Digiqole ad

U Rwanda rugiye kwakira inama y’Inteko y’abahanga muri science ku isi

 U Rwanda rugiye kwakira inama y’Inteko y’abahanga muri science ku isi

Perezida wa TWAS Bai Chunli ubwo aheruka mu Rwanda yabonanye na Perezida Kagame

U Rwanda rwemeye kwakira inama ya 27 y’inteko y’abahanga muri science ku  isi izaba kuva  tariki ya 12-17  Ugushyingo, iyi nama iba buri mwaka bizaba ari inshuro ya kane ibereye muri Africa yo munsi y’ubutayu bwa Sahara  nyuma ya Nigeria (1995), Senegal(1999) na South Africa(2009).

Perezida wa TWAS Bai Chunli ubwo aheruka mu Rwanda yabonanye na Perezida Kagame
Perezida wa TWAS Bai Chunli ubwo aheruka mu Rwanda yabonanye na Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame  yemereye perezida wa TWAS (The World Science Academy) Bai Chunli kwakira iyi nama ikazabera i Kigali mu Ugushyingo uyu mwaka.

Mu rugendo perezida wa TWAS  hamwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’inama ya TWAS umunyarwanda Romai Murenzi, ngo babonanye n’abayobozi batandukanye mu rwego rwo gutegura iyi nama kandi ngo imyiteguro yamaze kurangira yose.

Minisitiri w’uburezi Papias Malimba Musafiri ukuriye Minisiteri ifite inshingano yo gutegura uko iyi inama izagenda yavuze ko ari amahirwe akomeye ku Rwanda kwakira inama nk’iyi y’abahanga muri Science ku rwego rw’isi mu gihe u Rwanda narwo rushyize imbaraga  mu guteza imbere science.

Bai Chunli umuyobozi wa TWAS akaba n’umuyobozi w’inteko y’abahanga mu bya Science mu Bushinwa avuga ko kuba iyi nama igiye kongera kubera mu Rwanda bizashimangira imikoranire hagati ya TWAS na Africa.

Bai Chunli  avuga ko yaganiriye na Perezida Kagame ku buryo bwo kubaka ubufatanye mu gihe kizaza hagati y’u Rwanda n’inteko y’isi y’abahanga muri science ndetse n’inteko nk’iyi y’Ubushinwa.

Inama nkuru ya TWAS iba buri mwaka aho iganira kw’uruhare rwa science mw’itembere ry’isi.

Iya 2016 izabera I Kigali  izitabirwa n’abaminisitiri bafite ibya science mu nshingano, ndetse n’abandi bayobozi bo mu nzego zifata ibyemezo mu bihugu binyuranye ku isi ku nsanganyamatsiko igira iti: “Guhanga ibishya mw’iterambere rirambye”.

U Rwanda muri iyi nama ruzaba ruhagarariwe na minisiteri y’uburezi, kaminuza y’u Rwanda, ikigo cy’igihugu cy’uburezi (REB) n’ibindi bigo bifite aho bihuriye n’ibya science.

Iyi nama izahuriza hamwe abantu bagera ku 3 000 baturutse impande zose z’isi nk’uko bitangazwa n’inteko ya TWAS.

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Bazaba baje kwikorera Team Building nta kindi.

  • Cash Radisson hotel

  • Ni sawa sawa kabisa!! Convention igomba kubyazwa umusaruro!!

  • AHUBWO JYE HARI IBINTU MBONA ABAZUNGU ARIBO BABIZI KUTURUSHA; SCIENCE, TENNIS, FORMULA 1, SWIMMING,… NATWE HARI IBYO TUBARUSHA NKA BOXE, MARATHON, SINGING,…

  • Bazatumire n’abarimu!

Comments are closed.

en_USEnglish