Digiqole ad

Uwahoze ashinzwe ibikoresho bya Auditorium ya Kaminuza i Butare yatawe muri yombi

 Uwahoze ashinzwe ibikoresho bya Auditorium ya Kaminuza i Butare yatawe muri yombi

Jean Paul Murekezi yari ashinzwe ibikoresho cyane cyane ibyuma nk’amatara n’ibyuma by’amajwi n’amasuhsho

Amakuru agera k’Umuseke avuye i Huye aremeza ko Jean Paul Murekezi wahoze ari umukozi wa Kaminuza ushinzwe ibyuma by’inzu mberebyombi (audorium) ya Kaminuza yatawe muri yombi kuri uyu wa 19 Gicurasi akurikiranyweho kunyereza umutungo wa Kaminuza n’uw’ishyirahamwe Imanzi Investment Group ryo mu mujyi wa Butare.

Jean Paul Murekezi yari ashinzwe ibikoresho cyane cyane ibyuma nk'amatara n'ibyuma by'amajwi n'amasuhsho
Jean Paul Murekezi yari ashinzwe ibikoresho cyane cyane ibyuma nk’amatara n’ibyuma by’amajwi n’amasuhsho

Jean Paul yamenyekanye cyane nk’umukozi muri Kaminuza y’u Rwanda ( – 2012) kuko yari ashinzwe ibikoresho byose by’inzu mberabyombi ya Kaminuza, inzu ikoreshwa cyane n’abanyeshuri n’abayobozi ba Kaminuza y’u Rwanda, mu myidagaduro, inama nini n’ibindi bihuza abantu benshi.

Jean Paul Murekezi ubu wari usigaye akora ubucuruzi bamwe mu bo bakorana babwiye Umuseke ko yatawe muri yombi ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane agahita azanwa i Kigali kubazwa ibyo aregwa kuri CID akaba agikurikiranywe kugeza ubu.

Amakuru agera k’Umuseke aravuga ko yaba akekwaho kunyereza bimwe mu bikoresho by’iyi nyubako nini. Hari amakuru avuga kandi ko ashobora no kubazwa ku ibura ry’amafaranga abarirwa muri miliyoni zirenga ijana ya Imanzi Investment Group yaje kubera umunyamabanga mukuru avuye muri Kaminuza.

Imanzi Investment Group ni ishyirahamwe ry’ubucuruzi n’ishoramari rihuriyemo abakozi n’abacuruzi bo mu mujyi wa Butare batanga imisanzu bagamije gukora ibikorwa by’ishoramari rigari. Jean Paul akaba yararibereye ushinzwe ibikorwa n’imari kugeza mu 2014.

Hari amakuru avuga ko ashobora no kubazwa ku mari y’iri shyirahamwe yaburiwe irengero mu gihe yari umuyobozi muri ryo.

Muri iki gihe Leta isa n’iyongereye imbaraga mu gukurikirana ibyaha byo kunyereza umutungo wayo n’ibijyanye na ruswa n’ibindi byaha bimunga ubukungu.

Umuseke uracyakurikiranye iyi nkuru…

UM– USEKE.RW

4 Comments

  • UWO JEAN PAUL TWARAKORANYE MURI KAMINUZA NI IGISAMBO CYUJUJE AMATEGEKO,YIBYE IBYUMA BYA AUDIT ABIJYANA FAUCON MURI MELO TWIST,AKABA YARAFATANYAGA N’ ABAVANDIMWE BE 2:UWITWA WALLABY NA RENE AKA COBRA,UBU BARI GUKORA UBUCURUZI BW’ AMATA!!! IMANZI GROUP YAYIBYE AFATANIJE NA CAMILLE WIGISHA MURI EPLM!!! MUDUFASHIJE MWAFATA N’ IKINDI KIJURA CYARI GISHINZWE REAL ESTATE KITWA SINZI THARCISSE W’ UMUKARATEKA KUKO NAWE YASIZE ASAHUYE KAMINUZA!!!!!!

  • Ariko hari ibijya bimvanga pee nonese umuntu amaze imyaka 4 atakiri umukozi wa kaminuza kdi ajya kuvamo habaye audit habaho niherererekanya bubasha (remise et reprise)yewe nuwamusimbuye nawe yavuyeho yajyaho undi ubuse nibwo bakibona ubwo bukujura ra? Wasanga harimo amatiku, .. naho wowe ushinja abantu ukabahamya ibyaha mbere yuko baburana cg bagera imbere yurukiko iyo myumvire iracyari hasi peee gusa murda byo ubucamanza buri kurwego rushimishije nibimuhama azahanwe kdi naba umwere abamushinja nabo bazakurikiranwe bishure ibyangiritse…

  • Uyu muhungu azize ubwenge bwe n’uburyo yateraga imbere umunsi ku munsi. Period.

    Twe abamuzi, twabyirukanye, tukigana..
    Gusa ikibabaje muri rusange nuko ABASOPE bafite ubwenge n’ubushobozi bataramenya ikipe bakina nayo.

    Abasigaye bibabere isomo mumenye aho muri, abo mubana na bo, abadashoboye gukuramo ako bavumbitse mujye mwicisha bugufu, mwemere mwibere mu bukode cyangwa
    se muzire ibyo mugaragaza ko mwateye imbere.

    RWANDA WARAGOWE.

    • Uyu mugabo Ibye Bikurikiranwe harimo ubushishozi Kuko ibijyanye na company yabakozi ba kaminuza y’urwanda (Imanzi investment Group) yabereye CEO yayiyoboranye na BOD yose none se Ubwo CEO Na BOD ikiyobora Ikindi nikihe kuburyo abazwa wenyine umutungo wa campany ?
      Refer to the external audit report

Comments are closed.

en_USEnglish