Digiqole ad

Abadepite ba CPA ngo hari ibihugu bya Afurika bitubahiriza amategeko bashyiraho

 Abadepite ba CPA ngo hari ibihugu bya Afurika bitubahiriza amategeko bashyiraho

Abadepite bibumbiye mu muryango wa CPA (Commonwealth Parliament Association) bo mu nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’ibihugu byakolonijwe n’Ubwongereza bavuga ko hari bimwe mu bihugu byo muri Afurika bitubahiriza amategeko bashyiraho bigatuma hari abagore bakomeza guheezwa. 

Mp Lindwe Maseko umuyobozi wa CPA muri Afrika avuga ko Abadepite bakwiye kujya basubira inyuma bakareba ko ibyo bemeje byubahirijwe
Hon Lindwe Maseko umuyobozi wa CPA muri Afrika avuga ko Abadepite bakwiye kujya basubira inyuma bakareba ko ibyo bemeje byubahirijwe

Ni mu biganiro byahuzaga abagore bibumbiye mu muryango wabo (CWP/Commonwealth Women Parliament) bari i Kigali aho baganiraga ku burenganzira bw’umugore mu nzego zifata ibyemezo, bakavuga ko hari ibihugu bimwe na bumwe byo ku mugabane wa Afurika bikomeje guheza abagore.

Uhagarariye uyu muryango wa CWP  (Commonwealth Women Parliament) mu Rwanda, Hon. Niwemukobwa Justine avuga ko guhura nk’uku bituma barushaho guharanira uburenganzira bw’abagore muri Afurika.

Niwemukobwa ushimira abagore bakomeje kugira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda, agaruka ku gihugu cy’u Rwada cyaakataje muri iyi gahunda yo guha ijambo abagore ndetse kikaba gikomeje kuza ku mwanya wa mbere mu kugira abagore benshi mu nzego zifata ibyemezo.

Amb. Zeno Mutimura uhagarariye umuryango wa CPA (Commonwealth Parliament Association) mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba yavuze ko amategeko agena guha ijambo abagore mu nzego zifata ibyemezo aba yarashyizweho ariko ko ari nka baringa kuko hari ibihugu bitayakurikiza.

Aba badepite bibanze kuri iki kibazo cy’amategeko atubahirizwa na bimwe mu bihugu byo muri Afurika, bigaye kuba bashyiraho amategeko ariko ntibakurikirane ko yubahirizwa, bavuga ko ibi biha icyuho ibihugu kudakurikiza amategeko bigaheza igitsina ‘gore’.

Hon. Lindiwe Maseko uyobora CAP muri Afrika, akangurira Abadepite bagenzi be kujya basubira inyuma bagasuzuma ko ibyo bemeje byubahirizwa.

Ati « ikintu cya mbere ni uko amategeko agomba kuba ariho kandi Abadepite tugomba kumenya inshingano zacu ko dufite uruhare rwo gushyiraho amategeko, tukanakurikirana  ko ashyirwa mubikorwa »

Izi ntumwa za rubanda zafashe imyanzuro izafasha umugore wo muri Afurika kugira ijambo, banavuze ko bagiye guhuriza imbaraga hamwe mu kubungabunga uburenganzira bw’umwana w’umukobwa kuva akivuka, bagaharanira ko arindwa ihohoterwa iryo ari ryo ryose.

Bagarutse kandi ku kibazo cyugarije abana b’abakobwa bakomeje gukorerwa umuhango wo ‘gucyebwa’ mu bihugu bimwe na bimwe byo ku mugabane wa Afurika, bakavuga ko ibi bikorwa by’ihohoterwa bigomba gucika kuko hari abana bakomeje kubiburiramo ubuzima.

Muri iyi myanzuro bafashe, harimo ko  umugore agomba kugira uburenganzira ku mutungo wose w’urugo by’umwihariko ubutaka bukomeje bwikubirwa n’abagabo.

Aba badepite basoje uruzinduko bariho bagirira i Kigali mu minsi ibiri, baniyemeje ko bagiye gufatanya nka Commonwealth bagafasha n’ibindi bihugu byo muri Afurika bikirimo ibibazo by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina kugira ngo ako karengane gakorerwa abagore n’abakobwa gacike burundu.

Abadepite mu nzego z'ubuyobozi bw'inteko ishinga Amategeko ya Commonwealth bavuga ko hari ibihugu birenga ku mategeko bashyiraho bigaheza abagore
Abadepite mu nzego z’ubuyobozi bw’inteko ishinga Amategeko ya Commonwealth bavuga ko hari ibihugu birenga ku mategeko bashyiraho bigaheza abagore
Abadepite b'abagore bibumbiye muri CWP bavuga ko bimwe mu bihugu biheza abagore
Abadepite b’abagore bibumbiye muri CWP bavuga ko bimwe mu bihugu biheeza abagore
Hon Niwemukobwa uhagarariye abagore bo mu Rwanda muri CPA avuga ko u Rwanda rwateye imbere mu guha ijambo abagore
Hon Niwemukobwa uhagarariye abagore bo mu Rwanda muri CPA avuga ko u Rwanda rwateye imbere mu guha ijambo abagore

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Mugire vuba mutuvane muruyu muryango rwose yewe nababitekereje babisabire imbabazi.Kujya gukomanga ku mumuryango wabakolonijwe kandi mumateka bataragukolonije ibyo koko ntibituma benshi baduha amaenyo? Ibyo kandi ukabikora uri Igihugu kigenga biteye ishavu nagahinda.Sankara na Lumumba aho bibereye ikirungurira cyarabishe.

  • Hari ubwo nibuka uko twagiye muri uyu muryango ngaseka! Nyamara ngo niwo ugezweho cyane kurusha abavuga ibifaranswa! Ngo ibihugu bivuga ibifaransa byaramunzwe burundu! Urugero ni Mali, Guinee, Niger, Centrafrique, Cameroun, Mauritanie! Ibi bihugu ngo ubukoroni bwa France buracyigaragaza! Ariko hari n’ibyakoronijwe n’abavuga ibyongerezwa nabo batari shyashya! Nka Nigeria, Zimbabwe, Soudani, Gambia, Pakistani, Syria, …! Harya buriya u Rwanda tumara iki muri commonwealth? ko batadukoronije, ko twigenga, ko batwumva tuvuga ibyongereza kandi mu myaka 10 ishize twaravugaga igifaransa buriya ntitwihagije koko? Ikindi ko tunabarusha umubare munini w’abagore mu nteko no mu buyobozi bwose bw’igihugu, buriya ko twanagombye kuyobora uyu muryango harabura iki?! Abagore abagore abagore… nta kindi?! igihe iyi turufu itazaba ikirya bizagenda bite?! Sakindi (bambe) Nyirakindi azabyara Mukakindi…!
    Burya nyamara disi umugore arihangana! Iyo iyi Leta iza kuba igizwe n’abagabo gusa tuba duhora muri za Rukokoma, za Nyamwasa, za Sebarenzi, za Hoteli Rwanda, Ngubwo ubuyanja, …!Ariko ejo bundi Binagwaho yaciyeho turibagirwa, Roza wacu ntitukimwumva, Mukantabana na Mukantaganzwa barangiranye na Gacaca, Mugorewera yajyanye n’amashashi yaciye, Mukankomeje aribagiranye n’amahane ye mu bidukikije! Hasigaye nde? Ko undeba se wowe wamuvuze?! Louise wacu tumukomeyeho! Niwe washakaga kuvuga?! oya! Harakabaho UMURYANGO n’abacurabwenge bawo!

    • urababwiye kabisa, utumvishe ari kwigiza nkana!

  • Nagirango mbaze aba banyakubahwa icyo bavuze iyo ubona umwana wimyaka 5 yibana munzu wenyine kuko nyiya ari muri gereza nagirango nibarize aba banyakubahwa uwigeze kugira na kimwe augwa ubwo umuzunguzayi wumubyeyi yakubitwaga agapfira mwisoko Nyabugogo, nagirango nibarize aba babyeyi icyo bavuga kukuba abana bamburwa impapuro zingendo ngo kuko base bari mubikorwa bya politiki.nagirango nibarize aba babyeyi icyo bakora kugirango bamenye uko abana ba Ingabire babayeho, abana ba Nyakwigendera Agatha Uwilingiyimana,Inyumba Aloysia,umubyeyi wa Nyakwigendera fred Rwigema..etc..bajye baturama birire amafaranga bareke kudutera agahinda..kuko amalira yacu asigaye natwe atemba ajya munda.

Comments are closed.

en_USEnglish