Digiqole ad

Uko abaturage babona Imiyoborere na serivise bahabwa: Ibipimo byazamutse mu butabera n’ubuzima

 Uko abaturage babona Imiyoborere na serivise bahabwa: Ibipimo byazamutse mu butabera n’ubuzima

Mu butabera

Igipimo cy’uko abaturage babona Imiyoborere na serivise bahabwa cyazamutseho hejuru gato ya 10% nk’uko bikubiye mu bushakashatsi ngarukamwaka bukorwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiyoborere (RGB).

Igipimo cy'uko abaturage babone serivisi bahabwa mu butabera cyavuye kuri 57.3% mu 2014 kigera kuri 76,7% ubu
Igipimo cy’uko abaturage babone serivisi bahabwa mu butabera cyavuye kuri 57.3% mu 2014 kigera kuri 76,7% ubu

Inzego zirimo urw’ubutabera n’urw’ubuzima ziri mu zagaragaje kuzamuka cyane, aho buri rumwe muri izi rwazamutse ku ijanisha ryo hejuru ya 12%.

Nshutiraguma Esperance, umushakashatsi muri RGB, avuga ko iri zamuka ryagaragajwe n’ubu bushakashatsi buzwi mu cyongereza nka Citizen Report Card (CRC), rishimishije.

Nshutiraguma ati: “Igipimo rusange cya CRC cyavuye ku mpuzandengo ya 59.8% muri 2014 kigera kuri 71.1%. By’umwihariko ariko, hari ibipimo bigaragaramo intambwe ishimishije kurusha ibindi.

Nko mu butabera mu mwaka wa 2014 byari kuri 57.3% ariko ubu biri ku gipimo cya 76,7%, naho muri serivise zitangwa mu buzima igipimo cyavuye ku  manota 62.8% kigera kuri 77.4%.”

Nshutiraguma avuga ko n’ubwo mu rwego rw’imibereho myiza y’abaturage igipimo kitarazamuka cyane naho habayemo impinduka igaragara kuko iki gipimo cyavuye kuri 50.1% cyariho muri 2014 kikaba ubu gihagaze kuri 62.2%.

Naho mu mitangire ya serivise mu nzego z’ibanze, amanota yavuye kuri 63.1%  muri 2014 bigera kuri 74.3%.

Kuva mu mwaka wa 2014, 10% by’amanota atangwa mu mihigo y’uturere ashingirwa ku byavuye muri ubu bushakashatsi bwa CRC.

Ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere, RGB, ivuga ko ibi byatumye uturere turushaho kwibona mu biba byavuye muri ubu bushakashatsi ikora.

Ngo binatuma abo bireba bihatira gushakira umuti ibibazo biba byagaragajwe mu nzego zimwe na zimwe, nk’uko Nshutiraguma abisobanura.

Agira ati: “Kuba aya manota yarashyizwe mu mihigo abayobozi b’inzego z’ibanze babihaye agaciro kuko iyo umuyobozi asitaye gatoya, akandi karere kamucaho kakazamuka”.

Cyakora uyu mushakashatsi atangaza ko hari ibipimo bimwe na bimwe byagaragajwe ko bikiri hasi bityo bikaba  bigomba gushyirwamo ingufu kuko bigira ingaruka za hafi ku buzima bwa buri munsi bw’abaturage.

Agira ati: “Mu buhinzi n’ubworozi haracyagaragara ibibazo by’amasoko adahagije ku umusaruro w’abaturage ndetse no kudatangira igihe imbuto n’inyongeramusaruro.

Mu mibereho myiza y’abaturage haracyari ikibazo cya gahunda zitanoze neza zigamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage nka VUP na Girinka.”

Akomeza avuga kandi ko uruhare rw’umuturage mu bimukorerwa cyane cyane mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo y’uturere naho hakwiye kongerwa ingufu.

Ubu bushakashatsi bwa CRC bwakorewe mu turere 30 twose tw’igihugu, habazwa abantu bo mu ngo zisagaho gato ibihumbi 11.

Bwibanze ku bipimo (indicators) bigera ku icumi birimo serivisi z’uburezi, iz’ubuhinzi n’ubworozi, serivisi z’inzego z’ibanze, iz’ubutabera, iz’ubuzima, isuku n’isukura, serivisi z’imibereho myiza y’abaturage, iz’ubutaka, icyizere ku nzego z’imiyoborere, inzego z’umutekano, ibikorwaremezo, ibibazo by’ihohoterwa n’uruhare rw’abaturage mu bibakorerwa.

*****

en_USEnglish