Mu murenge wa Ntongwe bishimira ko nta ngengabitekerezo ya Jenoside ihari
Kuri uyu wa 21 Kamena 2016, Ikigo Nderabuzima cya Nyarurama, abaturage n’abayobozi mu nzego zinyuranye z’umurenge bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi, abaturage banishimira ko ngo mu murenge batuyemo nta ngengabitekerezo ya Jenoside iharangwa.
Iki gikorwa cyo kwibuka cyabimburiwe n’urugendo rwo kwibuka umuryango wa Habiyambere Esiri wiciwe rimwe n’abana be Munyangumbuirwa Augustin na Munyentwali Eliezel, bose bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Umwe mu batanze ubuhamya ku rupfu Interahamwe zishe uyu muryango, yavuze ko umuryango wa Habiyambere Esiri wishwe n’Interahamwe zari ku irondo, dore ko ngo zabanje kuza zikabizeza ibitangaza by’uko ntacyo zizabatwara, ariko icyizere bari bahawe cyaje kuyoyoka maze barabica.
Nyiraminani Adeline, umukobwa wa Habiyambere Esiri we warokotse Jenoside, yashimiye uburyo abakozi b’Ikigo nderabuzima cya Nyarurama bafashe umuryango we mu mugongo, ndetse bakaba bamuhaye inka mu rwego rwo kumutera ingabo mu bitugu.
Nyiraminani yavuze ko ubu mu Murenge wa Ntongwe abantu babanye neza, bashyingirana nk’uko byahoze ndetse bagasabana batitaye ku mateka mabi igihugu cyanyuzemo; Kubwe ngo ibyo byose ni ibigaragaza ko hari intambwe yatewe ishimishije.
Abaturage muri uyu Murenge bavuga ko ingengabitekerezo isa n’iyahashize, ku buryo ngo ubu babanye neza, ntawubangamira undi.
Ngendahayo Bertin, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntongwe nawe yemeje ko mu Murenge ayoboye nta ngengabitekerezo iharangwa, dore ko ngo abaturage bamaze kumenya agaciro ko gushyira ubunyarwanda imbere kurenza uko bakwibona mu moko.
Yagize ati “Twishimira ko mu nyigisho zitangwa mu tugari, hari intambwe imaze kugerwaho mu bumwe n’ubwiyunge, hano muri Ntongwe tumara imyaka ibiri, itatu nta ngengabitekerezo ihagaragaye.”
Barangajwe imbere n’Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Nyarurama, abakozi b’iki kigo batangaje ko iteka iyo bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi bagaya bivuye inyuma bamwe mu baganga bijanditse muri Jenoside bambura ubuzima abatutsi.
Hagenimana Israel, Umuyobozi w’ikigo nderabuzima ati “Aha niho dutangira ubutumwa dukumira ingengabitekerezo ya Jenoside yagejeje u Rwanda habi, duharanira ko ibyabaye bitazongera ukundi.”
Photos: Damyxon
Jean Damascene NTIHINYUZWA
UM– USEKE.RW/Ruhango
1 Comment
Adorei
Comments are closed.