Rubengera: Umunyeshuri yibye Ibendera ngo ahemukire umuzamu ubabuza kureba EURO2016
Karongi – Kuva mu ijoro ryo kuwa gatandatu rishyira ku cyumweru ku ishuri ry’imyuga rya IPESAR riherereye mu murenge wa Rubengera mu kagari ka Kibirizi habuze ibendera ry’igihugu, guhera ku cyumweru tariki 19 Kamena hatangira iperereza, iri bendera ryabonetse kuri uyu wa mbere basanga umunyeshuri w’imyaka 23 ariwe warijugunye mu mugezi ngo ahemukire umuzamu wamubangamiraga kujya kureba imikino ya Euro2016.
Ku cyumweru, iperereza ry’ibanze ryari ryafashe abanyeshuri bane bakekwagaho gutwara iri bendera ry’igihugu ku ishuri bigaho.
Kuri uyu wa mbere nibwo abaturage baje gusanga iri bendera mu mugezi wa Musogoro n’iperereza ryamaze gufata umusore w’umunyeshuri wemeye ko ariwe warimanuye akarijugunya.
Amakuru agera k’Umuseke avuga ko uyu munyeshuri yajyaga abwira bagenzi be ko azagirira nabi umuzamu w’ishuri ngo wahoraga amufata we na bagenzi be ubwo babaga bavuye kureba imikino ya Euro batorotse ikigo.
Uyu munyeshuri ukomoka mu karere ka Rutsiro yemeye ko ariwe wakoze iki gikorwa kibi, ubu afungiye kuri station ya Police ya Rubengera.
Itegeko Nshinga rivuga ko ibirango igihugu cy’u Rwanda ari ibintu bine; Ibendera ry’igihugu, Intego y’igihugu, Ikirango cya Republika n’Indirimbo y’igihugu
Igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda Ingingo ya 532 ivuga ko “Umuntu wese ubigambiriye, usuzugura, upfobya, ukuraho, wonona cyangwa wandagaza ibendera cyangwa ibimenyetso biranga ubwigenge bwa Repubulika y’u Rwanda, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku mwaka umwe (1) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana abiri (200.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.”
Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW/KARONGI
12 Comments
Uyu musore w’imyaka 23 yose aracyakora iki mu mashuri?! Ese ubundi mu kigo uyu yigamo nta TV bagira ngo abana barebe umupira?! Uyu disi nta n’inyoroshyacyaha afite! Wenda bazashingira ko bwari ubwambere akoze icyaha bamukatire amezi 6 ntazakore ibizamini! Umurengwe we….!
Ubivuze neza.. ibi babyita umurengwe ariko aho biri bumugeze nawe azahava amenye ubwenge.
Uyu munyeshuri, ntazi indangagaciro z’u Rwanda, n’agaciro kibirango by’igicyacu, akwiye gusobanurirwa indangagaciro ziranga ubunyarwa bintyo ahinduke intore nziza
gusa ibintu mukoresha muhisha isura birimo biragaragara nabi cyaneee. mukoreshe ubundi buryo pe
Nibyo Alain @Umuseke mushake Ubundi buryo mwakoresha muhisha isura ibyo biteye ubwoba.
njye byari byanteye ubwoba bwo kubisoma kubera isura bamuhaye
@Alain, nanjye ngaye umuseke. Ibi bintu bakoresheje bahisha isura biratera ubushagarira. Biteye ubwoba mubihindure pe. Ubundi uyu musore amenye ko urucira mukaso rugatwara….. Kugambirira kugirira nabi abandi ni bibi ntibikwiye urubyiruko rwacu.
uyu munshuri akwiye guhanwa akabanza akamenya akamaro kibirango by’igihugu kuburyo atazongera kubikinisha, kandi habeho ko mubigo by’amashuri bagira ibikoresho by’imyidagaduro harimo TV na RADIO
Nukuri muhindure uburyo mwakoresheze buteye ubwoba cyane.birabangamye cyane.
kutareba kure we, ataye ibendera kugira ngo arebe football, none agiye aho atazongera no kuyica iryera, nibwo se yungutse,il faut gutekereza karindwi mbere yo gukora igikorwa kibi umuntu yibwira ko bizavamo inyungu
Mbona uyu munyeshuri atazi indangagaciro zi bendera yigihugu kuko azi yuko yahemukiraga umuzamu ahubwo atazi ko ariwe wihemukiye. Nkuko habaho ubukangurambaga bwibindi bintu, ngirango hakwiye no kubaho kwigisha urubyiruko indagaciro z’ibirango byigihugu.
uburyo mukoresheje muhisha isura ye ntabwo nawe umuhesheje agaciro nk. umuntu kuko usibye nokugaragara nabi nkutumva uru rurimi rwacu arebye ifoto yagirango ni uburwayi ,,, mwihangane mukore ikosora @ umuseke , naho ubundi uyu munyeshuri akwiye kwibutswa indangagaciro
Comments are closed.