Akagera Primary School ryubatswe mu byavuye muri Pariki… ryafunguwe
*Abana bagendaga 15Km bagiye banava ku ishuri
Abana bo mu kagari ka Munini mu murenge wa Rwimbogo bakoraga urugendo rurerure bajya ku mashuri abanza ari hafi hashoboka ubu ‘babavunnye amaguru’ kuko uyu munsi hatashywe ishuri ribanza ryiswe Akagera Primary School riri mu mudugudu wa Gikobwa. Ni igikorwa kiri mubyo ishami ry’ubukerarugendo rya RDB rikora mu gufasha abaturiye Pariki kubera uruhare bagira mu kuzibungabunga.
Ubu 10% by’amafaranga ava mu gusura za Pariki ashyirwa mu bikorwa by’iterambere n’imibereho myiza ku bazituriye, ni muri urwo rwego muri aka gace kahoze kari muri Pariki y’Akagera kakaza gutuzwamo abantu mu 1998, hubatswe iri shuri ribanza.
Hubatswe ibyumba bine bizigwamo n’abana 120 biga kuva muwa mbere kugeza muwa gatatu, nyuma ngo hazubakwa n’ibindi.
Umuturage wavuze mu izina rya bagenzi be ba hano Gikobwa yavuze ko bishimiye ko abana batazongera gukora urugendo rurerure bajya ku ishuri ngo byatumaga hari benshi bava mu ishuri.
Ati “Abana bacu bakoraga ibirometero birindwi n’igice bajya kwiga bakongera bakabikora banagaruka bigatuma babyimba ibirenge abandi ishuri bakarivamo. Ubu bazajya bigira hafi. Mwakoze kuduha iri shuri.”
Manzi Theogene Umuyobozi w’Akarere wungurije ushinzwe ubukungu muri Gatsibo yavuze ko hari abana bamwe barumwaga n’inzoka ziba aho bacaga bajya kwiga bityo ngo kwiga hafi y’iwabo bizabarinda n’ibi byago.
Manzi yasabye ko hakubakwa n’andi mashuri nibura hakaba amashuri 12 y’uburezi bw’ibanze (12YBE) abahatuye bakoroherwa no kwiga, abarimu nabo bakubakirwa amacumbi.
Belise Kariza ukuriye ishami ry’ubukerarugendo muri RDB yabaseranyije ubufatanye mu kubaka ibikorwa remezo bikenewe kugira ngo bakomeze kumva akamaro ko kugira Pariki mu duce batuyemo.
Akaliza avuga ko mu minsi iri imbere iri shuri rizanahabwa amatara akoresha imirasire y’izuba kugira ngo bifashe iri shuri no kuba hari imirimo ryakorerwaho bwije.
Sam Mulindwa Umunyabanga Uhoraho muri MINEDUC nawe yabwiye aba baturage ko RDB na MINEDUC bizafatanya bigakomeza kubaka andi mashuri aho akenewe muri Gatsibo.
Umudugudu wa Gikobwa utuwe n’abantu 624 bari mu ngo 114.
Amafoto@ISHIMWE Innocent/UM– USEKE
Ange HATANGIMANA
UM– USEKE.RW