Digiqole ad

Padiri Fraipont washinze za Gatagara azibukwa mu birori bizazamo na Byumvuhore

 Padiri Fraipont washinze za Gatagara azibukwa mu birori bizazamo na Byumvuhore

Byumvuhore Jean Baptiste azaza mu birori byo kwibuka Padiri Fraipond Ndagijimana

 *Padiri Ndagijimana yarwanyije cya Kayibanda cy’uko abamugaye badakwiye kwiga kuko babuza umwanya abataramugaye

Frère Kizito Misago uhagarariye  ibigo bya Gatagara mu Rwanda yatangaje kuri uyu wa gatanu ko kugeza ubu abafite ubumuga biga muri ibyo bigo babarirwa muri 800, kugeza ubu ngo imibare y’abagana mu bigo bya Gatagara kubera ubumuga batewe na Jenoside yakorewe Abatutsi n’intambara yo kwibohoza bariyongereye kurusha abafite ubumuga bw’imbasa cyangwa indi ndwara.

Frère Kizito Misago uhagarariye ibigo bya Gatagara mu Rwanda avuga ku myiteguro y'umunsi wo kwibuka Joseph Fraipond Ndagijimana
Frère Kizito Misago uhagarariye ibigo bya Gatagara mu Rwanda avuga ku myiteguro y’umunsi wo kwibuka Joseph Fraipond Ndagijimana

Abafite ubumuga mu Rwanda ngo bitaweho gusa Politiki yo kubitaho no kubaha agaciro bayikesha uwo bita umubyeyi wabo Padiri Fraipont Ndagijimana, umubirigi wari waraje mu ivugabutumwa mu Rwanda akitangira gufasha abamugaye asanze bafatwa nabi cyane mu muryango nyarwanda. Uyu ubu baritegura kumwibuka mu birori bakora buri mwaka.

Kugeza ubu imibare y’abamugaye bari mu bigo bya Gatagara hakurikijwe ubumuga bafite ni; i Gatagara ya Nyanza ahari abafite ubumuga bw’ingingo bavanze n’abatabona bose hamwe 274, Gatagara ya Butare ahari abamugaye ingingo n’abafite ubumuga bwo kutabona 68, Gatagara ya Rwamagana ahari abafite ubumuga bwo kutabona 184, Gatagara ya Gikondo ahari abana bafite ubumuga bwo mu mutwe 90, I Ndera mu karere ka Gasabo ahari abafite ubumuga bwo mu mutwe 80 no mu Ruhango ahari abafite ubu bumuga 80 mu kigo kimwe.

Ubuzima bw’abamugaye mu Rwanda ngo bubangamiwe no kubura ibikorwa remezo kugira ngo bagere ku burezi no ku bindi bakenera nk’uko byatangajwe na Frère Kizito Misago

Abafite ubumuga bwo kutabona ngo baracyafite imbogamizi ikomeye kuko ngo icyuma gikora nka mudasobwa gisoma kandi kikabika inyandiko za Brailles kigura amadorari hagati ya 650 na 800$ (hafi 600 000Rwf) naho inkoni yera ibafasha kugenda ikagura hagati ya 100 na 150$.

Indi mbogamizi bafite ngo ni ikibazo cy’abarimu bacye bize kwigisha abana bafite ubumuga butandukanye.  Hakaba hari n’ikibazo cy’integanyanyigisho y’ubu burezi bwihariye bituma n’amasuzumabumenyi yabo adategurwa n’ibigo bibishinzwe nka REB.

Frère Kizito yavuze ko tariki ya 26 Gicurasi 2016, ku cyicaro gikuru cya Gatagara kiri mu Karere ka Nyanza abafite ubumuga baturutse mu gihugu hose hamwe n’abadafite ubumuga bazitabira umunsi wo kwibuka Padiri Fraipont Ndagijimana wahaye agaciro akanita ku bamugaye mu Rwanda.

Umuhanzi Jean Baptiste Byumvuhore ufite ubumuga kandi akaba yarabaye i Gatagara Padiri Fraipont akiriho nawe ngo azaza gususurutsa abazitabira ibirori.

Ayabahutu Bernard warezwe na Padiri Fraipont Ndagijimana yibuka cyane urukundo rwamuranze. Yavuze ko uriya mu  Padiri abafite ubumuga bita ‘umubyeyi’ wabo kuko yarangwaga no guharanira ko uburenganzira bwabo bwubahirizwa.

Yavuze ko hari igihe Perezida Kayibanda Grégoire yashatse gutanga itegeko ko nta muntu ufite ubumuga ugomba kwiga kuko ngo batwaraga imyanya y’abatabufite bigatuma batiga.

Fraipont ngo yarwanyije icyo gitekerezo cyane, kugera kivanyweho.

Ubu ibigo bya Gatagara biyoborwa n’AbaFrere b’Urukundo (Frères  de la Charité) kuko ariko Fraipont yasize abisabye.

Byumvuhore Jean Baptiste azaza mu birori byo kwibuka Padiri Fraipond Ndagijimana
Byumvuhore Jean Baptiste azaza mu birori byo kwibuka Padiri Fraipond Ndagijimana

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

8 Comments

  • Byumvuhore urakaza neza Mu Rwanda.
    Ndagukunda cyane.
    Iyo Abanyarwanda bita kubihangano byawe amahono yarubayemo ntiyari kuba.

  • Merci Byumvuhore, mu bantu b’i Gatagara harimo nabahanzi benshi cyane kandi b’abahanga bigishwaga kwandika indirimbo, gucuranga, n’ibindi..hari indirimbo nyinshi cyane bahanze nazo zagombye kujya zinyura kuri radio kugirango tujye tubibuka.

  • FRAIPO IMANA IGOMBA KUMWAKIRA BYANZE BIKUNZE,

  • Fraipont n umubyeyi yarakwiriye no kuba intwari, nyakubahwa President wacu dukunda azabisuzume. dushimire naba Frere de la Charite ko bakomeza kugera ikirenge mucy umubyeyi Fraipont, urukundo bagaragariza ababagana i Gatagara/ Nyanza ni rwiza cyane.

  • Twese dushyigikire imibereho myiza,n’ubuvuzi bw’abafite ubumuga. Disability is not inability. I really like this man.ni umuyobozi mwiza ureba kure

    • Buruya se byumvuhore ntibazamufunga ko buriya butegetsi ko bwiyenza kubi

  • “Ngo yarwanyije cya Kayibanda??”

  • NIBYIZA AZATURIRIMBIRE NINDE WABIMENYA. HOYA RWANDA SIGAHO NYABUSA NDABABAYE .IGIHUGU CYASHUSHE NKAGEREZA . WABA SE WARIKANZE UMWANZI. NYAMARA KANDI HARIMO FAGITIRE . UMBABARIRE MAWE, IBI NDABIRAMBIWE KANDI RWOSE NDABIRAMBIWE . NDAMBIWE NDAMBIWE NDAMBIWE IBI BIRAMBIRANYE NYABUSA . MBABARIRA HOZA UMWANA . ICYO GIHE NYINE IZUBA RYARIHO RIRENGA . IZUBA SE MWESE NIMUBONA KO RISA NKAZAHABU . NUMUHONDO . ARIKO SE KANDI WABA USIZE NKURU KI IYO UTURUTSE ? UZABAZE MASABO NYANGEZE KARORI INSHUTI YAWE INSHUTI YAWE YAMAGARA . KUBESHYA NIKUBI . SINKOVU BIRACYARI IBIKOMERE NIBA NA MAMA PAPA RUHUKA WENDA ABANDI BO NINKOVU . INKOVU ZAGAHINDA ?/? AGAHINDA NTIKICA KAGIRA MUBI . AGACIRO SE MAMA KABAMUGAYE ? UBWO NUBUMUGA MUBONA . ABASIGAJWE INYUMA NAMATEKA WENDA NABO MWABATARAMIRA . NAHO SE NKATWE TWAMUGAJWE NAMATEKA ?. NYABUNEKA NIMUCE ITEKA MURWANDA . ABASHINGAMATEKA SE IWACU BAHURIRAHE NAKAGAHINDA KINKOKO . ABANA BARAGWINGIYE , ABANDI BIGIRA UBUNTU BAGAKURANA UBUSA , ABAKENE BARARYA UMWUKA BAKARENZAHO UMUYAGA . NGO NAMAJYAMBERE . IBYISI NIBIBI BYOSE BIRASHIRA IBYISI NIBIBI BYOSE BIGENDA TUBIREBA . ICYO USHAKA USHAKA AMAJYAMBERE ? UZABAZE MAJYAMBERE SIRASI YARESHAGA NKA RWIGARA MUMITUNGO NAMAJYAMBERE , KAJEGUHAKWA NTIBAMWITAGA GASHAKA BUHAKE . RUJUGIRO NTAKOMOKA IGATAGARA WUNVE NKOME . ABANDI BARAGENDA NAHO WOWE UGASIGARA ABANDI BARAHOMBA NYAMARA WOWE UKUNGUKA UWOM USHATSE URAMUBONA UGUSHATSE AKAKUBURA . UWO MWARIMU UKESHA BYOSE AGUHAYE FAGITIRE NUMERO IBYERI WAYIRIRIMBA MURWAKUBYAYE . YEWE MAWE MANA ISHOBORA BYOSE MPOZA AYA MARIARA NANGE UMPE UMUGISHA . ISI IRABAJYANA NGEWE IKANZIGA NASIMBUKA IMIGEZI MYINSHI NKAGWA MUKIYAGA , NATERA UMUSOMYOM UKANGA NAKOGA NGARAMA IKANGA NAKWITABAZA IBYATSI IBYO NFASHE TUKANJANA .NABA NAWE WIGIRIYE IMANA USANGA INZIRA YARAGUWE. MANA TABARA SARIGOMA .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish