Digiqole ad

Gicumbi: Ingorane z’abana bamugaye mu kwiga no kwihangana kwabo

 Gicumbi: Ingorane z’abana bamugaye mu kwiga no kwihangana kwabo

Akarere ka Gicumbi ni akarere k’imisozi ihanamye, bamwe mu bana biga amashuri abanza bafite ubumuga birabagora cyane kuva iwabo bajya ku ishuri, bamwe bikabaviramo kuva mu ishuri, Ildephonse Munyankumburwa yarihanganye abifashwamo cyane na nyuma, arakoza ariga ubu ageze muwa gatanu w’amashuri yisumbuye.

Munyankumburwa yavukanye ubumuga bw'ingingo ku buryo atabasha kugenda
Munyankumburwa yavukanye ubumuga bw’ingingo ku buryo atabasha kugenda

Kuvukana no kubana n’ubumuga bw’ingingo ni ikigeragezo gikomeye, kubyakira no kwihanga nibyo ntwaro yo gukomeza ubuzima, ariko ntibivanaho ingorane abamugaye cyane cyane abana bahura nazo mu itangira. Kandi nabo baba bakeneye imbere heza kimwe n’abataramugaye.

Aba bana bagira ibibazo byo kugenda, abafite amagare yabugenewe ugasanga nabo hari ubwo biba ngombwa ko babaheka bajya/bava ku ishuri kubera imiterere y’imisozi yo muri Gicumbi, imyigire yabo ntabwo iborohera n’iyo bageze mu mashuri yisumbuye. Gusa bamwe ntibacika intege.

Ildephonse Munyankumburwa ageze mu mwaka wa gatatu w’ayisumbuye, yiganye izo ngorane zose kugeza aha ariko avuga ko atigeze aba uwa kabiri mu ishuri uretse mu gihembwe gishize aho yabaye uwa gatatu nabwo ngo kubera ingorane z’igare rye ryari rishaje, ubu bamuhaye irindi.

Yiga muri G.S Nyarurama, afite imyaka 20, ati “ntuye mu murenge wa Ruvune kuhava ujya ku ishuri ni urugendo rurerure byabaye ngombwa ko umubyeyi wanjye adushakira icumbi ahajya kwegera ishuri, ubu mbana na murumuna wanjye wiga muwa mbere primaire, mbere yo kujya ku ishuri arabanza akansunika akangeza aho niga nawe akabona kugenda.”

Munyankumburwa avuga ko bagorwa cyane n’aho batuye kubera imihanda imwe bigoranye kugenzamo igare ry’abamugaye ku buryo bamwe bibasaba kubashyira ku mugongo bajya cyangwa bava ku ishuri.

Umubyeyi wa Munyankumburwa witwa  Josephine Mukakalisa yakomeje gufasha umuhungu we kujya ku ishuri ndetse kenshi akamuheka akamwigerezayo akiga mumashuri abanza n’ubu iyo bibaye ngombwa.

Umubyeyi we yitangiye gufasha umwana we, iyo bibaye ngombwa aramuheka n'ubu kandi abagemurira buri minsi we na murumuna we aho bacumbitse hafi y'ishuri
Umubyeyi we yitangiye gufasha umwana we, iyo bibaye ngombwa aramuheka n’ubu kandi abagemurira buri minsi we na murumuna we aho bacumbitse hafi y’ishuri

Mukakalisa ati “Ubu ndashima abahaye umwana wanjye icumbi hafi y’ishuri nubwo buri munsi mbagemurira aho batuye. Ariko mfite ikizere ko bazarangiza bakiga na kaminuza kuko Munyankumburwa arihangana cyane kandi akunda ishuri.”

Mukakalisa avuga ko ashimira cyane abantu bibuka abamugaye bakabagenera amagare bakoresha mu kugenda kwabo, gusa agasaba ko bibanabaye byiza hakwiyongera uburyo bwo kubafasha kuba mu bigo bibafasha imibereho yabo.

Ildephonse Munyankumburwa avuga ko afite ikizere ko azakomeza kwiga birushijeho akarangiza na za Kaminuza akagira ubuzima bwiza…

Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/Gicumbi

en_USEnglish