Digiqole ad

Kwibuka abatazwi aho biciwe….Abahazi ngo ntabwo bazahora bingingwa

 Kwibuka abatazwi aho biciwe….Abahazi ngo ntabwo bazahora bingingwa

Mu rugendo rwerekeza ku rwibutso rwa Ntarama aho kuri iki cyumweru bibutse abishwe muri Jenoside ntibimenyekane aho baguye

Bugesera – Prof Jean Pierre Dusingizemungu uyobora IBUKA, kuri iki cyumweru mu muhango wo kwibuka abishwe muri Jenoside ariko ntibimenyekane aho baguye, ko abahazi bahari ndetse bahora bingingwa ngo bahavuge, ariko avuga ko batazahora bingiga aba bahazi ahubwo baziga kwiga kubaho nibura bahora babibuka.

Mu rugendo rwerekeza ku rwibutso rwa Ntarama aho kuri iki cyumweru bibutse abishwe muri Jenoside ntibimenyekane aho baguye
Mu rugendo rwerekeza ku rwibutso rwa Ntarama aho kuri iki cyumweru bibutse abishwe muri Jenoside ntibimenyekane aho baguye

Ni igikorwa gitegurwa n’Umuryango IMENA Family igizwe n’abantu bagera kuri 250 barokotse Jenoside basigaye bonyine mu miryango yabo. Iyi yari inshuro ya gatatu gikozwe, cyabereye ku rwibutso rwa Ntarama mu Bugesera.

Imyaka 23 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, abayirokotse biciwe ababo hari abagishengurwa no kutamenya ababo aho biciwe no kuba batarabashyinguye mu cyubahiro.

Prof Dusingizemungu avuga ko nyamara hari abantu bazi aho biciwe n’aho imibiri yabo ikiri. Kandi ngo bahora babinginga ngo bahabereke nibura babashyingure mu cyubahiro.

Ati “Ubu koko tuzahora twinginga, twinginga… ngo batwereke aho bataye imibiri y’abacu?… Bizageraho twige uko twabaho twibuka abacu ariko ntituzahora twinginga abaduhekuye…”

Prof Dusingizemungu avuga ko igikorwa nk’iki gikwiye kujya kiba muri buri karere mu Rwanda kuko hari benshi bagishenguwe no kuba batazi aho ababo biciwe ndetse batarabashyinguye mu cyubahiro.

Fidel Nsengiyaremye Umuhuzabikorwa wa Imena Family yavuze ko bishyize hamwe nk’abasigaye bonyine bagashinga uyu muryango kandi bakajya bibuka aba bishwe ariko ntibimenyekane aho baguye.

Nsengiyaremye yasabye Akarere ka Bugesera kuzafatanya na Imena Famiy bakubaka ibuye ryanditseho amazina y’Abatutsi bitazwi aho baguye mu Bugesera kugira rizabere abantu bose ikimenyetso gifatika ko babayeho kandi bibukwa.

Amabuye atatu nk’aya banayubatse ku rwibutso rwa Kigali ku Gisozi.

Ku rwibutso rwa Ntarama aho bibukiye
Ku rwibutso rwa Ntarama aho bibukiye

Bamwiciye se mu maso ari umwana ngo bereke abandi bana

Didas Bizimana uba mu muryango Imena Family yatanze ubuhamya avuga ukuntu Interahamwe zamufatanye na Se zikamwicisha amahiri areba we ntizimwice ngo zizane abana babo zibereke uko umwana w’umututsi arira se yapfuye.

Izi Nterahamwe ngo zagiye kuzana abana maze aboneraho ashyira se mu mungoti amurenzaho amasaka maze ahungira kuri Kiriziya ya Nyamata, ahari hari n’abandi benshi bahigwaga bizeye kuticirwa mu nzu y’Imana.

Taliki ya 15 Mata Interahamwe zinjiye muri Kiliziya ya Nyamata zitangira kubicisha za grenades mbere yo kubiraramo zibatemagura, Bizimana kubera inzara n’umunaniro yahise agwa hafi maze abakomerekaga n’abo batemaga bamwe bamuryamaho ari benshi, nawe yuzura amaraso.

Kwica bicogoye Bizimana avuga ko yandaye agahaguruka ngo asohotse maze umwe mu bariho basamba aramubwira ati  “nugira amahirwe ukabaho uzatubere aho tutari.”

Bizimana avuga ko ubu yishimira ko yakurikije iri jambo akaba ari umugabo wubatse, wiyubashye kandi wibeshejeho nubwo yasigaye wenyine.

Maj Gen Mubarakh Muganga uyoboye ingabo mu burasirazuba n’Umujyi wa Kigali avuga ko byibura urugamba rwo kwibuhora rwarokoye bamwe mu bicwaga mu mugambi wo kurimbura Abatutsi wari warafashwe.

Yasabye Abanyarwanda bose gukomeza gukumira ikintu cyose kiganisha kuri Jenoside kandi bakabitoza n’abato kunga ubumwe.

Abantu banyuranye barimo urubyiruko baje muri uyu muhango
Abantu banyuranye barimo urubyiruko baje muri uyu muhango
Basuye iyi Kiriziya ya Ntarama ubu yahindutse urwibutso kubera ubwicanyi bwayikorewemo
Basuye iyi Kiriziya ya Ntarama ubu yahindutse urwibutso kubera ubwicanyi bwayikorewemo
Fidel Nsengiyaremye Umuhuzabikorwa wa Imena Family aganira na Pro Dusingizemungu wa IBUKA
Fidel Nsengiyaremye Umuhuzabikorwa wa Imena Family aganira na Pro Dusingizemungu wa IBUKA
Emmanuel Nsanzumuhire umuyobozi w'Akarere ka Bugesera na Maj Gen Mubarakh baganira
Emmanuel Nsanzumuhire umuyobozi w’Akarere ka Bugesera na Maj Gen Mubarakh baganira
Umwe mu bitabiriye akurikiye uyu muhango
Umwe mu bitabiriye akurikiye uyu muhango
Didas avuga uko yarokokeye muri Kiliziya ya Ntarama n'uburyo bishe se areba ngo bamutere agahinda
Didas avuga uko yarokokeye muri Kiliziya ya Ntarama n’uburyo bishe se areba ngo bamutere agahinda
Abatuye hafi aha n'abaturutse kure bitabiriye uyu muhango i Ntarama
Abatuye hafi aha n’abaturutse kure bitabiriye uyu muhango i Ntarama
Prof Dusingizemungu avuga ko batazahora binginga abazi aho abishwe bari ariko n'ubu bakibicecetse
Prof Dusingizemungu avuga ko batazahora binginga abazi aho abishwe bari ariko n’ubu bakibicecetse
Uyu muhango urangiye hahise haza umuryango w'abantu uzanye imibiri iherutse kuboneka y'abantu babiri bishwe muri Jenoside ngo ishyingurwe mu cyubahiro. Bisa no guhurirana kw'ibyavugirwaga hano by'uko hari abantu benshi bitaramenyekana aho baguye ariko hari abahazi batarashaka kuhavuga
Uyu muhango urangiye hahise haza umuryango w’abantu uzanye imibiri y’abantu babiri bishwe muri Jenoside baherutse kuboneka  ngo bashyingurwe mu cyubahiro. Bisa no guhurirana kw’ibyavugirwaga hano by’uko hari abantu benshi bitaramenyekana aho baguye ariko hari abahazi batarashaka kuhavuga

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Abanyarwanda iyo ibisazi byo kunywa amaraso y’abantu byabeguye, ntabwo bica abo bazi gusa, hari benshi banarimbura abo batazi, ku bwende bwabo cyangwa babitegetswe. Nk’abo kubabaza ngo kanaka yaguye he yishwe na nde, hari byinshi batashobora gusubiza n’iyo baba bagaragaje ubushake bwo kubikora, usibye ko abenshi ntabow banafite. Tujye dusabira abo bose bishwe bakajugunywa mu migezi no mu birombe, mu mashyamba y’inzitane no mu buvumo, mu byobo rusange no mu misarane yasibye, uyu munsi utamenya aho byari bihererehe, abishwe bagatwikwa, n’izindi nzirakarengane zose zazize iriya jenoside. Imana ikomeze inbahe iruhuko ridashira.

  • Mr Kaliminda , ntiwitiranye ibintu kuko Aba bibukwa n’ abatutsi bishwe muri Genocide yakorwe abatutsi!! abandi uvuga cyangwa ukeka ntituzi imfuzabo. tubabajwe cyangwa turajwe ishinga n’abacu bishwe bazirako ari abatutsi tukaba tutazi aho baguye. tukaba dusaba abantu babishe ngo batubwire aho babajugunye basi ngo tubashyingure turuke!!

    • @Mugisha, none se jye hari abandi navuze si abazize jenoside yakorewe abatutsi? Ubanza utasomye neza ibyo nanditse!

  • Imena turabashimira kugikorwa cy’ubutwari mwakoze

  • president wa Ibuka Ku rwego Rwigihugu avugisha ukuri si kimwe nabo mu turere nka Huye na Nyaruguru baherera mu gushima abayobozi gusa twayobewe ni gihe amatora azabera ngo tubasimbuze Dore ko ba Mayor ngo babakomeyeho kuko batababangamiye.

Comments are closed.

en_USEnglish