Digiqole ad

Umwana wanjye arangije itorero kandi n’abandi mfite nibabishaka bazarijyamo – Hoogsteyns

 Umwana wanjye arangije itorero kandi n’abandi mfite nibabishaka bazarijyamo – Hoogsteyns

Marc Hoogsteyns ni umunyamakuru wabaye igihe kirekire mu Rwanda yumva ari iby’agaciro kuba abana be bakwiga umuco nyarwanda

Marc Hoogsteyns ni umwe mu babyeyi bafite abana barangije mu itorero Indangamirwa icyiciro cya cyenda, kimwe na bagenzi be b’Abanyarwanda yemeza ko itorero nk’iri ku rubyiruko ari ikintu cyiza ndetse akumva ko abana babiri afite na bo nibabishaka bazasanga abandi mu itorero.

Marc Hoogsteyns ni umunyamakuru wabaye igihe kirekire mu Rwanda yumva ari iby'agaciro kuba abana be bakwiga umuco nyarwanda
Marc Hoogsteyns ni umunyamakuru wabaye igihe kirekire mu Rwanda yumva ari iby’agaciro kuba abana be bakwiga umuco nyarwanda

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 19 Nyakanga nibwo Perezida Paul Kagame yasoje itorero ry’Urubyiruko rw’abanyeshuri biga mu mahanga n’abandi barangije amashuri yisumbuye mu Rwanda ariko batsinze neza, bose hamwe bagera kuri 345, bari i Gabiro kuva tariki ya 29 Kamena 2016.

Ababyeyi baganiriye n’Umuseke kuri iki gikorwa bavuga ko ari ikintu cyiza ko abana bahurira ahantu hamwe bakamenyana hagati yabo, kandi bagasangira ubumenyi bungutse ahantu hatandukanye baba, bakanasobanukirwa indangagaciro nyarwanda.

Marc Hoogsteyns akomoka mu Bubiligi ariko yashakanye n’Umunyarwandakazi, avuga ko umwana we yaje mu itorero atamuhase kubera ko ngo yumvaga ari byiza.

Ati “Ntiyagize amahirwe yo gukurira mu Rwanda yabanaga na Mama mu Bubiligi, yaje mu Rwanda atazi Ikinyarwanda ariko ubu yatangiye kumva ibyo bavuga.”

Hoogsteyns ni umunyamakuru wa Kivu Press Agency ngo yageze mu Rwanda mu 1990, asanga kuba abana b’Abanyarwanda biga hanze baza mu Rwanda kwiga umuco ari ikintu kizima.

Ati “U Rwanda na Israel ku mugabane w’Uburayi ni byo bihugu bizana urubyiruko rufite inkomoko yo bakigishwa umuco, gukunda igihugu, ndetse bakabona n’amasomo y’igisirikare, ni byiza kuko wenda abana bashobora kumva ko nyuma yo kwiga bazagaruka kuhakorera.”

Yabwiye Umuseke ko abana be nibashaka kuza mu itorero atazababuza, kuko ngo na mukuru wabo, yagiyemo ku bushake kandi ngo bitewe n’uko yabikunze, niyiyumvamo ubushobozi agashaka gukomeza kwiga ibijyanye n’igisirikare ntazigera abimubuza.

Umusaza Somayire Antoine na we wari ufite umwana mu itorero, avuga ko indangamirwa bivuze kurebwa n’abanyamahanga bitewe n’ibyiza abitwa gutyo bakora, avuga ko ari byiza cyane kuba aba bana biga hanze bagahura n’imico inyuranye bagaruka bagahura n’umuco nyarwanda kuko ngo ni bwo baba bamaze kumenya gutandukanya icyiza n’ikibi.

Ati “Twese twemeranya ko umuco w’Abanyarwanda ari mwiza, kandi burya utagira umuco nta menya aho ava n’aho ajya, nicyo kimwe n’amateka. Umuco w’Abanyarwanda utwigisha kuba imfura, ukamenya gutandukanya icyiza n’ikibi.”

Somayire avuga ko uburere abana bahabwa mu muryango budahagije kuko ngo gutozwa n’abatoza, kandi bagahura n’abandi bana bavuye mu mico itandukanye birabafasha cyane, ikindi ngo kwiga iby’igisirikare bakabonaho ubumenyi bw’ibanze birabatinyura.

Ati “Icyo nemeranya n’abandi tuganira, ni uko itorero ari ikintu cyiza ku bana b’Abanyarwanda, rirafasha mu byerekeranye n’ubumwe n’ubwiyunge, rirafasha kugira ngo abana bacu bamenye icyo aricyo Ndi Umunyarwanda, ukagira umuco umwe, twe nk’ababyeyi twumva iyaba abana bose bagiraga itorero bacamo, nka kera kuko bituma abana bamenya gukunda igihugu.”

Mukakarangwa Clementine umwana we yiga mu Bwongereza, avuga ko abana biga hanze baba bafite ibintu byinshi byabahindura, ariko ngo iyo aje mu gihugu mu itorero bituma arushaho gukomera ku muco, akamenya ururimi n’imyitwarire yaba ari hanze akamenya ko atari uwaho, ari Umunyarwanda.

Ati “Amasomo yaramufashije, ni ingirakamaro, ururimi yari atangiye kurwibagirwa rwaragarutse, si wa mwana twavuga ko ari uwo hanze.”

Perezida Paul Kagame asoza iki cyiciro cya cyenda cy’itorero Indangamirwa, yavuze ko hakiri amahirwe ko abana b’u Rwanda batarangirika, ariko avuga ko umuntu ari umuntu, ndetse ko n’uwaba yarangiritse akwiye kubabarirwa kuko ntarirarenga.

Kagame yagize ati “Itorero rijye rigarura umuntu ku murongo wo kwiyubaka ubwe, umuryango  no kubaka igihugu.”

Mukakarangwa Clementine n'umwana we wiga mu Bwongereza
Mukakarangwa Clementine n’umwana we wiga mu Bwongereza
Ifoto y'urwibutso, Perezida Kagame yifotozanya n'abarangije
Ifoto y’urwibutso, Perezida Kagame yifotozanya n’abarangije

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • ibibintu nibyiza cyane kuko nkatwe abanyeshuri barigusoza amashuri yisumbuy turabyifuza cyane kuko bituma turushaho gusobanukirwa indangagaciro z’umunyarwanda kandi tukamenya kubaho gisoda/kigeshi bigatuma turushaho nokumenyana nk’abana b’urwanda tugahuriza umugozi umwe

Comments are closed.

en_USEnglish