Mu rugo ubu bamuhaye inzu abamo n’inkono ye we n’umwana we w’amezi abiri. Ku myaka 13 bamuteye inda ubwo yari yarazanywe i Kigali gukora akazi ko mu rugo, uwayimuteye yihakanye umwana ngo kuko yabyaye ukwezi kumwe mbere y’igihe yumvaga azabyarira, ubu yasubiye iwabo guhangana n’ubuzima… nta zindi nzozi z’ejo, ikibazo ni icyo umwana ararira…. Ubujiji, […]Irambuye
Vincent Murekezi uregwa gukora Jenoside mu Rwanda (i Butare) ubu arifuza ko Urukiko rurengera Itegeko Nshinga muri Malawi ari rwo rwakwanzura ku kumwohereza cyangwa kutamwohereza mu Rwanda hatagendewe ku masezerano u Rwanda na Malawi biheruka gusinya. Vincent Murekezi afite ubwenegihugu bwa Malawi ku mazina ya Vincent Banda, Malawi irashaka kumwohereza ishingiye ku masezerano yo kohererezanya […]Irambuye
Bugesera – Prof Jean Pierre Dusingizemungu uyobora IBUKA, kuri iki cyumweru mu muhango wo kwibuka abishwe muri Jenoside ariko ntibimenyekane aho baguye, ko abahazi bahari ndetse bahora bingingwa ngo bahavuge, ariko avuga ko batazahora bingiga aba bahazi ahubwo baziga kwiga kubaho nibura bahora babibuka. Ni igikorwa gitegurwa n’Umuryango IMENA Family igizwe n’abantu bagera kuri 250 […]Irambuye
*Abahinde bahinga Ha 700 ziri mu gishanga cy’Umuvumba, bageze kuri Toni 5,5 kuri Ha 1 *Basaba bahinzi b’Abanyarwanda guhindura imihingire bagakoresha ikoranabuhanga. Sinari narigeze kubona imashini zisarura umuceri, zikawuhura kandi zagahita ziwupakira mu mashini yabigenewe igatwara umusaruro aho wagenewe, ni ikoranabuhanga mu buhinzi Abahinde bakoresha i Nyagatare aho bahinga umuceri mu gishanga cy’Umuvumba bagamije guhaza […]Irambuye
Kuva tariki 22 Kamena 2014, abaturage barangajwe imbere n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Bugeshi, mu Karere ka Rubavu batangiye ibikorwa byo kwiyubakira Ibiro by’Umurenge ubabereye, ubu bujuje inyubako nziza yatwaye hafi miliyoni 140 z’Amafaranga y’u Rwanda, ibi nibyo byatumye Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) iza guhemba abaturage b’uyu Murenge kubera uruhare rw’umuganda mu kwiteza imbere bishakamo ibisubizo […]Irambuye
Kuri uyu wa gatanu, Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yafatanyije n’abaturage bo mu karere ka Nyaruguru gutangiza Ihuriro ry’Ubumwe n’ubwiyunge. Yasabye abaturage kurushaho gukunda umurimo mu rwego rwo kwiteza imbere. Minisitiri w’Intebe yasabye abaturage kubyaza umusaruro amahirwe ari mu gihugu yafasha buri wese kwiteza imbere hatagize usigara inyuma mu iterambere. Yasabye ababyeyi kuganiriza abana amateka yose y’igihugu […]Irambuye
Hashize umwaka urenga Komite nyobozi y’Akarere ka Muhanga igiyeho, gusa bamwe mu baturage bavuga ko nta mpinduka zigeze zibaho mu buzima bw’umugi wa Muhanga ahubwo ko hari imishinga irimo imihanda, imyubakire yagiye idindira indi ntiyitabweho, abakozi b’akarere na bo batangaza ko batagihemberwa ku gihe nk’uko byahoze muri manda zabanjirije iyi nyobozi iriho. Kuva aho Komite […]Irambuye
*Abana bagendaga 15Km bagiye banava ku ishuri Abana bo mu kagari ka Munini mu murenge wa Rwimbogo bakoraga urugendo rurerure bajya ku mashuri abanza ari hafi hashoboka ubu ‘babavunnye amaguru’ kuko uyu munsi hatashywe ishuri ribanza ryiswe Akagera Primary School riri mu mudugudu wa Gikobwa. Ni igikorwa kiri mubyo ishami ry’ubukerarugendo rya RDB rikora mu […]Irambuye
*Gatisbo yaje imbere mu gushimwa n’abaturage mu gutanga serivisi zinoze Gatsibo – Prof Shyaka Anastase uyobora Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere RGB kuri uyu wa kane i Kiramuruzi atangiza ikiciro cya kabiri cya gahunda ya “Nk’uwikorera” yatangaje ko gutanga serivisi nziza bihera mu rugo umuntu afasha nk’uwikorera abavandimwe cyangwa ababyeyi be. Iyi gahunda kuva yatangira ngo yatanze […]Irambuye
*Bafite impungenge ko gishobora kuzabatera indwara, *Umurenge wa Kabarondo uritana ba mwana na Rwiyemezamirimo. Abaturage bo mu mugi wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza barinubira umunuko uturuka mu kimoteri gikusanyirizwamo imyanda yose ivuye mu mugi, bavuga ko umwuka mubi bahumeka ushobora kuzabateza indwara. Ubuyobozi bw’umurenge wa Kabarondo bwatubwiye ko ikimoteri atari icy’umurenge ahubwo ari cya […]Irambuye