Digiqole ad

Dr Bizimana ngo kuva mu 1959 abategetsi bagarageje ko igihugu ari icya bamwe

 Dr Bizimana ngo kuva mu 1959 abategetsi bagarageje ko igihugu ari icya bamwe

Dr Bizimana avuga ko ingengabitekerezo ya jenoside yatangijwe na bamwe mu bategetsi bo mu ntara y’Amagepfo

*Urwibutso rushya rwa Ruhango rwashyinguwemo imibiri isaga ibihumbi 20.

Mu muhango wo gushyingura mu cyubahiro imibiri isaga ibihumbi 20 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside mu karere ka Ruhango, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Jean Damascéne Bizimana yavuze ko ingengabitekerezo ya Jenoside yatangiye kubibwa mu 1959 na bamwe mu bategetsi bakomoka mu ntara y’Amagepfo bagaragazaga ko abafite ijambo mu gihugu ari abo mu bwoko bw’Abahutu.

Dr Bizimana avuga ko ingengabitekerezo ya jenoside yatangijwe na bamwe mu bategetsi bo mu ntara y'Amagepfo
Dr Bizimana avuga ko ingengabitekerezo ya jenoside yatangijwe na bamwe mu bategetsi bo mu ntara y’Amagepfo

Muri uyu muhango wo gushyingura mu cyubahiro imibiri y’Abatutsi biciwe mu cyahoze ari Komini Tambwe (mu karere ka Ruhango), Dr Bizimana Jean Damascéne yagarutse kuri amwe mu magambo abiba urwango yagiye akoreshwa na bamwe mu bategestsi bakomoka mu magepfo.

Uyu munyamabanga Nshingwabikorwa muri Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside yavuze ko abategetsi barimo Perezida Kayibanda Grégoire, Gitera Joseph n’abandi banditsi bahurizaga ku mvugo zigaragaza ko igihugu ari icya rubanda nyamwinshi, ngo ‘bashaka kuvuga Abahutu’.

Dr Bizimana avuga ko aba bayobozi bakanguriraga Abahutu kwanga Abatutsi, babumvisha ko nta Mututsi ugomba kubayobora ndetse bakabumvisha ko u Rwanda rw’icyo gihe rwarimo ibihugu bibiri.

Uyu muyobozi wagaragazaga inkomoka ya Jenoside, yavuze ko ubu butumwa bwatangwaga n’aba bategetsi ari bwo bwabaye imbarutso yo gutuma bamwe mu batutsi batangira kwicwa, abandi bagahunga igihugu.

Ati « Muri Repubulika ya mbere n’iya kabiri zose zagiye zikangurira abaturage  kwica bagenzi babo b’Abatutsi, gusa uyu munsi turashima kubera ko ubuyobozi dufite bubanisha neza Abanyarwanda»

Lt. Gén.  Fred Ibingira akaba n’umugaba mukuru w’Inkeragutabara, yagarutse ku gikorwa cyo kwambura ubumuntu Abatutsi cyabanjirije Jenoside yabakorewe.

Uyu mugaba mukuru w’Inkeragutaba wanenze bimwe mu byitirirwaga abakomoka mu bwoko bw’Abatutsi birimo kuvuga ko abasirikare b’Inkotanyi ngo bafite imirizo n’amatwi maremare, yavuze ko Abatutsi babanje guhabwa amazina y’inyamaswa kugira ngo abazabica bazabikore bumva ko batica abantu.

Gen. Ibingira avuga ko no muri iki gihe hari abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside biganjemo abahungiye mu bihugu byo ku mugabane w’Uburayi, akavuga ko batazagera ku migambi yabo kuko ubumwe bw’Abanyarwanda buriho bushinga imizi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’umutungo Kamere, Evode Imena wari Umushyitsi Mukuru muri iki gikorwa, yasabye urubyiruko rwa none guhindura amateka bagakora ibikorwa byubaka igihugu kuko benshi mu bagisenye na bo bari urubyiruko.

Iyi mibiri irenga ibihumbi 20 yashyinguwe mu rwibutso rushya rwa Ruhango, yavanywe  mu bice bitandukanye  bigize imirenge y’aka karere.

abayobozi mu ntara y'Amagepfo no mu karere ka Ruhango na Evode wo muri MINIRENA
abayobozi mu ntara y’Amagepfo no mu karere ka Ruhango na Evode wo muri MINIRENA biabiriye uyu muhango
Gen. Fred Ibingira warwanye urugamba rwo kubohora igihugu avuga ko n'ubu hari abafite ingengabitekerezo
Gen. Fred Ibingira warwanye urugamba rwo kubohora igihugu avuga ko n’ubu hari abafite ingengabitekerezo
Uyu muhango wo gushyingura witabiriye n'abantu benshi cyane.
Uyu muhango wo gushyingura witabiriye n’abantu benshi cyane.
Padiri Emile wayoboye igitambo cya Misa akaba ari mu bantu barokokeye aho yafashwe n'agahinda yibutse urupfu bagenzi be bishwe
Padiri Emile wayoboye igitambo cya Misa akaba ari mu bantu barokokeye aho yafashwe n’agahinda yibutse urupfu bagenzi be bishwe
urwibutso rushya rw'Akarere ka Ruhango rwashyinguwemo imibiri irenga ibihumbi 20
urwibutso rushya rw’Akarere ka Ruhango rwashyinguwemo imibiri irenga ibihumbi 20

Elisee MUHIZI
UM– USEKE.RW/Ruhango

37 Comments

  • Uyu mugabo iyo agiye mu mateka wagirango asoma ibyo abandi batasomye, kuko sinizerako ibya 1959 avuga yabihagazeho nubwenge yarafite kugirango adukorere samuli imeze gutya.Ese avugiki ku Rwanda rwa mebre ya 1959? harya iyo umutware uguhatse atakwiyumvagamo byagendaga gute? Iyo wagiraga imana ntiwicwe baragutwikiraga bakakumensha iwawe hagahinduka itongo,Bikomeje muri 1950-57 uwahigwaga yabaga ari umuhutu warutangiye kubona akarengane yakwibeshya akagira icyo asaba cyangwa avuga.Icyo gihe bagushumulizaga ingabo zu mwami izizwi cyane n’abamarankota.Ngaho ahavuye umuco wo gutwikira abantu mu Rwanda.

    • Yarabisomye, kandi buri gihe atanga référence y’aho yabikuye!! Nkurangire? uzashake Kinyamateka zo muri iriya myaka nuhura na Articles zandikwaga na Yozefu Habyarimana Gitera ndumva utazongera guhakana ibyo BIZIMANA avuga’ aya magambo yawe Karahanyuze arerekana ko gusoma kuri wowe bidakunze kukubaho
      -Icya kabiri: Ubuhake ni iki? Umutware ni we wahakaga wenyine? Guhakwa byari agahato? Uwo mutware watwikiraga umuhutu yari ahagarariye abatutsi? Uwajyaga guhakwa yaba agamije iki? Nta batutsi bahakwaga? kuba nabo bari bahatswe byabahinduraga abahutu? Karahanyuze rero n’abandi nkawe basabitswe n’ingengabitekerezo ya génocide muzitonde kuko mufite gahunda yo kugoreka amateka!!
      Ingabo z’Umwami zitwa “Abamarankota” wazikuye he? Izi ngaho ni izuwuhe Mwami? Zatwikiye abahutu he? ryari? Umva wa njiji we ubujiji bwawe bugumane wenyine ariko ureke kubutangaza mu binyamakuru!
      -Muri 50-57 Hari ubuhe buhake? Ese ubundi ubuhake bwaciwe ryari? bwaciwe na nde? Abo badenonceaga akarengane katakibaho??? Ubwo urashaka kuvuga le Manifeste des Bahutu ya Kayibanda na Perraudin??? Yewe uri injiji koko!! Reka nkurangire uzasome igitabo cyanditswe na Colonel Guy LOGIEST cyangwa icya Jean Paul Harroy ni bwo uzumva aho gutwika n’ubuparmehutu byakomotse ureke kuvuga ibyo utazi Impamvu nkurangiye abo bombi ni uko ari bo bari bashyigikiye amacakubiri mu Rwanda ariko niba ugira esprit d’analyse uzahita ubona copy and paste hagati y’inyandiko zabo na Manifeste des Bahutu, nusoma neza uzabona impamvu bari bashyigikiye ayo matindi y’amacakubiri yabo!
      -Umuco wo gutwikira abantu wawusomye he? Tanga référemce, no gutema intoki? no kujugunya abantu mu nzuzi? KARAHANYUZE inyigisho zawe zizafata ubusa uribeshya abantu bamenye ukuri

      • Uretse no kubatwikira, banabatangagaho ibitambo (references zirahari)! Wagirango ni wowe ufite monopoly ku mateka.

      • @Belina Uwamwezi, niba uzi amateka y’u Rwanda uzasome document yitwa “Mise au Point” yanditswe muri Février/February 1957 n’abatutsi bari mu cyo bitaga “le Conseil Supérieur du Pays” aribo bajyanama b’Umwami.

        Hanyuma kandi uzanasome indi document yitwa “Note sur l’aspect social du problème racial indigène au Rwanda” yanditswe n’abahutu b’inararibonye (injijuke) muri Mars/March 1957.

        Numara gusoma izo documents zombi, niba koko utabogamye kandi ushaka kumenya amateka nyayo y’u Rwanda, uzabona neza aho ikibazo cyari kiri n’uko cyari giteye.

        Rwose abanyarwanda aho tugeze twari dukwiye kureka kujijisha abana bacu, tukababwira amateka nyayo y’iki gihugu, kugira ngo bazashobore kwirinda amakosa abatutsi n’abahutu bakoze mu mateka yo hambere aribyo byakuruye amacakubiri.

        Mu mateka y’u Rwanda habayeho intagondwa z’abatutsi, nk’uko habayeho intagondwa z’abahutu.

        • Bariyizi ( uretse ko natwe tubazi) abana bawe uzabahe ayo mateka yawe wita( ay’ukuri) uzayahe abawe bonyine , abandi ntibakeneye ibyo upapira!! Mise au point narayisomye pe de A à Z bwarakeye(27/3/57) abaharanira ngo” DEMOKARASI” nabo basohora iyabo bise le manifeste des Bahutu navuze haruguru aho yakomotse!! Iyo nyandiko Mise au Point ni inyandiko isobanutse igaragaza ku buryo bucukumbuye ubuzima bw’igihugu, keretse niba ureba abayanditse naho le contenu irasobanutse bihagije ariko sinemeza ko Bariyizi ayumva!!Amateka nyayo ndayazi ayo ntazi ni ayo uhimba Bariyizi!!!

    • nukwihangana nukuri . nuba komko abantu ibihumbi 20.000 ABANTU IBIHIMBI MAKUMYABIRI (20.000 PEOPLE ) BASHOBORA KUMARA IMYAKA 22 BATARAHABWA AGACIRO GAKWIYER IKIREMWA MUNTU , YEMWE GA MWABANTU MWE . NINDE MUNTU BAKWIBA 20.000 HANYUMA HAGASHIRA IMYAKA IBIRI . CYERETSE UTAGIRA ABE NTAGIRE KIRENGERA . BISHOBOKA BITE KLO AYO MAKURU ATATANZW . ABA BANTU BARI BASHYINGUYE HAMWE CYANGWA ? BIRABABAJE .

    • MUKOMEZE MWIHANGA NE KANDI MUKOMERE

  • Uwabaza Bizimana impamvu iyi leta (yiswe iy’ubumwe) ariyo ifite impunzi nyinshi ugereranyije n’izo leta zabanje buriya yasubiza ngo iki?

  • Jenoside yarimbuye abatutsi yarakozwe kandi ni iyo kwamaganwa n’umuntu wese ufite umutima wa kimuntu, ariko kuba yarabaye ntawe biha uburenganzira bwo kugoreka amateka uko yishakiye. Kuki abantu bajijisha abandi bagahera amateka y’u Rwanda muri 1959? Ni bwo u Rwanda rwatangiye kubaho? Dr Bizimana se ubwo ayobewe ko mbere ya 1959 igihugu kitari icya bamwe ahubwo cyari icy’umuntu umwe gusa, ari we mwami nyir’u Rwanda, wagiraga ububasha bwose ku bantu bose n’ibintu byose, akica uwo ashaka agakiza uwo ashaka, akagabira uwo ashaka akanyaga uwo ashaka? Ayo macakubiri avuga ngo yatangiye muri 1959, ko intambara ya Rucunshu yashyize Musinga ku ngoma mu mivu y’amaraso yabaye muri 1896, yo yatubwira ko yatewe n’amacakubiri yazanywe na nde? Abahondogo barimburwa mu Bugesera, abarokotse bagahungira i Burundi, hari ku ngoma z’abahutu? Abanyamulenge se bo bahungiye i Kongo nyuma ya 1959? Birukanywe n’abahutu? Ko mu bitero birenga 30 Kigeli Rwabugiri yateye hanze y’u Rwanda ibirenga 20 byari ibyon gusahura ibihugu by’abaturanyi, harya ubwo igihugu cyabaga gitemba amata n’ubuki nta kibazo, cyangwa cyatembaga n’amaraso, dore ko yagiye kuva ku ngoma ibyinshi mu byegera bye yarabimariye ku nkota? Ubu se ko nta baparmehutu cyangwa abahutu bakikubiye ubutegetsi, amacakubiri yaracitse? Abafashe ubutegetsi muri 1994 ubu bose baracyabanye neza nta kibazo? Murekere aho kujijisha abantu. Nta bwoko bw’abamalayika buba mu Rwanda, kandi twese tubiziranyeho. Ikibazo nuko aho guteza imbere ubwiyunge nyabwo bushingiye ku kuri, abagiye ku butegetsi bose usanga ari bo bafata iya mbere mu gukomeza kwimakaza ivangura n’uburyamirane. Iyi gatebegatoki izageza ryari koko?

  • Abashobora kuba bavugana n’uriya Mmunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr. Jean Damascéne Bizimana, bari bakwiye kumugira inama akajya akoresha amagambo yuzuyemo ubushishozi kandi yunga abanyarwanda aho kubatanya, akareka gukoresha amagambo akakaye ndetse rimwe na rimwe yuzuyemo ubwirasi n’ikinyoma.

    Rwose mu gihe tugezemo dukeneye abayobozi bazi gushishoza, abayobozi barajwe ishinge no kubanisha neza abanyarwanda aho kubatanya no kubaryanisha. Dukeneye abanyarwanda bavugisha ukuri nyakuri, abanyarwanda batabeshya kandi batagoreka amateka.

    Muri iyi nyandiko iri hano, hari aho umunyamakuru yanditse ko Dr. BIZIMANA Jean Damascene yavuze ngo “ingengabitekerezo ya Jenoside yatangiye kubibwa mu 1959 na bamwe mu bategetsi bakomoka mu ntara y’Amagepfo bagaragazaga ko abafite ijambo mu gihugu ari abo mu bwoko bw’Abahutu”. Aya magambo rwose yuzuye ikinyoma ntabwo ari ukuri, kubera ko muri 1959 ntabwo KAYIBANDA Gregoire cyangwa GITERA Joseph bari abategetsi. Twese tuzi neza ko muri 1959 hariho ingoma ya cyami kandi umwami yari Umututsi wo muba Nyiginya, uwo mwami akaba yarafashwaga mu butegetsi bwe n’abo bitaga ba “shefu” n'”abasushefu” bose bari biganje mu bwoko bw’abatutsi.

    Muri 1959 KAYIBANDA Gregoire na GITERA Joseph bari abaturage nk’abandi, nta butegetsi bari bafite, uretse ahubwo ko babarirwaga mu bahutu b’injijuke (bize amashuri) baharaniraga ko ingoma ya cyami yahindura imitegekere y’igihugu ku buryo n’abahutu bagira ijambo, dore ko muri icyo gihe byagaragaraga ko abahutu bari baraheejwe ku butegetsi. Kuba rero abo ba KAYIBANDA barasabaga ko n’abahutu bahabwa ijambo, bagahabwa agaciro, bakaba nabo bajya mu butegetsi ntabwo byari bigamije kwanga abatutsi.

    Muri iyi nyandiko kandi hari aho umunyamakuru avuga ko Dr. BIZIMANA Jean Damascene yavuze ko “abo bategetsi bakanguriraga Abahutu kwanga Abatutsi, babumvisha ko nta Mututsi ugomba kubayobora ndetse bakabumvisha ko u Rwanda rw’icyo gihe rwarimo ibihugu bibiri”. Ayo magambo rwose nayo arimo kubeshya kuko ari KAYIBANDA Gregoire ari na GITERA Joseph bombi bari bafite abagore b’abatutsikazi, ntabwo rero bashoboraga guhamagarira abahutu kwanga abatutsi mu gihe abagore babo ubwabo bakomokaga mu bwoko bw’abatutsi.

    Birazwi neza rwose mu mateka y’u Rwanda ko KAYIBANDA Gregoire na GITERA Joseph baharaniraga ko Abahutu nabo bagira ijambo kubera ko ingoma ya Cyami yari yarabakandamije.

    • Hahaha Sha nsomye comment yawe ariko aho ugiye kubyicira hose naho uvuzeko ngo bari bafite abagore babatutsi kazi ngo ntabwo bari guhamagarira abahutu kwica abatutsi, sha ndabona ariwowe ushaka kuyobya amateka kabisa niba wumvako gitera na kayibanda batahamagariye abahutu kwica abatutsi cg nokubanga.
      Harya ninde babajije kubwicanyi buri gukorerwa abatutsi muri interview kuri televisiyo akavugango nibisambo?! Si kayibanda harya!? Nimukansetse iyo mushaka kwikuraho amateka mabi mwahaye uru Rwanda sha

  • Njye ko nari nzi ko muri 1959 (kugera ku ya 25 Nyakanga-kanga-amabuguma 1959) hategekaga umwami Mutara (izina ry’ubututsi akaba Rudahigwa, izina ry’ubukiristu akaba Karoli) mwene Yuhi Musinga (waguye i Malunguru, 150 km uvuye Kalemi ya Congo ya Leopold mu wa 1944); none uyu Bizimana akaba arimo kutubwira ko bariya bahutu bigishaga biriya byose, kandi batari bafite ubutegetsi, ubwo babyigishaga gute ? hehe ? None se ko tubwirwa ko icyo gihe, na mbere yaho, ko kubera abantu bose bari ab’umwami (his subjects) twari twunze ubumwe (nk’amazi n’ifu bibyara umutsima) izo nyigisho zumvwaga/zemerwaga na bande ?

    Ikindi ntajya nsobanukirwa kuri bariya bagabo arimo atubwira, ko bizwi ko nka Kayibanda Gregoire, n’abandi, bari batunze abagore b’abatutsikazi, izo nyigisho zo kwanga abatutsi kuki batazitangiriye iwabo mu rugo ?

    • Ariko sha ntimukihandagaze ngo muvuge ngo bari bafite abagore babatutsi ibyo sibari kubikora, ubwose urwango abahutu mwangaga abatutsi ninde uruyobewe koko?! Abahutu sibo bishe abagore babo ngo nuko arabatutsi?! Abahutu sibo biyiciye abana babo ngo umugore yabyaye abana basa nkabatutsi?! Hanyuma se wibagiweko muriyo 1959 uvuga aribwo mwamenesheje abatutsi benshi mukabatwikira ninka zabo zikaribwa?! Harya ubwo nabyo tubyite ko ari Rudahigwa uri kuvuga?! Cg se tubishyire kuri Kigeli wibereye muri America ?! Sha turabazi iyo mushaka kwikuraho amateka mabi mwagizemo uruhare rutaziguye.
      Hanyuma se uwo Rudahigwa siwe waciye ubuhake uvuga?! Icyo mwituye abatutsi sicyiboneka se?! Nari nibagiweko harumugani uvugango uvura umu.. Ijisho bwacya akarigukanurira. Kandi umugani ugana akariho buriya harimpamvu waciwe tu kandi natwe iratugaragatira

  • MIRABO ufite imyaka ingahe? Amategeko 10 y’abahutu yanditswe bwa mbere na Gitera wari wayasoma? Urwango rurimo uraruzi? Kayibanda yari umuturage nk’abandi muri icyo gihe yari Rédacteur wa Kinyamateka?? uribwira ko byari byoroshye rero akubitiyeho no kuba yari ashyigikiwe n’Abakoloni!! Bizimana avugisha ukuri nimumufashe hasi dore ko bavuga ibigondamye imihoro ikarakara!!MIRABO shame on you!!

    • Amategeko 10 y’abahutu ntago yanditswe na Gitera ahubwo ni Rucagu wayandikishije muri Kangura ku mugambi yari afitanye na FPR kugirango bakomeze benyegeze inkwi bashakaga kurasiramo ikibiriti igihe ni kigera kugirango bagurumanye ikitwa umututsi wari imbere mu gihugu kuko yariyo nzira yonyine yari gukoreshwa kugirango bafate ubutegetsi bwose ntawe babusangiye.

      • Gukosora MUCO: Amategeko 10 y’Abahutu ni HABYARIMANA Joseph alias Gitera wayanditse mu 1958 hanyuma Kangura ya Ngeze iyasubiramo muri za 90

    • Nibarize Belina Uwamwezi uvuga iby’amategeko 10 y’abahutu ya Gitera: Ko uwo Gitera yagiye mu matora yakoreshejwe na LONI aganisha ku bwigenge , ishyaka rye rya APROSOMA YARI YARASHINZE RIKABONA AMAJWI 3.5%, ese ariya majwi yerekana koko ko yari umuvugizi w’abahutu bemera? Kuki batamutoreye ibitekerezo bye se? Ayo mategeko yanditse niba ataramuhesheje amajwi y’abahutu, amateka yagowe yayagize ay’abo bahutu gute, binyuze mu yihe referendum waba uzi? Iyo uba uvuga ko abayanditse bari abahutu batowe na bagenzi babo kubavugira, byari kugira inzira. Ni kimwe n’ariya ya Ngeze Hassan. Umuyislamu utarize n’iby’idini, utarakandagiye no muri secondaire, widoderaga inkweto ku Gisenyi, akaza guhabwa akazi na Kajeguhakwa muri Kanguka, nyuma agashinga Kangura afatanyije n’abahezanguni b’abahutu nk’uko tubyumva, ariko tutaranamenya neza abo ari bo kuko batigeze bigaragaza, ngo asohoye amategeko 10 y’abahutu, kandi ahise aba ayabo koko, mu gihgu cyose, no hanze y’imipaka yacyo, mu bihe byose? Kweli? Come on!!! Abanyarwanda bazagira rigueur intellectuelle dukeneye mu gusesengura amateka bigenze gute?

      • Yabishyize hanze mu gitabi aherutse gusohora vuba aha: “u Rwanda, igicumbi cy’ikinyoma”.

      • Safi wambajije reka ngusubize: Gitera ko yayanditse mu nyandiko zasomwaga n’Abanyarwanda abatabizi bakabisomerwa n’abana babo, ishyaka APROSOMA rikaba ryari risangiye ibitekerezo na PARMEHUTU ya Kayibanda na Perraudin w’umusenyeri ibitekerezo bacishaga mu kinyamakuru kimwe rukumbi cyasomwaga muri icyo gihe,Kinyamateka ikaba yari iya Kiliziya Gatolika ububasha bwayo muri iki gihugu bukaba buzwi na buri wese, Gitera ko ari Parmehutu yamuhigitse kubera kurwanira imyanya akabona amajwi make ugira ngo hari umuhutu wigeze yitandukanya n’ayo magambo y’urwango ya Gitera? Aho ayo mategeko aje gusubirwamo na Ngeze wowe Safi witandukanyije na yo?

        Rigueur intellectuelle na Analyse byawe ndabona bizagerwaho umunsi uzareka kuvangavanga no kubogamira ku bagome boretse igihugu ! Gitera yari umuvugizi n’igikoresho cy’Abahutu n’Abakoloni ntubihakane ndetse yari yariyise NDARUGARUYE I Umwami w’Abahutu!!! Urantangaje uvuga ko mu matora hatorwaga ibitekerezo!! mu matora ya Kamarampaka koko?? Ibitekerezo? bya nde? icecekere ntabyo uzi!

        Ndumva uzi ibya Ngeze na Kajeguhakwa uzasome Kangura aho yamwanditse ko ari inyenzi nibwo uzabona inyiturano y’umudozi w’inkweto, ko utazi abamukoresheje ngo b’abahezanguni, ukamenya Kajeguhakwa wenyine nk’ubwo ntiwivuyemo nk’inopfu?

        • Ikinyoma cya mbere uzanye, nuko ayo mategeko ya Gitera atigeze asohoka muri Kinyamateka. Ni iyihe nimero yayasohoye, yo mu wuhe mwaka, niba wumva ubifitiye gihamya? Ikindi kinyumije, ngo nta muhutu witandukanhyije n’amagambo ya Gitera koko? None se nta muhutu/kazi wongeye kubana neza n’umututsi/kazi kuko Gitera yabivuze? Nta muhutu/kazi wongeye gukorana business n’umututsi/kazi kuko yabyanditse? Ni ingero nkeya mfashe. Ubu se abitangiye kurokora abatutsi bicwaga muri 1994, benshi bakanabizira, iyo wanditse amagambo nk’aya bakayasoma wumva mu mutima wabo bayatekerezaho iki, kitari uko na we ntaho utaniye na Gitera mu mitekerereze yawe? Nongere mbisubiremo, mu Rwanda nta bwoko bw’abamalayika buhari, nta n’ubwoko bw’ababi bonka ububi bwabo mu mashereka buhari. Kami ka muntu ni umutima we.

  • Uwasoma ibi byose yakwibaza icyo CNLG imariye abanyarwanda! Wagira ngo ni ishyaka ry’abagizweho ingaruka n’ubutegetsi bw’abahutu uhereye mu 1959! Njye uwampa ubutegetsi izi komisiyo n’imiryango yitwara gihezanguni nabisiba mu mategeko y’u RWANDA. Ntizikiza ahubwo zihora zishima inkovu. Amateka agomba gutandukanywa n’umujinya, kugoreka amateka, no gutsindagira amagambo yuje amoko.

    • Ngo ubumwe n’ubwiyunge tubugezeho kugipimo cya 95% da.Nzaba mbarirwa.Gusa ikigaragara n’uko igihe cyose abategetsi bazaba bicaye hejuru y’ikirunga nk’iki bahuma abantu amaso burigihe ikizavamo twese turakizine ko Kayibanda yamaze imyaka 11 kubutegetsi muri 11, 6 yari muntambara ariko abantu bavuga ba Gitera batanga ibitekerezo byabo n’abandi,Habyarimana araza byose arapfundikira uwo Gitera aramucecekesha burundu,tujya mu bwato.Niba abantu ntacyo bavugaga suko batari bafite icyo bavuga ahubwo nta ruvugiro bagiraga, mwabonye kuva 1991 uko byagenze.Aha naho umuntu yakwibaza uko bizagenda igihe abanyarwanda bazaba bongeye kubona uruvugiro aho kumugaragaro mu ruhame aho kwihisha inyuma za mudasobwa nabyo ariko nibyiza kuko bitegura abantu mu mitwe kandi iyo byose birangirira mu magambo nta jenoside yari kubaho.Njyewe ntinya umupanga,agafuni,urusoro ariko sintinya amagambo.Imana ikomze ihe abanyarwanda kujya impaka ariko ibarinde ubwicanyi.Ndashima kandi kino kinyamakuru, kujya impaka nimwe mu nzira zunga abantu.

  • unva bavandi mubyemere cg mubihakane bano batagatsi ba mbere yintambara bigishije urwango bakangurira abahutu kwanga abatutsi imyaka irashira indi irataha . burya ntuzanyure kunzira ngo uhasange igiti cyinganza marimbo cyeze nimbuto maze ugire ngo cyakuze ijoro rimwe reka daa ntibazakubeshye , icyo shaka kuvuga nuko niba imbaga yabatitsi irenga miriyoni yararimbuwe mugihe kitarenze amezi atatu mumpande zose zigihugu , ntugire ngo ninkakuriya ubona umurabyo mukirere ninkuba nayo iti paa utazi aho bivuye , oya ahubwo amahano nkaya arategurwa akabibirwa kandi bifata umwanya

    naho kunva ano mateka hanyuma kuko akubihiye uti muri kubeshya , nawe reba na mugesera ejo bundi murukiko bakazana radiyo bagasubiza mo ryajambo yavugiye kukabaya ati oya sinjye barambeshyera ! kuko bigeze aho kumugaruka. naho ubundi amateka tugomba kuyasubiramo atarukugirango aduteranye nkuko définition ya histoire ibivuga on étudie le passé pour mieux préparer l’ avenir

    • @Muramira, inyigisho zo kwanga abatutsi ni byo zabayeho. Ariko se nka mbere ya 1959, kuba Umwami Rudahigwa yarabwiraga ibyegera bye ngo mwikwica Gitera nimweice ikibimutera, wowe wumva icyo cyabimuteaga nta shingira cyari gifite? Nta karengane k’abahutu kari kariho? Aho apfiriye, uwamusimbuye ku ngoma Kigeli Ndahindurwa, yahisemo kumvira inama mukur we yari yaranze, maze agaba ibitero byo kwica abo batavuga rumwe. Ni bwo bicwaga ba Secyugu i Nyanza, ba Polepole Mukwiye i Nzega, n’abandi. Akaduruvayo byabyaye se ntukazi? Nyuma ya 1959, inyuigisho za kwanga abatutsi zakazaga umurego igihe impunzi zabaga zateye igihugu , hagati ya 1963 na 1967. NOne se abateraga bazaga bigisha Ijambo ry’Imana bo ntibicaga abantu?. Ni bwo Abahutu b’intagondwa bazuraga umugara, bagashishikariza abaturage kujya kwica abatutsi no mu tundi duce tw’igihugu.
      Naho muri 1973 inyigisho z’urwango n’ubwicanyi, byazamukiye ku bwicanyi bwari bumaze gukorwa mu Burundi, impunzi zaje mu rwanda ku bwinshi, n’abategetsi b’ibihugu byombi bamaze igihe kitari gito batukanira ku maradiyo. Izo nyigisho zageze aho zirahwekera ku ngoma ya Habyarimana, n’ubwo ivangura ryo ryakomeje, ariko ryarebaga abo abakiga bitaga abanyenduga muri rusange (n’abaganza barimo, ntabwo ryari ivangura rikorerwa abatutsi gusa. Izo nyigisho zongeye kugaruka muri 1990, intambara ya FPR itangiye. Ubwo se wumva byombi nta sano bifitanye? Harya ubwo abari bateye bo babaga bigisha urukundo koko?

      Ibinyamakuru byigisha urwango byabaga imbere mu gihugu gusa? Impuruza ya Kimenyi ni urukundo yigishaga? Abategetsi b’igihugu bazaretse abanyarwanda twese tukabwizanya ukuri kose kudaca iruhande ku by’izi ntambara z’urudaca zo kurwanira ubutegetsi zihisha inyumna ya Hutu-Tutsi, ko zatumazeho abantu? Niduhitamo guhora mu byo Professeur Muswahili yitaga ikotaniraburyamirane, ejo hazaza h’abana bacu ntabwo hazaba heza, ndakurahiye.
      Ntabwo kuba ufashe ubutegetsi yigira umutagatifu, agahindura ba ruvumwa abo yabwirukanyeho, hari icyo bizakemura.

  • Ahaaaa!!!

  • extremisme ni indwara mbi cyane kandi Leta ijye igumya kudufasha abayobozi bavuga amagambo asesereza bajye babibazwa nta marangamutima.

    Dukeneye u Rwanda rwiza ntitugikeneye kwirirwa mushima inkovu z’ubututsi n’ubuhutu.

    turabirambiwe kabisa dukeneye amagambo ahumuriza abanyarwanda bose abumvisha ko igihugu twese tugomba kuzakibanamo qu’il pleuve qu’il neige!!!

  • For a more balanced view of Rwandan history, the following letter might offer further insights:
    Nyanza, le 17/5/1958

    Ku bajyanama bagiye kwiga iby’imibanire y’Abahutu n’Abatutsi n’Abatwa.

    Dore tubasobanurire uko byahoze kera. Dore uko ingoma nyiginya yatangiye mu Rwanda :

    Abanyiginya aho bururukiye ni Rwanda rwa Mubari ku rutare rw’i Kinani. Ubwo habanje KIGWA, na murumuna we MUTUTSI, na mushiki wabo NYAMPUNDU, bazana inka zabo 2 : Rugira n’Ingizi, n’intama zabo 2 : Mudende na Nyabuhoro, n’inkoko zabo 2 : Rubika na Mugambira, n’imbwa zabo 2 : Ruzunguzungu na Ruguma, n’inyoni zabo 2 z’inyange, n’inyundo yabo n’umuvuba.

    Bamaze kugeraho bakurikirwa n’umutwa wabo MUHWABARO, araza MUHWABARO arababaza ati : ko mwansize ? Bati : twaje twihuta, si twebwe. Ati mbese ye, aho murareba ibiti by’ino ngo birasa n’iby’iwacu ? Ati aho se ntibyagira umuriro nk’iby’iwacu ? Baramubwira bati : gerageza. Umutwa aherako arema urushingo n’inshigati yarwo. Ashinga umuriro ubwo aracana.

    Intwaro zabo bazanye ni imiheto y’ibihekane. Inyamaswa zije kureba aho bakazirasa. Batungwa rero n’umuheto wabo. KIGWA yerekera hirya yabo mu gacyamu, azana amabuye y’ubutare, arayabazanira ati : nimurore, hano hari inganzo nk’iy’iwacu ; baherako batera uruganda ubwo baracura.

    Kwa KABEJA, umwami w’Abazigaba, babona umwotsi, kurora uwacanye umuriro aho [!], baje basanga amakome ali atatu. Uwambere wari uwa KIGWA, uwa kabili wali igicaniro cy’inka n’intama, uwa 3 wali uw’umutwa MUHWABARO. Aliko yari yawucanye hirya hategeranye nabo. Bazigaba [!] baje kubarora, bababonye barababaza bati : Muli iki ? Barasubiza, bati turi abantu b’umwami. Aha se mukahakora iki ? barasubiza bati : turacura kandi tukanahiga. Babonye impu zibambye bati ese ntimwaduha akanyama ? abandi bati nimuze tubahe ; baraza babaha imitwaro ibahagije bose. Bageze hirya za nyama bazihisha shebuja KABEJA ; bamaze kuzihisha bajya kwa shebuja wabo KABEJA, ababaza icyo babonye kuko ali we wali wabohereje. Bati twahabonye abantu bateye nk’abantu koko. Bati aliko ni barebare cyane, cyeretse umwe w’umugore wabo, bati aliko nawe yenda kureshya nabo. Bati aliko hirya yabo niho twabonye umuntu ucanye hirya yabo ukwe, wenda kureshya natwe. Bati kandi twabonye n’inyamaswa ziryamye ku maguru yabo (alizo mbwa).

    Kabeja abwira abo bavuyeyo ko bazasubira kubabaza ko bashaka guhakwa, cyanga se ko bashaka gutura. Bagiye kujyayo noneho bajyana n’abandi Bantu bebe wabo, bajyanywe no gusaba inyama ; bagezeyo bavuga ubutumwa, babasubiza ko biturira aho, yashaka akazabahaka ; kandi basaba inyama nanone, maze banga kuzibaha, barababwira bati : kugirango tubahe inyama keretse mutwubakiye, bati ibyo turabikora. Ubwo biruka bafite amabuye yo kudonda ibiti no kubivuna barabagarura bati : nimuze tubahe igitema neza kandi vuba ibiti, maze bagarutse babaha imihoro, maze bajyana nabo baberekera uko batema n’uko baza gusongora ibiti. Bamaze kuberekera baraza babubakira ubwo, maze abandi babaha inyama.

    Ubwo basubiye kwa KABEJA banyurana n’abandi baje guhakwa, bahakirwa inyama.

    Nabo bati : lero nimuze namwe tubanze tubereke ibyo mudukorera. Barabajyana babereka ubutare, bati lero aya mabuye nimuyadutorere mugire menshi ; barangije babaha inyama. Bamwe barataha, abandi bati twe ntaho tujya. Bati twe nimutwihakire. Bahamaho barahakwa.

    Babandi bose batashye bageze kwa KABEJA, amaze kumenya ko hali abandi basigayeyo, abandi rero bali bamaze kugera iwabo, KABEJA arabaca. Ati : uwagiye iyo ngiyo ntangarukire ahanjye, ati ntabwo tubana.

    Babandi bose barahomboka bajya kwa KIGWA arababaza ati : Muhinga mute ? Bati duhingisha inkondo z’ibiti bazimweretse ati : ibi byahingishwa bite ? Arazihinyura maze abaha amasuka n’imihoro yo gutema. Bamaze kubitora bazana imbuto maze abereka aho bamuhingira ; maze bamuhingira kane (4), ati cyo namwe nimugende mwihingire. Abasigaye kwa KABEJA baza guhakirwa amasuka n’inyama zihigishwa imiheto ; ubundi bo bajyaga gutega inyamaswa bakazibagisha amabuye, kuko batari bazi gutega [!]. Bene icyo gihugu cyose baza guhakwa kwa KIGWA.

    Ko mwumva abantu baburana umunani, ababurana umunani ko alii abavandimwe, n’imibanire yacu ko ahubwo baje tukabahaka kugeza ubu, ubundi buvandimwe bwacu ni ubuhe ? Gatutsi na Gatwa bahuriye he na Gahutu ko twumva ko Gatutsi na Gatwa na Gahutu ari bene Kanyarwanda, nyirukubabyarana na Kanyarwanda yitwa nde, ni umuki ? Ko twumva ko KANYARWANDA ali we wabyaye Gatutsi na Gatwa na Gahutu, kandi tukaba tuzi ko KIGWA ari we wabanje kure ya KANYARWANDA, kandi tukaba tuzi neza ko KANYARWANDA yavutse nyuma, ayo moko aliho, byashoboka bite kugira ngo abyare ataravuka ?

    Dore KANYARWANDA bavuga ko ali we KIMEZAMIRYANGO da. Ngo ko ali we utubyara twese :

    1. Kanyarwanda ni uwa Gihanga

    2. Gihanga ni uwa Kazi

    3. Kazi ni uwa Muntu

    4. Muntu ni uwa Merano

    5. Merano ni uwa Randa

    6. Randa ni uwa Kobo

    7. Kobo ni uwa Gisa

    8. Gisa ni uwa Kijuru

    9. Kijuru ni uwa Kimanuka

    10. Kimanuka ni uwa Kigwa wasanze abantu mu Rwanda.

    11. Ngaho namwe muratwumvire iyo mivire n’indimwe yacu n’Abahutu yo kwa Kanyarwanda.

    Ni twe abagaragu b’ibwami bakuru :

    1)Kayijuka

    2)Serukamba

    3)Rukemampunzi

    4)Mazina

    5)Rwesa

    6)Sebaganji

    7)Ruzagiriza

    8)Ndamage

    9)Sezibera

    10)Sekabwa

    11)Nkeramiheto

    12)-Shamukiga

    Abahinza Ruganzu yishe :

    1. Rubuga mwene Kagogo

    2. Rubuga mwene Bugunama

    3. Nyaruzi mwene Haramanga

    4. Mpandahande mwene Haramanga

    5. Sambwe mwene Cyarugimba

    6. Katabirora mwe Kabibi

    7. Gisurere mwene Rubambura

    8. Nzira mwene Muramira

    9. Nyagakecur aliwe Nyangoma

    10. Mbeba aliwe Mabya

    11. Ruhande – ?

    12. Balishaka – ?

    13. Semukondo (w’umukende) – ?

    14. Sangara – ?

    15. Ruvuzo – ?

    16. Ngiga – ?

    17. Cogo – ?

    18. Ryangombe rya Babinga – aliko n’umutsindo

    19. Nsibura na Nyina Nyiransibura.

    Aba bahinza bishwe n’uyu mwami, ahindura [yigarurira] ibihugu byabo. Ibindi bihugu byahinduwe n’abandi bami bica abahinza bari babirimo. Ntitugombye kubavuga, nimushaka muzabirebe mu Nganji Kalinga, biranditse.

    Ikibazo : Ubwo batsindaga ibihugu by’Abahutu b’Abahinza, bakabahaka ari abavandimwe babo?

  • Nta Kosa riri mubyo SE wa CNLG yatangaje. Ari Yozefu Habyarimana Gitera ari Gerigori Kayibanda bayoboraga amashyaka ashyira imbere ubwoko ndetse akagaragaza ko aheza abandi ku buryo butaziguye! Kereka niba kuba abategetsi b’amashyaka yabo hari ubishidikanyaho. Nyuma kandi aba n’abambari babo babaye abategetsi b’igihugu mu nzego zitandukanye. Ahubwo ngira Dr Yohani Damaseni Bizimana yibeshye! Urwango batangiye kurwigisha mbere rwose mu 1956/7 nibwo batangiye kwenyegeza umuriro, muri 1959 batangira kujya bakina nawo uko bishakiye!
    Naho iby’uko bagiraga abagore b’abatutsi, ntibikuraho ko gushyira imbere inyungu zabo, inda nini, no kuba utumarioonnettes twa ba shebuja b’abakoloni bitatumye batatira igihango. Urugero ruzwi cyane n’urwo umuparmehutu wayoboye muri Nyaruguru, iyo inyenzi zateraga yahondaguraga umugore we ubundi akamuboha akamubwira ko agiye kurwanya benewabo yagaruka akamwica! Ngurwo urukundo bakundaga abagore babo!

  • Ese ko numva mwese mutsimbaraye ku buhutu bwanyu n’ubututsi bwanyu mubuha agaciro muziyunga ryari? Ese umwere ni nde? Yakoze iki gishimisha undi? Cyangwa arateganya iki? Ese mubona hakorwa iki ngo amateka yumvikanyweho yandikwe? Buri wese areke kwireba yishyire mu mwanya wa mugenzi we arabona igisubizo? Kayibanda, Gitera,Musinga, Rwabugiri barapyuye ariko mwe muriho. None se muragira ngo bagaruke tubajyane mu nkiko? Cyangwa mwebwe muriho ni mwe mugomba gukemura ikibazo? Nkeka ko n’iyo buri bwoko babuha igihugu cyabwo amacakubiri atashira. Ntimwabura ibindi mupfa. Ahubwo muharanire kurubanamo uko byagenda kose!

    Kandi ubwo uwabucaza hamwe mwagira isoni zo kuvuga ku mugaragaro ibyo muvuga ugasanga muvuga ngo abanyarwanda tubanye neza nta macakubiri ahari. Mubanze musome ijambo ry’Imana ni ryo riramba ayandi yose aba ashingiye kuri sekibi. Mu ijuru nta karere k’abahutu muzahasanga, nta n’akabatutsi gahari, mwitoze hakiri kare ukuntu muzaribanamo niba muzagira amahirwe yo kubona umurynago waryo. Kandi umutegetsi waryo ntabera, ntavangura. Ubwo se iyo si Inama nziza yo kwitoza ibizima hakiri kare mukareka inzira izaboreka. Ntimuzatungurwe kuko mutazi umunsi.

  • Fernandel ese ibyo uteruye ugaturaho bisobanuye iki? Birafasha iki? Iyo baruwa yitiriwe abagaragu bakuru b’ibwami abahezanguni bayigenderaho bashaka kurenza uruho rw’amazi ku rwago, inyigisho zigishijwe imyaka myinshi, ibikorwa biteye isoni bizakurikirana izina ryabo kugeza ju ishira ry’isi! Hari n’abandi benshi bandika bavuga bashaka nko kugaragaza ko ababibye urwango mu Banyarwanda, abarimbuye abavandimwe babo bari bafite impamvu zumvikana. Nimusigeho. Ukuri ni uku: kuba hariho umuhezanguni muri iki cyiciro cy’abantu ntibisobanura ubuhezanguni mu kindi! Kuba hari abahezanguni mu cyiciro iki n’iki ntibivuga gucura no gushyira mu bikorwa umugambi wo kukirimbura. Kugaragaza ko haba hari akarengane kagombaga kurwanywa ntibyasobanura uburyo bubi bwakoreshejwe.
    Rero ku birebana na jenoside, yarabaye. Kuba umubyeyi, umuvandimwe, uwo duhuriye mu cyiciro (cg mu bwoko bitewe n’ibikunezeza) yarakoze iki cyaha ndengakamere tuza. Wipfunda imitwe hirya no hino ushaka gusobanura ibidasobanurwa. Emera ukuri. Byarabaye. Ariko wowe uri wowe. Nturi so, nyoko, so wanyu, cg mwenewanyu. Uri wowe. Gira uruhare mu kubaka amateka meza, kosora ibyo abo bose bakoze nabi. Naho nukomeza gushaka kujya gusobanura ibidasobanurwa uziroha mu gisimu nabo biroshyemo. Wihingemo urwango, urwango ruguhingemo ibitekerezo bibi, nabyo bikujyane mu migambi mibi. Abazagukomokaho nabo bazagendane isoni n’ikimwaro kubera ko izina ryawe ritazaba ribahesha ishema. Va ku giti dore umuntu.

    • @Kanyarwanda, uragira uti:

      1. “kuba hariho umuhezanguni muri iki cyiciro cy’abantu ntibisobanura ubuhezanguni mu kindi”
      2. “Kuba hari abahezanguni mu cyiciro iki n’iki ntibivuga gucura no gushyira mu bikorwa umugambi wo kukirimbura”
      3. “Kugaragaza ko haba hari akarengane kagombaga kurwanywa ntibyasobanura uburyo bubi bwakoreshejwe”

      Njye rero ndabona ujijiriwe cyane, urimo kwipfuka amatwi n’amaso (ubwenge) ku bushake.

      Nta kintu na kimwe kibaho gisobanura (justifier) ubuhezanguni, akarengane, genocide. Ibi byombi uwabishaka mu byo wowe witwa ibyiciro yabisangamo; nyamara ariko ikiranga abahezanguni bose ni ukwihutira kugoreka amateka no gusibanganya record zose z’ayo mateka.

    • None ubwo urashaka kuvuga ko kuba hariho abahezanguni b’abatutsi bitahaga uburenganzira abahutu nabo kuba abahezanguni ? urashaka se kuvuga ko kuba abo bahezanguni b’abatutsi bari bo ariko bakaba nta mugambi bari bafite wo kurimbura abahutu (nkwibutseko ubuhezanguni ari step ya mbere ibanziriza genocide); urashaka se kumvikanisha ko kuba abahutu bari babayeho mu karengane ko bagombaga kubyemera gutyo cg bakajya gushaka bibiliya akaba ariyo bazana mu kwigisha ababakandamizaga ? None se FPR ko itaje izanye bibiliya ahubwo ikazana isasu ?

      Ndakeka nawe uri umuhezanguni kabombo, uwaguha akanya n’uburyo nawe warimbura imbaga ! Imana ibaturinde, ndabona mwazuye umugara.

    • @Kanyarwanda Ezira, biriya uvuga ko Fernandel ahurutuye agaturaho, ni ibaruwa abagaragu b’ibwami bandikiye umwami bashaka kumubwira ko abatutsi ntacyo bapfana n’abahutu. Abo bagaragu b’ibwami bashakaga kwereka umwami ko abahutu bahoze kandi bazahora ari abaja. Muri make, iyo baruwa isa naho isaba umwami kutita ku kibazo abahutu bari bashyize ahagaragara cyerekeye akarengane n’ikandamizwa ryabakorerwaga ku ngoma ya cyami yari iyobowe n’abatutsi.

      Iyo usomye iriya baruwa yabo usanga koko ko ari abahezanguni bo mu bwoko bw’abatutsi, ariko ntabwo abatutsi bose bari abahezanguni. Harimo abatuzi beza ndetse banumva akababaro k’abahutu. Harimo abatutsi bashaka ko ibintu bihinduka ku buryo abahutu nabo bahabwa agaciro bakanabona imyanya mu butegetsi bwa cyami.

      Nk’umututsi witwaga BWANAKWERI Prosper rwose yumvaga neza ikibazo cy’abahutu, ku buryo ndetse Umwami MUTARA RUGAHIGWA amaze gupfa, ababiligi bashatse ko uwo BWANAKWERI Prosper aba ariwe wimikwa agasimbura uwo mwami wari umaze gupfa , ariko abiru b’ibwami barabyanze bahita bashyiraho ikitaraganya Umwami KIGELI NDAHINDURWA mu gihe abantu bari bateraniye mu umuhango wo gushyingura RUDAHIGWA.

      BWANAKWERI Prosper yari umwe mu batutsi bari bagize icyo bitaga “Conseil Supérieur du Pays”, abo nibo bagiraga inama Umwami mu mitegekere y’igihugu no ku bibazo by’ingutu binyuranye by’igihugu. BWANAKWERI Prosper yashoboraga kugiira inama nziza Umwami ku buryo bwo gukemura ikibazo cy’akarengane abahutu bari bashyize ahagaragara, ariko agomba kuba yaraganjwe (yaraneshejwe) n’intagondwa zindi z’abatutsi zari muri iyo “Conseil Supérieur du Pays”, bityo ibitekerezo bye byiza ntibishobore guhita.

      Uko bigaragara, ikibazo cy’intagondwa ntabwo cyagaragaye mu bahutu gusa, kuko ahubwo intagondwa za mbere zari abatutsi zayobyaga Umwami mu mitegekere y’igihugu. N’ubwo bwose mu gihe cya Gikoloni Umwami yategekaga ariko iruhande rwe hari ubundi butegetsi bw’abazungu-Babiligi, iyo Umwami ashaka gukemura icyo kibazo cy’abahutu ntabwo abo bazungu bari kumubuza.

  • MUVANE AMATIKU HANO MUHORAMO BURIMWAKA

  • Ku bijyanye na Monseigneur André Perraudin bivugwa ko ngo yari afite ingengabitekerezo ya Genocide, ko ngo yahamagariraga abahutu kwica abatutsi, ibyo byaturutse ku butumwa yatanze mu gisibo cyo muri 1959 ubwo butumwa bukaba bwarahawe abakristu bo muri Kiliziya Gatorika muri cyo gihe.

    Iyo usomye neza ubwo butumwa bukubiye mucyo yise “Lettre Pastorale pour le carême de 1959 (S U P E R 0 M N I A C A R I T A S. L’année de la Charité)” usanga icyo yari agamije kwari uguhamagarira abanyarwanda bose kubana mu mahoro nk’abavandimwe kandi bagasangira ibyiza byose Imana yabahaye mu gihugu nta busumbane bugaragaramo, ntawe uheje undi, ntawe usuzugura undi. Ubwo butumwa rwose ntawutabutanga mu gihe yumva ko ari intumwa y’Imana kandi ko koko akorera Imana.

    Musenyeri Perraudin yabonaga ibibera mu Rwanda icyo gihe, yarebaga imibereho y’abanyarwanda n’ibibazo byari bihari. Yarebaga ubutegetsi bwariho icyo gihe n’uko bwitwaraga. Nk’umuntu w’umukristu kandi wihaye Imana yasanze ari ngombwa kugeza ku banyarwanda bose, ariko cyane cyane abakristu, ubutumwa bubahamagarira kubana mu rukundo kandi bakabana kivandimwe. Ibyo rwose iyo usesenguye neza usanga nta rwango yari afitiye abatutsi nk’uko bamwe bashaka kubimushinja.

    Niba mushaka nimusome hasi aha bimwe mu by’ingenzi byari bikubiye muri ubwo butumwa:

    “Urukundo rwa kivandimwe nirwo ruri hejuru ya byose, nk’uko Paulo mutagatifu yabibwiye Abanyakolosi. Nta kindi gishobora kubyara ishya n’ihirwe mu Rwanda rwacu dukunda, mu miryango irugize kimwe no kuri buri wese mubarutuye, uretse gushyira mu bikorwa muri rusange kandi ku neza uwo mugenzo mwiza. Imana ubwayo ni urukundo. Ikintu cyose cyakorwa kitari ku bw’urukundo rwa kivandimwe, icyo ntikiba giturutse ku Mana. Nta rukundo rwa kivandimwe ruriho, kwiyita umukirisitu byaba binyuranyije n’ukuri, kabone n’iyo waba warabatijwe. Nta na rimwe haba mu miryango isanzwe cyangwa se iyagutse wakwirahira ngo uvuge ko harimo umutekano, ituze n’ubutabera, mu gihe cyose urukundo rwa kivandimwe rubuze.

    Nitwemere turebe mbere na mbere ko mu Rwanda koko harimo amoko anyuranye y’abantu kandi afite imisusire yigaragaza, n’ubwo bwose hariho imiryango inyuranye yagiye yivanga ku bw’ishyingirana. Ubunyurane bw’amoko, ni ikintu rwose mu bisanzwe, kandi ntacyo twabikoraho ngo bihinduke ukundi. Byose byabaye kubw’umurage w’amateka, kandi ayo mateka nta ruhare twashoboraga kuyagiraho. Nitwiyakire rero uko turi mu runyurane rw’amoko yacu, ahubwo tugerageze kumvikana no gukundana kivandimwe mu gihugu dusangiye.

    Amoko yose aho ava akagera akwiye icyubahiro ku buryo bumwe kandi yose Imana iyakunda kimwe. Buri bwoko bwose bw’abantu bigira imico bwihariye kimwe n’amafuti aburanga. N’agatsinda nta muntu wigeze usaba kuvukira mu gice iki n’iki. Ni kimenyetso rwose cy’akarengane kandi binyuranyije n’urukundo rwa kivandimwe guhohotera undi umuziza ubwoko akomokamo. Nta kindi gisubizo ku by’amoko uretse ko abantu baturuka mu moko anyuranye bagomba kubana mu bwumvikane no mu busabane, cyane cyane iyo amateka yashatse ko babaho baturanye ku mirenge yabo.

    Abakirisitu bose, ubwoko baba bakomokamo ubwo aribwo bwose, bo isano ibahuza irenze no kuba abavandimwe ubwabyo. Ntabwo bishoboka ko Kiliziya yagenda ihindagurika bikurikije ubwoko iherereyemo.

    Mu Rwanda rwacu haragagaramo icyakora ubunyurane n’ubusumbane mu bantu bikurikije amoko bakomokamo, ku buryo ndetse ubukungu ku ruhande rumwe kimwe n’ubutegetsi bwa politiki ku rundi yewe ndetse no mu butegetsi bw’ubucamanza. Niyo mpamvu abategetsi basabwe kwiyemeza gukurikiza itegeko ry’Imana mu bijyanye n’ubutabera ndetse n’urukundo rwa kivandimwe. Iryo tegeko risaba ko inzego zose z’igihugu zigomba kuba mu maboko y’abatuye igihugu bose kandi ibice byose bigaragara mu baturage bigahagararirwa mu burengazira bushobotse, ikindi kandi uburenganzira bw’ibanze kimwe n’amahirwe yo gutera imbere no kugira umwanya mu butegetsi akaba amwe kuri bose. Inzego zose byagaragara ko zishingiye ku kwikanyiza no gutonesha bamwe, yewe se no kwironda kw’abantu ku giti cyabo cyangwa bakomoka mu bwoko bumwe, izo nzego ziba zinyuranyije n’amahame agenga umuco wa gikirisitu.

    Amahame agenga umuco wa gikirisitu asaba ko imyanya y’imirimo ihabwa abantu hakurikijwe ubushobozi n’ubunyangamugayo, kurusha ko baba baturuka mu muryango uyu n’uyu nk’abawuhagarariye. Binyuranye rwose n’ubutabera n’urukundo rwa kivandimwe mu mibanire, ko umuntu yahabwa umwanya mu buyobozi bitewe n’uko akomoka mu bwoko ubu n’ubu, bitiewe se nabwo n’umutungo afte, cyangwa ubucuti bwihariye afitanye na nyanaka, hadakurikijwe mbere ya byose ubushobozi n’imigenzo myiza imuranga.

    Amahame agenga umuco wa gikirisitu asaba ubutegetsi kuba koko ubukorera rubanda rwose, ntibube ubwo kwita gusa ku bwoko ubu n’ubu.

    Kiliziya ntiyemera uguhangana kw’abantu mu bice barimo hakurikijwe ubusumbane mu butunzi, ariko yemera ko abantu bahuriye mu gice iki n’iki barwanira inyungu zabo bafiteho uburenganzira, bakirwanaho bifashishije uburyo bushyize mu gaciro, nk’urugero bibumbira mu mashyirahamwe.

    Inzangano, agasuzuguro, amacakubiri, ugucagagurana, ikinyoma no gusebanya, ibyo byose ni uburyo butindi bwo kwirwanaho.

    Abagatolika, cyane cyane abari mu nzego z’ubuyobozi cyangwa abayoboye amashyirahamwe agamije imibereho myiza, bose basabwe gushaka uko bahura, maze bagatekerereza hamwe ku bibazo biri mu gihugu ubu bagamije kubishakira ibisubizo biboneye kuri bose kandi bijyanye n’amahame ya Kiliziya agena imibanire n’imibereho myiza.

    Amategeko ntacyo amaze igihe cyose atarangwamo umuco wa kimuntu. Amategeko, inzego z’ubutegetsi, gahunda zivugurura imibereho cyangwa iza politiki, ntabwo zishobora kugira umusaruro wifuzwa, mu gihe cyose ibyo abantu bakora bidashingiye ku ivugururamuco kimwe no kurushaho kugendera ku migenzo myiza ya kimuntu.

    Nta mutekano mu mibanire y’abantu ushobora kuboneka ngo urambe, nta terambere mu muco wo kwibeshaho neza rishoboka, mu gihe ridashingiye ku cyubahiro gikomeye kandi kivuye ku mutima kigomba guhabwa amategeko y’Imana”.

  • Kuki impaka nkizi zitanjya ahagaragara kombona hano harimo abantu beshi bazi amateka ra? Maze bakaza kujya impaka kuri TV maze tukiyumvira kobiri mubyatwomora inguma difiye kumateka yacu? Ariko ibi bikabera mu mucyo ntawe ufite ubwoba bw’ingaruka byamugiraho nkuko tubimenyereye iwacu.

  • Nsuye iyi nyandiko nsanga igitekerezo natanze ejo kigisuzumwa cyangwa cyanizwe. Niba mudahitisha ibitekerezo mu kinyamakuru aho mwashobora guhangana muri débat kuri television?

Comments are closed.

en_USEnglish