Digiqole ad

Inzitiramubu za ‘fake’ zabaye amateka, igikwiye mu kurwanya Malaria ni ukwivuza kare

 Inzitiramubu za ‘fake’ zabaye amateka, igikwiye mu kurwanya Malaria ni ukwivuza kare

Umwaka ushize Dr Agnes Binagwaho yagiye abazwa n’Inteko na Sena kuri politiki yo kurwanya Malaria n’iby’inzitaramibu zitujuje ubuziranenge

Mu gihe u Rwanda rucyugarijwe no kuzamuka kw’abarwara Malaria, Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko muri iki gihe cy’ubushyuhe kubera gukamuka kw’imvura Malaria ishobora kwiyongera bityo ngo ingamba zikwiye gufatwa ni ukugira isuku aho abantu batuye no kwivuza kare ku bagize ibyago byo kurwara.

Umwaka ushize Dr Agnes Binagwaho yagiye abazwa n'Inteko na Sena kuri politiki yo kurwanya Malaria n'iby'inzitaramibu zitujuje ubuziranenge
Umwaka ushize Dr Agnes Binagwaho yagiye abazwa n’Inteko na Sena kuri politiki yo kurwanya Malaria n’iby’inzitaramibu zitujuje ubuziranenge

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku bijyanye n’uburyo ubuzima buhagaze muri iki gihe, Minisitiri w’Ubuzima, Dr Agnes Binagwaho yabajijwe kugira icyo avuga ku nzitiramubu zitujuje ubuziranenge zigeze gutangwa mu baturage, no kuvuga ikizakorwa mu gihe Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yagaragaje ko hari icyuho cya miliyari 8 z’amafaranga y’u Rwanda yari agenewe kuzakoreshwa mu gutera imiti yica imibu.

Dr Binagwaho yavuze ko iby’inzitiramubu zitujuje ubuziranenge, zari zatanzwe mu baturage mu mwaka wa 2012-13 zose zamaze gukusanywa, abaturage bagahabwa izindi nshya, kandi ngo Minisiteri imaze gutanga izindi nzitiramubu miliyoni 2,5 ndetse itegereje n’izindi miliyoni eshanu zizatangwa vuba mu baturage.

Yagize ati “Inzitiramubu ntigomba kurenza imyaka ibiri, ibyo ni amateka ya kera, byari mu myaka ya 2012-13, inzitiramubu zitujuje ubuziranenge zahise zihindurwa icyo gihe. Niyo zaba zigihari, zagombye guhindurwa, twatanze inzitiramubu miliyoni ebyiri n’igice muri uyu mwaka, hari izindi miliyoni eshanu dutegereje, kandi mbere ya byose twari twahinduye izo ‘fake bednets’, rwose ni amateka.”

Inzitiramubu zitujuje ubuziranenge zasimbujwe zateje kubazwaho cyane mu Nteko Nshingamategeko, aho Abadepite bashinjaga Minisiteri y’Ubuzima uburangare bukabije mu kuba hataragenzuwe neza izo nzitiramubu bigahombya Leta asaga miliyari y’amafaranga y’u Rwanda.

Ku by’uko kudatera imiti, bishobora gutuma Malaria yiyongera, Minisitiri w’Ubuzima avuga ko gutera imiti ari uburyo bumwe bwiza bwo kwica imibu, ariko buhenze gusa, ngo hari ibindi byakorwa mu kwirinda ko imibu yiyongera harimo gukora isuku ahakikije ingo.

Ati “Niba hari ikintu gihenda mu kurwanya Malaria, ni ugutera imiti. Gutera imiti bigamije kwica imibu, ariko hari ibindi byakorwa atari ugutera imiti. Imibu ikunze kuba ahantu hari amazi y’ibidendezi, umubu w’ingore uba ushobora gutera amagi 200 kandi utera kenshi, iyo mibu iruma umuntu wanduye na yo ikanduza abandi. Imibu kugira ngo yororoke bisaba ko haba ibizenga by’amazi n’aho imibu mito ikurira, nta bizenga by’amazi nta n’imibu yabaho nta na Malaria.”

Dr Binagwaho avuga ko gukora isuku no gukuraho ibizenga by’amazi  bishobora kuba ibintu bikomeye byatuma Malaria icika, mu gihe uburyo bwo gutera imibu imiti iyica budashobotse.

Ati “Hari ibyo dushoboye twakora tukabishyiramo imbaraga kurushaho, kuko uburyo bwiza bwo gutera imiti ntitubufitiye ubushobozi.”

Yavuze ko abantu bagomba kurwanya ibizenga by’amazi aho biri hose, nibura hagasigara amazi nk’ayo akoreshwa mu buhinzi, aho hakaba ariho haterwa imiti yica imibu. Ibyo ngo bikozwe byonyine byagabanya 50% bya Malaria mu gihugu.

Indi nama ishoboka buri wese yakora, ngo ni uko mu abantu bagomba gupfundikira akantu kose karimo amazi, kugira ngo imibu ibure aho yororokera ibyo ngo byagabanya kwiyongera kwa Malaria.

Dr Patrick Ndimubanzi, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima,  we avuga ko urugamba ubu ruhari ari urwo kurwanya imibu, kuko nta mibu nta na Malaria yabaho.

Ikindi ngo ni uko kugira ngo umuntu arware Malaria aba yarumwe n’imibu yanduye bityo ngo birasaba ko Abanyarwanda bose igihe bumva ko barwaye bakwiye kwihutira kujya kwivuza, kuko ngo iyo umuntu adafite udukoko twa Malaria ntabwo umubu umuriye wakwanduza abandi.

Abantu kandi bagomba kuryama neza mu nzitiramubu, ku buryo umubu utabasha kubageraho, kuko muri iyi minsi y’ubushyuhe ngo imibu iziyongera.

Dr Ndimubanzi ati “Ubu imvura irahise, izuba rigiye kongera kuza, ni ukuvuga ko Malaria igiye kuzamuka, kubera ko imibu ikunda kororoka cyane mu gihe cy’ubushyuhe, ubu intambara yo kurwanya imibu nimwe twagira (itangazamakuru), turasaba ko mubidufashamo nibura n’abaturage bamenye uko babyifatamo muri iki gihe.”

Mu Rwanda kuva mu 2012 Malaria yarazamutse mu buryo butari bwarigeze bubaho, kuko mbere yari yararwanyijwe mu buryo bushoboka.

Imibare y'abarwara Malaria yarazamutse cyane mu myaka ine ishize mu Rwanda
Imibare y’abarwara Malaria yarazamutse cyane mu myaka ine ishize mu Rwanda

Umubare w’abarwayi ba Malaria wavuye ku bantu ibihumbi 600, muri 2012 ugera kuri hafi miliyoni ebyiri muri 2015.

Nubwo, inzitiramubu zitujuje ubuziranenge zari zatanzwe mu 2012/13 zakuwe mu baturage, izo nzitiramubu zaguzwe miliyoni 15 z’amadolari ya America, Minisiteri y’Ubuzima yari yatangaje ko izarega uruganda NET PROJECT rwazikoze.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

12 Comments

  • ninde wababeshye ngo zakuwe mu abaturage ubwose mwabyemeye ngaho bazabereke aho zashyizwe cg babereke ifoto nibura imwe bari kuzikura mu ngo barabashushanya mukemera ngo zarahinduwe ryari se ko izo gahunda zikorerwa mu gihugu bikamenyekana kuko abaturage baba ari benshi mu nzira bazitwaye ninde wigeze abona abaturage nibura batatu bafite inzitiramibu nshya

    • Nonese zakurwamo cg zitakurwamo urumva koko aricyo kibazo kibabaje mu gihe bavuga ko.imibu iyitera igiye kwiyongera?nonese kuzibambura bagasigariraho ntazindi nziza babahaye bivuze iki koko.kereka niba ufite ikibazo ko izo nets zikurura imibu naho niba ataribyo ndumva wari kuba uhangayikishijwe nuko iyo mibu bayirwanya nkuko MOH iri kubishishikariza abantu kurusha izo nets zabaye inkuru

      • Wamwumvise nabi, erega ikibazo sizp nets, namafranga yacu, imisoro dutanga, ntabwo dukwiye kubona ko ntakibazo mugihe izo nets za fake baguze zaguzwe ama miriyari kandi avuye mumisoro yacu.

    • Ariko murasetse cyane rwose nonese mwarimwabona Binagwaho harubwo avugwaho kandi izo million dollar yarazirigishije nonese bigeze barega urworuganda byahe byokajya kandi burimunsi bafata umushoferi yatanze ruswa ya 5000 frw nabayobozi bimidugudu ngobariye girinka ya 200 000 Rwf arikoza million dollar rekada zabandora numwana WA mbarimombazi.

  • ntimukabeshye ngo inzitiramubu mwarazihinduye.Keretse niba harabandi baturage ataritwe cg ari diaspora mwahereyeho naho icyokinyoma cyambaye ubusa ntazo mwakuye mubaturage. Erega nizo nzitiramubu za fake muvuga habayemo amanyanga mukuzitanga harababaruwe nyamara ntibazihabwa.

  • Uyu minister ajye yicecekera kuko ibyavuze byose birushaho kumushyiramo.

    • Uyu minister witwa Binagwaho ntabwo yakorwaho kuko uhagarikiwe aravoma mumureke yivomere abanyarwanda bicwe na malaria kontamwanawe urimo wariwumva avuga ururimirwacu sicyokikwereka Ko abanyarwanda bapfuye ntacyobimubwiye.

  • nanjye ntaho nigeze mbona zihindurwa cyangwa zisimbuzwa, niba hari umuntubwaba ufite amakuru yariboneye aho zahinduwe ni atubwire, naho ubundi minister ari kutubeshya!

  • Uyu minister ari gushushanya abaturage.

  • Ariko habuze iki ngo aryozwe amanyanga yakozwe mu kugura inzitiramubu za fek? keretse niba akayabo zaguzwe kataravuye mu kigega cya Leta! “Tous les animaux sont égaux mais certains sont plus égaux que les autres” G.O Nawe ngo iki!

  • Uwanyereka niyo ya fake ngo nyikoreshereze!
    Gusa izo za fake barangire abarobyi bo kuri nyabarongo depot yaho zakusanyirijwe nabonye bazikenera!
    Abikoma minister bo mwibuke ko ari doctor atarangije tronc commun gusa!

  • Ariko rero niba hari ikintu gikoza isoni abayobozi ni ubuzima, ubuhinzi n’uburezi kuko niho igihugu gipimirwa. Ndebera uyu mudamu yicaye imbere y’itangazamakuru arimo aradutekinika. Ubu we ibyo avuga arabizi koko? Hari compaign yigeze itangazwa yo kugarura inzitiramibu zari zatanzwe mbere? Cyokoze mukunda camera: Akantu gato bakoze bajya imbere y’itangazamakuru, mwagiye mwihamira muri office?

Comments are closed.

en_USEnglish