Digiqole ad

Rusizi: Yafashwe acukura ‘imva y’umukire’ ngo atware isanduku bamushyinguyemo

 Rusizi: Yafashwe acukura ‘imva y’umukire’ ngo atware isanduku bamushyinguyemo

Mu ijoro rishyira kuwa mbere umugabo Ndereneza yaturutse mu karere ka Nyamasheke yinjira mu irimbi ryo mu murenge wa Mururu Akagali ka Gahinga muri Rusizi maze acukura imva y’umugore wari umaze umunsi umwe ashyinguwe, uyu ngo yaba yari umukire cyane ku buryo uyu mugabo yashakaga gutwara isanduku yashyinguwemo nk’uko abamufashe babivuga.

Bamwe mu bafashe uyu mugabo babwiye umunyamakuru w’Umuseke ko uwari washyinguwe  witwa Esperance uyu waje kumutaburura ngo yari afite amakuru ko yashyinguwe mu isanduku ihenze ndetse yari yatangiye gucukura agana ku mva nyuma yo kuvanaho amakaro (careaux).

Uyu mugabo wafashwe ngo yari amaze gupakira amakaro atangiye gucukura ngo avanemo isanduku abashumba bari babyutse igicuku ahaga saa munani bagiye kwahira baramwumva baratabaza arafatwa.

Claude Singizimana umwe mubashumba bari baciye hafi aho yabwiye Umuseke ati “twumvise ibintu bihondahonda tubanza kugira ngo ni amadayimoni yo mu irimbi ariko twitegereje tubona n’umuntu niko kuvuza induru ariruka nagafuka ariko ntaho yari gucikira kuko abaturage bahise batangatanga arafatwa.”

Boniface Imaniriho Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Gahinga avuga ko ubu bujura budasanzwe aha iwabo.

Imaniriho ati “ubu cyabikora twabwiye abaturage kujya batanga amakuru nk’aya kugira ngo abashinyaguzi nk’aba bakomeze bashyirwe ahabona. ”

Nderaneza wafashwe acukuraga imva, we avuga ko yari agiye kubakisha ayo makaro isanduku ngo atayishakaga.

Ubu acumbikiwe na Polisi ikorera muri aka gace yafatiwemo mu gihe hagikorwa irindi perereza ku makuru yatanzwe n’abaturage bamufashe n’aho avuka.

Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW/ Rusizi

14 Comments

  • Abantu bazajye bategura imva zabo bakiri ku isi, ubundi bwo amakaro ntacyo amaze n’ibindi bamushyingurana uretse gusesagura.

  • Hacyenewe itegeko ryo gushyingura, Leta yari ikwiye gushyiraho itegeko ribuza gukoresha ciment n’amakaro ku mva. isanduku nayo igahabwa agaciro yakarenza igasoreshwa umurengera.

    • I really agree with you.

  • Niba uwo mugabo ari amakaro yishakiraga gusa, bakwiye kumurekura agataha, kuko ayo makaro ari mu irimbi hejuru y’umupfu ntabwo rwose ari ngombwa ko afungisha umuntu muzima.

    Icyari kuba icyaha, ni uko yaba yari yakuye umurambo mu isanduku yawo akawufata nabi awukuye mu isanduku (profanation), naho iby’amakaro rwose nta cyaha kirimo. Ese ubundi biremewe kubaka amakaro mu irimbi rusange??? Ayo mafaranga menshi agenda hejuru y’abapfuye kandi hari abazima babuze icyo barya nabyo bikwiye kwibazwaho.

    Icyangombwa ni uko umuntu ashyingurwa mu cyubahiro cye, bagacukura imva bakamushyiramo bakarenzaho itaka, bagatera indabo hejuru y’imva. Ibyo rwose birahagije, si ngombwa kujya kubaka amazu y’akataraboneka mu irimbi rusange ngo barubakira abigiriye mu bundi buzima (bapfuye) butari ubwo kuri iyi si.

    Leta yari ikwiye no gushyiraho amabwiriza ajyanye n’uko imva igomba kuba iteguye (yubatse), ku buryo bwo gukumira abantu bamwe basigaye bakoresha “béton” y’igikatsi itazashobora kumeneka igihe iryo rimbi rizaba ryaruzuye, kandi ari ngombwa ko nyuma y’imyaka icumi batangira kongera gushyinguramo abandi abantu bapfuye.

    Ni ngombwa ko abanyarwanda bigishwa ko imva zihambwamo abapfuye muri iki gihe nizimara kuzura, nyuma y’imyaka icumi zishobora kuzongera gukoreshwa mu guhambamo abandi kubera ikibazo cy’ubutaka buke dufite hano mu Rwanda. Bityo rero, ibyo kubaka imitamenwa mu marimbi rusange bikwiye guhagarara.

    Hakwiye Politiki ihamye y’ikoreshwa ry’ubutaka hano mu Rwanda kuko dufite buke cyane. Turebye nabi mu myaka itanu iri mbere ntabwo abaturage babona aho guhinga ibyo kurya. Ubutaka se nibabwuzuza amarimbi, n’amazu gusa aho guhinga hazavahe? nitudahinga se tuzarya iki? Tuzajya se dutumiza mu mahanga ibyo kurya byose? Biramutse bibaye yego se, abaturage bakennye babona amafaranga yo kugura ibyo biryo bitumizwa mu mahanga?

  • UBWOSE MURAMUSHYIGIKIYE CYANGWA?UBUNDISE AMAKARO Y’UMUNSI UMWE NIYO YARI KUMUMARA INZARA? MUTOZE ABANTU GUKORA NAHO IBYO ABASHYINGURANYWE AMAKARO N’ABATAYASHYINGURANYWE BIJYANYE N’UBUZIMA ABANTU BABAYEHO KW’ISI KUKO NUBUSANZWE KW’ISI NTITUBAYEHO MUBURYO BUMWE. MWAKABAYE MUBWIRA Leta ikaringaniza nimibereho y’abantu. ce qui n’est pas possible. IMPAMVU UTEKEREZAKO ATARI NGOMBWA BIJYANYE NUBURYO UBAYEHO, IBYO UZABIMENYA BABIKOREYE UWAWE SI NON UBU NTIWABYUMVA BITAKURIHO. ARIKO SIMBIKWIFURIJE KUKO NI BIBI CYANE.

  • @NYIRARUGENDO, Ntabwo dushyigikiye ko umuntu ahaguruka akajya kwiba amakaro ku mva y’umupfu mu irimbi, ariko kandi nanone ntabwo dushyigikiye ko abantu bubakira abapfuye amazu y’imitamenwa mu irimbi rusange. Mu gihe hari n’abazima babura aho kuginga umusaya. Ntukeke ko ari ukugira ishyari, ahubwo ni ukugira ubumuntu.

    Irimbi rusange ryakagombye kugira amategeko cyangwa amabwiriza arigenga, ku buryo umuntu atakoramo ibyo yishakiye byose ngo ni uko we afite uko yishoboye. Turabizi ko abantu badashobra kunganya igihagararo n’ubushobozi kuri iyi si, ntabwo abantu bashobora kureshya, ibyo rwose byo ni ihame turabizi. Ariko kandi rero tuzi ko nta mupfu usumba undi. Umuntu ukiri muzima ashobora kubwira mugenzi we ati “njye ndakuruta” “nkurusha ubukire”, ariko mu irimbi, ntabwo umupfu uri mva mu isanduku itatse zahabu azajya kubwira mugenzi we wundi uri mu mva mu sanduku y’ibiti bisanzwe ngo “njye ndakuruta” “nkurusha ubukire”. Oya rwose ibyo ntibyabayeho, ntanibizabaho.

    • Nonese Wowe biguteye kibazo ki kuba abantu utanazi bafata amafaranga yabo ,bakoreye ubwabo,bakayakoresha ivyo bashaka?in this case,kubaka imva nziza?kuki biguteye ikibazo?hari amafaranga yawe bagusabye?hari aya leta ariho Se basi?ntitugahangayikishwe nibyo abantu bakoresha amafaranga yabo biyuhiye akuya.

    • Ntabwo nakundaga kuvuga ariko iyi commentaire yawe yuzuyemo ubwenge buke pe. Ngo amafaranga amugendaho kandi yapfuye ? Uzi ko uri umutindi mubi koko ? Nyamara ejo bundi nuhena uzarushya abantu ngo bajye kugushyingura neza…
      urabura kwiyeganyiriza ngo nawe uzakorerwe ibirenze amakaro nkanswe. Ubwo se aho bwakereye umaze kurya kangahe ? Inzira wanyuzemo nta bana baburaye mwahuye ? Wagaburiye bangahe ? Ubu se ibi uri kubisoma no kugira icyo ubiyikuraho nta mafaranga ari kubigendaho ? Nyamara se ikaramu yokwandikisha igura angahe ? Waziguriye abana bangahe ?
      Sinzi imyaka ufite ariko ufite ubwenge butaruta cyaneiyi nkozi y ibibi.
      Ingegera ijya gushinyagurira umuryango wabuze uwabo nawe uti yamaze…
      uzi kuva inyamasheke ujya i rusizi urugendo ruhari uko rungana ? Iyo yirirwa ahinga yari gucyura umubyizi ungana ute ?
      Nihanganishije uyu umuryango kandi iyi nkoramahano ibihanirwe..
      merakoze

    • Mubyukuri aruwo mujura nuyu urimo kumushyigikira uretse nubujura bombi nabashinyaguzi kuko gushyingura nta formile bigira ninko gukora ubukwe ntiwabwira abantu ngo bajye babukora murugero rumwe kdi batanganya ubushobozi. Naho ibyo wakorera uwawe witabye Imana byose ntagihombo kuko uba wamukundaga.
      Karibo rero jya ugenzura ibyo ugiye kuvuga kugirango amagambo yawe agaragaremo ubwenge nubumuntu

  • uwomugabo nakure amaboko mumufuka akore ntakifuze iby’ubusa

  • kbs! icyaruta twajya tukora bike tukirinda gusesa gura, amakaro mwirimbi koko! barebe nibabona ntabundi bugome,yabikoranye,arimpamvu z`ubukene bamubabarire ahubwo bashake uko bamufasha.bamugire ni nama.

  • Arabeshya ntabwo yari gutwara amakaro gusa ahubwo yari gutwara n’isanduku kandi ubwo bujura muri iyi minsi buriho ariyo mpamvu abifite basigaye bashyingura mu irimbi ririnzwe.

  • wabona hari nibyo yikuraga kubyerekeranye namarozi Atari nimitungo yashakaga kuko harabantu bafite ubugome muburyobwinshi butanfukanye.

    • Ari amarozi yikuraga ntiyari kuva Nyamasheke ngo yerekeze Rusizi nikure pe yarinogufatira hafi ahubwo ni umushinyaguzi,naho abavuga ngo ntacyaha yakoze abaye aribo bagasanga umuntu yunamye kumva yumuntu wabo ntibabyihanganira.

Comments are closed.

en_USEnglish