Digiqole ad

Karongi: Umuyobozi yasabwe ibisobanura by’amafaranga yabuze ahita atoroka akazi

 Karongi: Umuyobozi yasabwe ibisobanura by’amafaranga yabuze ahita atoroka akazi

Mu karere ka Karongi

Christian Nyagapfizi wari umukozi ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Rugabano ariko akaba yaranayoboye uyu murenge by’agateganyo mu gihe cy’imyaka ibiri, kuva mu ntangiriro z’uku kwezi yataye akazi atamenyesheje kandi ntabarizwa mu Rwanda, byabaye amaze iminsi micye yandikiwe n’Akarere asabwa ibisobanuro ku mafaranga yaburiwe irengero yari agenewe ibikorwa byo gufasha abarokotse Jenoside batishoboye.

Mu karere ka Karongi
Mu karere ka Karongi

Hubert Mukama Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugabano yabwiye Umuseke ko Nyagapfizi koko ubu agiye kumara ukwezi yarataye akazi, bikaba ngo byarabaye nyuma yo gusabwa ibisobanura n’Akarere ku mafaranga yabuze yari agenewe kuvana mu bukene amatsinda y’abarokotse Jenoside batishoboye biciye mu kigega FARG.

Mukama ati “Ayo mafaranga yagomba kubikuzwa k’Umurenge SACCO hari abagize komite z’ayo matsinda ariko siko byagenze kuko yabikoze wenyine, ari moto amafaranga yagombaga kugurwamo ntazihari ari n’amafaranga yarabuze.”

Christian Nyagapfizi yabaye umuyobozi w’Umurenge by’agateganyo mu gihe cy’imyaka ibiri uyu murenge wamaze udafite Umunyamabanga Nshingwabikorwa, gusa uyu mugabo ngo akaba yari afite urugo muri Uganda ndetse ngo ubwo yagendaga yavuze ko agiye gusura umugore we ariko ntiyagaruka.

Emmanuel Muhire Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Karongi yabwiye Umuseke uriya muyobozi yataye akazi, ndetse ko bamwandikiye bamusaba ibisobanuro akaba tarasubiza, ati “ubwo igihe ni kigera tuzakora ibyo amategeko ateganya.”

Umurenge wa Rugabano ni umwe mu mirenge y’Akarere ka Karongi iri  inyuma mu iterambere, nta mashanyarazi ari ku biro by’umurenge, ibiro by’utugari byubatse nabi cyane cyangwa bishaje n’amashuri abanza adahagije kuko hari abana bagikora urugendo rurerure bajya ku ishuri.

Christian Nyagapfizi atagarutse yaba akurikiye umukozi wari ushinzwe imari mu karere ka Karongi watorotse mu 2014 akagenda bivugwa ko atwaye amafaranga arenga miliyoni 40.

Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW/Karongi

4 Comments

  • NDUMVA ATARIWE UFITE AMAKOSA GUSA NIKI GIHUGU KIGIRAZA TEKINIKE ZIGUSHA BENSHI MUMAKOSA, NIGUTE UMUNTU AKORA BYÁGATEGANYO BIKAGERA MUGIHE CYÍMYAKA IBIRI, UBWO MWE MURUMVA NTAMAKOSA ARAHO KWELI!!! YARATONESHEJWE NYINE YUMVAKO AGAHUGU ARAKE YISHAKIRAMO AYE, KDI UBWO ABO BAMUTONESHAGA BABONAGA ABAHEREZA BAGAKOMEZA KUMUREKRA MUMIRIMO BUMVAGAKO AKURA HEHE!!! IBI MBIBONA HENSHI MUTURERE AHUSANGANGO UMUNTU AMAZE IMYAKA ITANU (NYARUGURU,….) AKORA BYÁGATEGANYO CG UGASANGANGO UMUNTU YATONSHEJWE AKURWA KURI UYU MWANYA AJYANWA KURUYU UZAJYA UMUHEREZA AKANTU KURUSHA UWO YARIMO UBWO NABAO BAGATEGA AKABAHEREZA BUMVAKO AKURAHE!!!! SHA BIZASHIRA TUBANE NTARUBA NTIRUSHIRE, DORE IYO MYANYA BABESHYAKO IPIGANIRWA TWAYITSINDIRA NTIBAYIDUHE NGAHANGONI SYSTEM, ZIZANEGURWA ARIKO BIZASHIRA MURABESHYA

  • Uvuze ukuri sha RWANGO, hano mugihugu uturere hafi yatwose usanga imyanya myinshi cyane cyane yayindi yitwako ikomakomeye, ikorwa nabayitanya nakandi kazi bakora ngahongo bariku acting, ibyo nibiki kweli!!! Ngobaba bari kubongerera indonke baha ba sebuja daaa, niyo batubeshye ngwigiye kwisoko ibyo badukorera bonacya gishushanyo cyabo ngoni LARGA ntawe utabizi. Itonesha muriki gihugu niryo rizagisenya rwose ubumdi ntacyo cyari kibaye, ntiahagendewe kumashuri cg uburambe mukazi, haagenderwa kuki………………………………..

  • Ese abo bayobozi b’akarere bo nishyashya. wasobanura ute ko abakoze ibizame bisimbura abo batorokanye amafaranga bamaze amezi 5 bategereje amanota ya interview mugihe amanota atangirwa muri interview room.
    Ahubwo governement ibe hafi ku birimo kubera mu Karere ka Karongi

  • Ntabwo bavuga “muge” ahubwo ni “mujye” erega abakosora namwe muvangira abantu rwose

Comments are closed.

en_USEnglish