Digiqole ad

Gutanga serivisi nziza Nk’UWIKORERA ngo bihera mu rugo

 Gutanga serivisi nziza Nk’UWIKORERA ngo bihera mu rugo

Araganira n’abaje kumurika umusaruro w’ibyo bakora

*Gatisbo yaje imbere mu gushimwa n’abaturage mu gutanga serivisi zinoze

Gatsibo – Prof Shyaka Anastase uyobora Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere RGB kuri uyu wa kane i Kiramuruzi atangiza ikiciro cya kabiri cya gahunda ya “Nk’uwikorera” yatangaje ko gutanga serivisi nziza bihera mu rugo umuntu afasha nk’uwikorera abavandimwe cyangwa ababyeyi be. Iyi gahunda kuva yatangira ngo yatanze umusaruro cyane cyane mu guhindura imyumvire ku gutanga serivisi nziza.

Akarere ka Gatsibo kashimiwe guha serivisi zinoze abaturage bakagana, aha umuyobozi wako Richard Gasana arashimirwa na Prof Shyaka
Akarere ka Gatsibo kashimiwe guha serivisi zinoze abaturage bakagana, aha umuyobozi wako Richard Gasana (ibumoso) arashimirwa na Prof Shyaka

Prof Shyaka avuga ko ari gahunda ireba buri munyarwanda wese, ngo ntabwo ireba serivisi zitangwa mu nzego za Leta gusa. Gutanga serivisi nziza ngo bihera mu ngo bigakomereza hanze y’urugo aho abantu bakorera.

Ati “Iyi ni gahunda twifuzako yagera ku banyarwanda bose cyane inzego z’ubuyobozi bwite bwa Leta bukayishyiramo imbaraga kuko zifite inshingano zo guha umuturage serivise zinoze.”

Ikiciro cya mbere cy’ubukangurambaga kuri gahunda ya “Nkuwikorera” cyamaze ibyumweru 12 kibera ahanyuranye mu gihugu.

Hagenzuwe gahunda zo gufasha abarokotse batishoboye, imikorere y’amakoperative amwe, servisi mu buhinzi n’ubworozi, hagenzuwe imikorere y’amahoteli amwe n’ibindi n’ibindi…

Umusasuro w’iyi gahunda ahanini ngo ni uguhindura imyumvire y’abatanga serivisi ariko n’aho idatangwa neza bagakeburwa.

Pro Shyaka ati “igenzura ryagaragaje ko muri gahunda zigamije kuzamura imibereho y’abaturage mu turere umunani hagaragaye million zisaga 750   y’inkunga y’ingoboka atari yarishyuwe ku gihe abo yari agenewe. Agera kuri miliyoni 52 yarishyuwe.” 

Muri gahunda ya VUP naho ngo mu turere tuna (4) amafaranga asaga miliyali imwe na miliyoni 900 agenewe imishinga iciriritse yari yaraheze ku makonti, ngo bakoranye n’uturere kugira ngo akoreshwe icyo yagenewe.

Ibipimo by’imiyoborere mu Rwanda bivuga ko imitangire ya servisi inoze mu Rwanda  iri ku kigero cya 72%, Prof Shyaka avuga ko urebye iki gipimo kikiri hasi ukurikije intego y’igihugu yo kugera kuri 85% mu 2018.

Mu nzego z’ibanze Akarere ka Gatsibo kaje imbere mu gushimwa n’abaturage kuri serivisi batanga aho iri kukigero cya 75%.

Servisi nziza ku munyarwanda ngo ni uburenganzira bakwiye kubaza mu gihe batabuhawe. Gusa ngo gutanga serivisi nziza bikwiye guhera no mu mibanire y’imiryango n’aho batuye.

Ubukangurambaga bwa « Nk’uwikorera » bwatagijwe na Ministiri w’intebe kuwa 30 Werurwe  i Karongi.

Prof Shyaka abaza abaturage uko bakira servisi bahabwa
Prof Shyaka abaza abaturage uko bakira servisi bahabwa
Araganira n'abaje kumurika umusaruro w'ibyo bakora
Araganira n’abaje kumurika umusaruro w’ibyo bakora
Yabwiye abaturage ko Servisi inoze ari uburenganzira bwabo
Yabwiye abaturage ko Servisi inoze ari uburenganzira bwabo
Bitegereza ibikorwa byamurikiwe hano i Kiramuruzi
Bitegereza ibikorwa byamurikiwe hano i Kiramuruzi
Abakora ubukorikori basabwe kurushaho kunoza ibyo bakora kuko bikenewe ku isoko ry'u Rwanda kubera gahunda yo guteza imbere ibikorerwa mu gihugu
Abakora ubukorikori basabwe kurushaho kunoza ibyo bakora kuko bikenewe ku isoko ry’u Rwanda kubera gahunda yo guteza imbere ibikorerwa mu gihugu

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE .RW

en_USEnglish