Digiqole ad

Abadepite basabye ko imyandikire y’ingingo z’itegeko rishyiraho ikigo CESB zinozwa

 Abadepite basabye ko imyandikire y’ingingo z’itegeko rishyiraho ikigo CESB zinozwa

Ingoro y’Inteko Nshingamategeko y’u Rwanda

Abadepite bagize Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco n’Urubyiruko, basabye abahagarariye Guverinoma basobanura itegeko rishyiraho ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubushobozi n’Umurimo (CESB) ngo gusubira mu biro bakanoza imyandikire y’ingingo zimwe na zimwe zigize iritegeko, nubwo abadepite bavuga ko bamaze kwmeranya na Guverinoma ku mushinga w’itegeko rishyiraho iki kigo.

Ingoro y'Inteko Nshingamategeko y'u Rwanda
Ingoro y’Inteko Nshingamategeko y’u Rwanda

Kuri uyu wa Mbere iyi komisiyo yakomezaga kwiga ku mushinga wo gushyiraho iki kigo hanozwa  raporo ya nyuma izashyikirizwa biro y’Inteko Ishinga Amategeko nyuma ikazagezwa ku Nteko Rusange y’abadepite.

Hon Mukazibera Agnès, uyoboye Komisiyo, yavuze ko bamaze iminsi biga ku mushinga w’itegeko rishyiraho ikigo CESB (Capacity Development and Employment Services Board) kandi ko bamaze kwemeranya na Guverinoma, gusa ngo baje gusanga hari zimwe mu ngingo zitanditse neza basaba abaje gusobanura umushinga ko bajya kuzisubiramo bakazaza bazanye umushinga wuzuye .

Yagize ati “Twamaze kwemeza umushinga w’itegeko kuko twabyemeranyijeho na Guverinoma. Ubu tugeze ku ntambwe ya nyuma yo kwemeza raporo izashyikirizwa biro y’Inteko Ishinga Amategeko mbere yo gushyikirizwa Inteko Rusange ariko twasanze hari zimwe mu ngingo batanditse neza tukaba twabasabye ko bajya kuzisubiramo tukazabona kunoza neza raporo tuzashikiriza inteko nshinga amategeko.”

Hari aho muri imwe mu ngingo basabye ko zijya gusubirwamo mu myandikire, harimo ko Umuyobozi w’ikigo ashobora kucyimura akakijyana aho ashaka, ibyo ngo ntibijyanye n’amategeko agenga ibindi bigo bya Leta.

Muri Nyakanga 2015, ubwo abasobanura iby’iki kigo bari imbere y’abadepite bagize Inteko Ishinga Amategeko basobanura imikorere n’ishingano z’iki kigo, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo Uwizeye Judith, yavuze ko ku bijyanye no guhuza ibikorwa byo kubaka ubushobozi bw’abakozi ba Leta, iki kigo kizajya gisesengura amakuru ajyanye n’ubushobozi bw’abashaka akazi n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo.

Iki kigo kitezweho kubaka ubushobozi bugendanye n’umurimo. Kizafata zimwe mu nshingano zari zifitwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubaka ubushobozi bw’abakozi (NCBS), Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo na Komisiyo y’Igihugu y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga.

Hon Depite Nyirahirwa Venelanda, yasobanuye ko zimwe mu nshingano z’ibanze z’iki kigo harimo gutanga inama kuri gahunda ziteganyijwe no guhuza ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba z’igihugu z’iterambere, ingamba z’iterambere ry’abakozi ba Leta na gahunda z’igihugu z’umurimo.

Abasesenguzi b’iki kigo bazaba banashinzwe gukurikirana no gufata amakuru y’abanyeshuri b’Abanyarwanda biga mu gihugu no hanze, banahuze ubumenyi bwabo n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo.

Ikigo CESB kizashyiraho uburyo bwo kumenya amakuru agezweho y’isoko ry’umurimo, gutangaza ikigero cy’ubumenyi buboneka mu gihugu n’ubukenewe, no gutanga aya makuru ku bafata ibyemezo muri Guverinoma n’inzego z’abikorera.

Josiane uwanyirigira
UM– USEKE.RW

en_USEnglish