Urusimbi i Rusizi ruhangayikishije ababyeyi
Rusizi – Ni umukino bamwe bita urusimbi bandi bakavuga ko ari Tombola wararuye urubyiruko mu murenge wa Kamembe n’ahandi henshi mu turere tw’u Rwanda aho hari ababyita ngo ni “Ikiryabarezi”. Ababyeyi bavuga ko abana babamazeho amafaranga bajyana muri ibi bo bita urusimbi. Hari abagore bakubitwa n’abagabo bajyanye amafaranga guhaha akaribwa muri iyi mikino.
Ufata aka kaziga ugaterera mu kintu ushaka muri biriya bintu biri imbere, aka kaziga kagwa ku kintu runaka kakakigumaho barakiguha ukakijyana.
Giribakwe Mukiriya Ltd niyo ibikora ndetse ngo yabiherewe ibyangombwa n’ubuyobozi.
Umugore umwe utashatse gutangazwa amazina wo mu murenge wa Kamembe twamusanze aho babikinira, abwira Umuseke uburyo bamuriye 3 000F yari yajyanye guhaha maze yataha umugabo akamukubita. Gusa aracyaza kureba aho babikinira nubwo ngo yumva atakongera.
Undi mubyeyi witwa Salima Mukantwari we avuga ko abana bari kumwiba amafaranga bakazana muri uru rusimbi, ndetse ngo rimwe na rimwe ntibajye kwiga bakirirwa bareba iby’uru rusimbi, kandi ngo abayobozi bararuzi.
Mukantwari ati “uretse n’abo bagore bakubitwa n’abana batujujubije batwiba amafaranga babijyanamo, abandi bakahirirwa bashungureye ntibajye kwiga.”
Gervais Ntivuguruzwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kame yemera ko byaba ari amakosa habaye hari abana baza gukina uyu mukino batujuje imyaka.
Gervais ati “Abakora biriya bafite ibyangombwa bibemerera gukora, icyakora byaba ari ikibazo habaye hari abana baza gukina hano, turaganira naba nyirabyo bajye bakinisha abantu bakuru , turabihagurukira.”
Ibi bintu bimaze amezi ane bikinwa aha i Kamembe mu mujyi wa Rusizi, aho umuntu agura akaziga amafaranga 100 akerekwa ko ashobora gutombola ibintu runaka byiganjemo ibikoresho, gusa iyo witegereje usanga ababitsindira ari mbarwa.
Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW
1 Comment
Ibyo ni ibiki koko ! harya ngo liberalisme economique ! ubwo buyobozi bwatanze ibyangombwa bimeze gute ! ubwo bucuruzi bubarirwa mukihe kiciro(industry).Jye ndabona ari ubwambuzi bushukana (Escroquerie) ishyigikiwe.Abo bacuruza iyo mikino se babwiwe ko nibakira abakiriya b’abana bazahanishwa ikihe gihano aho kugirango umuyobozi avuge ngo byaba bibabaje abana babikora ! Umunyamabanga nshingwabikorwa nawe azasure ibyo bikorwa nkuko bajya basura ubundi bucuruzi arebe ibihakorerwa nibiba ngombwa nawe ageragezeho arebe success yabyo nibwo azamenya icyemezo yafata ! ubucuruzi ubwaribwo bwose n’ubujyana abantu mubishuko se niko buzemerwa ! Icyo nacyo ni icyobo njyabukene bacukuye bagashyiramo abaturage ubuyobozi burebera ngo babahaye ibyangombwa !
Comments are closed.