Huye: Umukecuru w’incike ya Jenoside yahawe inzu yo guturamo
Hashize imyaka 22 yiciwe umuryango we agasigara wenyine, iyi myaka kandi yari ishize nta cumbi agira acumbikirwa n’abagiraneza. Ni umukecuru Seraphine Mukandanga w’imyaka 80 mu mpera z’icyumweru gishize washyikirijwe inzu yubakiwe n’abakozi ba Mutuel ya Kaminuza y’u Rwanda i Butare.
Ni ibyishimo bikomeye cyane kuri we, ati “Nari maze imyaka 22 ntagira aho mpengeka umusaya uretse gucumbikirwa, ariko ubu ndishimye kuko mpawe aho gutura.”
Mukandanga yari yarashatse muri Gisagara mu murenge wa Ndora ari naho iwabo, Jenoside ibaye bishe abana n’umugabo we ararokoka ahitamo kuva i Ndora aza kuba i Butare kuko avuga ko yumvaga aho bamwiciye umuryango we nta mahoro azahagirira.
Aha ni naho aba bagiraneza babashije kumwubakira inzu y’agaciro ka miliyoni enye nyuma y’imyaka 22 atagira aho aba kuko ngo muri iki gihe yari acumbikiwe n’umuntu mu gikari cy’inzu ye.
Alexia Kaneza umuyobozi mukuru wa Mutuel ya kaminuza y’u Rwanda yasabye ko abantu bose bafite ubushobozi bakwiye gutekereza kwita ku bababaye bakabereka ko batari bonyine.
Kaneza avuga ko kubakira umukecuru nk’uyu cyangwa undi wese ubababaye bidakwiye kugarukira aho, ariyo mpamvu uyu mukecuru aba bakozi ba Mutuel ya Kaminuza biyemeje kujya bamuha amafaranga 50 000Rwf buri kwezi yo kumutunga nk’uko babikoraga n’ubundi kuva mu myaka ibiri ishize bamumenye.
Pascal Sahundwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Tumba avuga ko Umurenge ufite imishinga yo kubakira n’abandi barokotse Jenoside batishoboye badafite aho baba kuko ngo usanga hari benshi bava mu bice by’icyaro bakaza mu mijyi aho baba bizeye ubuzima.
Kuri iyi mishinga bafite, Sahundwa avuga ko hari n’ibibanza bamaze gusiza bazubakamo amazu y’abatishoboye.
Dr Rurangirwa Straton wari uhagarariye ubuyobozi bwa Kaminuza ishami rya Huye yavuze ko buri mwaka iri shami ritangira ubwisungane mu kwzivuza abaturage 100 batishoboye, bagakora n’ibikorwa bya buri mwaka koroza abagizweho ingaruka na Jenoside batishoboye.
Dr Rurangirwa yashimiye abakozi ba Mutuel ya Kaminuza ibikorwa byiza bakora byo kwita ku bababaye n’abatishoboye barokotse Jenoside by’umwihariko.
Christine NDACYAYISENGA
UM– USEKE.RW
2 Comments
Icyo gikorwa ni kiza rwose.mituelle niyo gushimirwa kuko ikora ibikorwa byindashyikirwa.bravoo
byiza cyane nabandi bakomereze aho
Comments are closed.