Digiqole ad

Mahama: Impunzi z’Abarundi zirasaba kurushaho kwitabwaho

 Mahama: Impunzi z’Abarundi zirasaba kurushaho kwitabwaho

Abashyitsi bakirijwe umudiho w’i Burundi.

Kuri uyu mbere tariki 20 Kamena 2016, mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’impunzi, Impunzi zo mu nkambi ya Mahama iherereye mu karere ka Kirehe zavuze ko zishimira uburyo zitaweho, nubwo ngo hari byinshi bigikeneye kwitabwaho.

Abashyitsi bakirijwe umudiho w'i Burundi.
Abashyitsi bakirijwe umudiho w’i Burundi.

Kuri uyu wa mbere, mu Rwanda kimwe n’ibindi bihugu byasinye amasezerano yo kwita ku mpunzi byizihizaga umunsi mpuzamahanga wahariwe impunzi. Inkambi zose uko ari esheshatu ziri hirya no hino mu Rwanda nazo zijihije uyu munsi mu buryo bunyuranye.

Mu nkambi y’Abarundi Mahama nabo bizihije uyu munsi. Uhagarariye izi mpunzi z’Abarundi Rugemingabo Eloge yavuze ko bafashwe neza, ariko avuga ko hagikenewe imbaraga mu kunoza imibereho yabo.

Rugemingango ati “Turashima uko twakiriwe, ariko uyu munsi ni igihe cyo kureba ibibazo twebwe nk’impunzi dufite n’uburyo twashobora kubisohokamo kuko birahari. Kugira ngo tube nk’abandi ni uko tubona isabune tugakaraba tukamesa tugasa n’abandi bantu.”

Umuyobozi w’inkabi ya Mahama Ngoga Aristarique we yibukije izi mpunzi ko iyo impunzi ihungiye mu gihugu yubahiriza amategeko y’igihugu yahungiyemo, abasaba kwirinda kubangamira abaturanyi b’Abanyanyarwanda ndetse nabo ubwabo hagati yabo.

Ngoga yagize ati “Turabibutsa ko iyo impunzi ihungiye mu gihugu ikurikiza amategeko yacyo, ni kuri iyo mpamvu tubasaba ko mwitwararika, hanyuma abafatanyabikorwa na Leta nabo bakabafasha kubaho neza.”

Iki gikorwa cyabo cyatangijwe n'urugendo aho bazengurutse inkambi ya Mahama uhereye kubiro bya HCR ukagera kukibuga cy'umupira.
Iki gikorwa cyabo cyatangijwe n’urugendo aho bazengurutse inkambi ya Mahama uhereye kubiro bya HCR ukagera kukibuga cy’umupira.

Hakizamungu Adelite, umuyobozi w’umurenge wa Mahama wari uhagarariye umuyobozi w’Akarere ka Kirehe muri uyu muhango nawe yagarutse cyane ku myitwarire y’izi mpunzi, azisaba kwitwara neza muri rubanda ngo kuko bijya bibaho ko hari bake bafatanya na bamwe mu Banyarwanda mu bikorwa bibi, gusa uyu muyobozi yirinze kugaruka kuri bimwe muri ibyo byaha bakora.

Yagize ati “Abantu bagomba gusohoka, gukora, gushaka imibereho uko babishoboye, ariko iyo mugeze hariya hanze turifuza ko mukomeza kubahiriza amategeko y’iki gihugu, ibi ndabigarukaho kubera ko bake cyane muri mwe usanga hari igihe bacikwa iyo bagiye aho hanze bagakora amakosa.”

Umunsi mpuzamahanga w’impunzi w’uyu mwaka wari ufite insanganyamatsiko igira iti “Impunzi ni umuntu nk’abandi, ni nkange ni nkawe.”

Nubwo ari impinzi baracyasigasira umuco w'iwabo i Burundi.
Nubwo ari impinzi baracyasigasira umuco w’iwabo i Burundi.
Polisi y'u Rwanda yari ibari imbere m'urugendo bakoreye mu nkambi.
Polisi y’u Rwanda yari ibari imbere m’urugendo bakoreye mu nkambi.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

en_USEnglish