirukanywe muri CHUK atavuwe kubera kubura ibihumbi 114 *Umuyobozi wa CHUK akavuga ko atabimenye *Dr Theobald yizeje ko agiye kumufasha kandi azakira. Muhanga – MUKABAZIGA Emeritha, Nyina w’umwana ufite uburwayi busanzwe bw’amara yasohotse hanze yabwiye Umuseke ko yagerageje kuvuza ariko aho bigeze akeneye ubufasha kuko ubushobozi […]Irambuye
Gasabo – Mu mudugudu wa Rubonobono Akagari ka Nyamabuye Umurenge wa Gatsata umusore yaraye agiye kwiba igitoki mu murima w’umuturage witwa Akingeneye agifasheho aheraho kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu. Ni inkuru yatangaje abantu bo muri aka gace n’abandi bayimenye. Ubuyobozi n’abashinzwe umutekano bahageze ngo bakurikirane ibi bintu bidasanzwe. Guhera ahagana saa kumi […]Irambuye
Uyu munsi, ubwo yasozaga urugendo yagiriraga muri Zambia, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasuye uruganda rukora ibyuma rwitwa ‘Universal Mining & Chemical Industries Ltd.’ruherereye mu mujyi wa Kafue mu Ntara ya Lusaka. Ibiro by’umukuru w’igihugu bivuga ko aganira n’abanyamakuru nyuma yo gusura uru ruganda, Perezida Kagame yavuzeko ari intambwe nziza kuba muri Zambia hari uruganda […]Irambuye
Kuri uyu wa kabiri Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye yakiriye indahiro z’Abahesha b’Inkiko batari ab’umwuga 424, uw’umwuga umwe na ba noteri 12, abasaba kugira ubwitonzi n’ubushishozi mu karangiza imanza n’ibyemezo by’inkiko birinda kugwa mu mutego w’amarangamutima nk’uko byagiye bigaragara kuri bagenzi babo. Minisitiri Busingye yabwiye aba bahesha b’inkiko biganjemo abatari ab’umwuga […]Irambuye