Digiqole ad

Police yatashye inyubako nshya izarushaho kunoza serisi zayo mu Majyepfo

 Police yatashye inyubako nshya izarushaho kunoza serisi zayo mu Majyepfo

Inyubako ya Police mu Ntara y’Amajyepfo yatashywe kuri uyu wa kane

Police y’u Rwanda kuri uyu wa kane yatashye inyubako nshya y’ibiro bya Police mu Ntara y’amajyepfo, igorofa izatangirwamo servisi zitandukanye za Police zikarushaho kuba nziza nk’uko byatangajwe n’abayobozi ba Police ku rwego rw’igihugu ndetse na Minisitiri w’umutekano ubwo bayitahaga.

Inyubako ya Police mu Ntara y'Amajyepfo yatashywe kuri uyu wa kane
Inyubako ya Police mu Ntara y’Amajyepfo yatashywe kuri uyu wa kane

Minisitiri w’umutekano mu gihugu Sheikh Musa Fadhil Harerimana yavuze ko bitewe n’ubushobozi bw’igihugu Police y’u Rwanda izakomeza gushakirwa aho gukorera hasa neza kandi hakwiye.

Ati “Kandi kuba abakekwaho ibyaha bagiye kujya bafungirwa ahantu hasa neza ntibisobanuye ko abakora ibyaha bakwiye kurushaho kubikora. Hoya, ahubwo abantu basigaye batuye heza nimureke turusheho no gukorera heza kandi umuntu ufunzwe nawe afungirwe ahakwiye kuko aba afite uburenganzirwa bwo gufungirwa ahantu heza.

Iyi nyubako yatashywe iherereye mu murenge wa Ngoma mu karere ka Huye,  izakoreramo ikicaro cya Police mu Ntara y’amajyepfo, Polisi yo mu karere ka Huye na Station ya Police ya Ngoma.

Izatangirwamo kandi serivisi z’ubutabazi bwihuse na serivisi zijyanye no gukumira ihohoterwa rikorerwa mu ngo no kurwanya ibyaha bijyanye n’icuruzwa ry’abantu.

ACP Celestin Twahirwa Umuvugizi wa Police y’igihugu yavuze ko inyubako nk’iyi igezweho  ije kubakuriraho zimwe mu mbogamizi bajyaga bahura nazo mu guhe servisi ababagana kuko inyubako za police hano zari nke.

Umuvugizi wa Police y’u Rwanda yatangaje ko  usibye iyi Police imaze kuzuza izindi nyubako z’ibiro bya Police ku rwego rw’Intara i Musanze mu Majyaruguru, i Rwamagana mu Burasirazuba, i Rubavu mu Burengerazuba n’iyo mu mujyi wa Kigali nk’iyi iri i Remera.

Police y’u Rwanda ikaba yibutsa abaturage ko bakwiye gukomeza imikoranire n’ubufatanye mu guhanahana amakuru cyane cyane hagamijwe gukumira ibyaha mbere y’uko biba no  kurwanya ibyabaye.

Iyi nzu yuzuye itwaye miliyoni 600 y’u Rwanda.

Minisitiri w'umutekano mu gihugu aganira n'umuyobozi mukuru wa Police y'u Rwanda
Minisitiri w’umutekano mu gihugu aganira n’umuyobozi mukuru wa Police y’u Rwanda muri uyu muhango wo gutaha iyi nyubako
Muri uyu muhango hari kandi Guverineri w'Intara y'Amajyepfo Alphonse Munyantwali wibukije ko imikoranire myiza y'abayobozi n'abaturage na Police ariyo yatanga umutekano urambye
Muri uyu muhango hari kandi Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Alphonse Munyantwali wibukije ko imikoranire myiza y’abayobozi n’abaturage na Police ariyo yatanga umutekano urambye

Christine NDACYAYISENGA
UM– USEKE.RW/Huye

en_USEnglish