Digiqole ad

Nibakwanga kuko warangije urubanza neza uzabareke bakwange-Min.Busingye

 Nibakwanga kuko warangije urubanza neza uzabareke bakwange-Min.Busingye

Kuri uyu wa kabiri, Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa ya Leta Johnston Busingye yakiriye indahiro z’abantu bashya mu rwego b’ubutabera 81, barimo  67 b’abahesha b’inkiko batari ab’umwuga, umuhesha w’inkiko w’umwuga umwe, ndetse na banoteri 13, bose yabasabye gukora neza akazi kabo batitaye kubyo babavuga cyangwa uko babafata.

Bose barahiye bafashe ku idarapo ry'igihugu ko bazubahiriza inshingano bahawe.
Bose barahiye bafashe ku idarapo ry’igihugu ko bazubahiriza inshingano bahawe.

Minisitiri Johnston Busingye yasabye abarahiye bose gukorana ubushishozi n’ubunyangamugayo imirimo mishya barahiriye, kuko aribyo bizafasha mu kubaka igihugu kigendera ku mategeko.

Min. Busingye yabwiye by’umwihariko abahesha b’inkiko batari ab’ubumwuga bashya biganjemo abayobozi b’inzego z’ibanze, ko bagomba kutitwaza izindi nshingano baba bafite ngo bange kurangiriza imanza abaturage, kuko ngo nta kandi kazi bagomba guhitamo mbere yo guha umuturage ubutabera kuko nta kandi kazi kabiruta

Agendeye ngo kubyakunze kuvugwa, Minisitiri Busingye yababwiye kandi ko batagomba gudatinya ababanga kuko bahaye umuturage ubutabera, kuko baba babikoze bakurikije amategeko

Yagize ati “Niba bazakwanga kuko warangije urubanza rwaciwe binyuze mu mategeko uzabareke bakwange. Gukundwa n’abatsinzwe imanza bakinangira bakanga kuzirangiza, urukundo rwabo hari aho rwakuganisha?”

Minisitiri Busingye yasabye aba bakozi bashya mu rwego rw'ubutabera kuba inyangamugayo.
Minisitiri Busingye yasabye aba bakozi bashya mu rwego rw’ubutabera kuba inyangamugayo.

Minisitiri yabwiye aba bayobozi mu nzego z’ibanze (abahesha b’inkiko batari ab’umwuga) ko nta na rimwe bazageza igihugu ku miyoborere myiza, mubo bayoboye hari abishwe n’agahinda kuko banze guhabwa ibyo batsindiye.

Ati “Tugomba kwimakaza ubutabera. Ubutabera ni uko icyo umuntu yabonye binyuze mu nzira z’amategeko akagitsindira agomba kugihabwa, kandi akagihabwa atari ubwende bwe ahubwo akagihabwa kuko ariko amategeko abiteganya.”

Abahesha b’inkiko batari ab’umwuga bavuga ko bahura n’imbogamizi ikomeye y’abantu baba batsinzwe ariko nta bushobozi bwo kwishura ibyo yategetswe. Ndetse n’abaturage baba bashaka kwinangira badashaka kwishyura iby’abandi.

Abarahiye muri rusange basabwe kwita ku nyungu z’umuturage, bakagira ubunyangamugayo mubyo bakora, birinda ruswa n’ikimenyane muri aka kazi, kandi bagaharanira ko uwatsinze abona ubutabera. Basabwe kandi kujya bashishikariza abaturage kugira umuco wo kwemera imyanzuro y’inkiko kabone n’ubwo baba batsinzwe.

By’umwihariko, Minisitiri yasabye ba Noteri kujya bagira ubushishozi ku bintu bemeza kuko ngo umukono/Sinya wabo uba ufite imbaraga nyinshi.

Kuri ubu, mu Rwanda ngo hari abahesha b’inkiko b’umwuga 301, ndetse n’abatari ab’umwuga 2,630, biyongeraho abahesha b’inkiko bakorera kuri Minisiteri, abo ku rwego rw’Umuvunyi ndetse n’ab’ingoboka.

Minisitiri Busingye Johnston arahirira ko yakiriye indahiro z'aba bantu.
Minisitiri Busingye Johnston arahirira ko yakiriye indahiro z’aba bantu.
Abahesha b'inko batari ab'umwuga ndetse na ba Noteri bashya barahirira imirimo mishya.
Abahesha b’inko batari ab’umwuga ndetse na ba Noteri bashya barahirira imirimo mishya.

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Mu “butabera” bwo mu Rwanda hagaragaramwo ruswa ikabije ihabwa abacamanza, ugasanga mu rubanza umuntu afite ibimenyetso bihagije ko arengana ariko mu guca urwo rubanza akagaragara ukubogama gukabije k’umucamanza.Minister ahagurukire abo bacamanza kuko bica ubwo butabera.

  • Minister Busingye ubanza yibagiwe ko kwangisha abaturage ubutegetsi buriho ari icyaha gikomeye cyane gihanwa n’amategeko y’iki gihugu. Kiri mu byo bahamije abantu nka Kizito Mihigo, Ingabire Victoire, Jenerali Rusagara n’abandi ntarondoye. None ariho arabwira abahesha b’inkiko ngo nibafata ibyemezo byubahirije amategeko ariho ariko byangisha abaturage ubutegetsi nta kibazo!

  • Buriya se Min.Busingye yavugaga kurangiza urubanza rwande?! Imanza zose nibuka ko tubwirwa ki zicirwa mw’izina ry’abaturage!

    Niyo waba urenganye burya si umucamanza uba akurenganyije ahubwo ni Rubanda=abaturage! Kandi ikizabohwa mw’isi ngo ubanza no mw’ijuru kitazabohoka(ariko ubanza atari abacamanza baba bavuga, ahubwo ubanza ari abavugabutumwa)! Mubakanire urubakwiye abo bashaka kutwangisha ubutegetsi bo kabura icumu!

Comments are closed.

en_USEnglish