Abaturage bo mu murenge wa Kirimbi bivuriza ku kigo nderabuzima cya Karengera barashinja uburangare abakozi baho mu rupfu rw’abantu babiri (umwana n’umugabo) bapfuye mu cyumweru gishize batavuwe nyamara ngo barishyuye amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza gusa ngo ntibirangire kubera uburyo bushya mu mitangire y’ubu bwisungane, bityo ntibavurwa kuko ngo batarageza igihe cyo kuvurirwa ku bwisungane bishyuye. […]Irambuye
Kuri iki cyumweru mu murenge wa Giheke, mu karere ka Rusizi, Imodoka yari itwaye Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Erica J. Barks Ruggles, yakoze impanuka igonga abana batatu bari bahekanye ku igare, babiri bahita bitaba Imana, undi arakomereka bikabije. Umuvugizi wa Police, ishami rishinzwe umutekano wo mu mihanda, CIP Emmanuel Kabanda […]Irambuye
Imyaka 15 irashize mu Rwanda hatangijwe gahunda yo kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage, igamije guha ijambo abaturage mu kugena ibibakorerwa, ibi ariko bisa nk’ibikiri bibisi kuko mu turere 25 biri munsi 51%, mu gihe muri dutanu gusa ari ho biri hejuru ya 50%. Prof Shyaka Anastase uyobora RGB avuga ko hari byinshi abaturage badafitiye ubushobozi ku […]Irambuye
Ku bufatanye na Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG), kuri uyu wa gatanu, Murangira César yamuritse igitabo yose ‘Un Sachet d’hosties pour cinq’, kigaruka ku kuntu yarokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu Iseminari nto ya Ndera yigagamo. Igitabo “Un Sachet d’hosties pour cinq” bishatse kuvuga “Agapaki ka Hositiya ku bantu batanu” mu Kinyarwanda, cyanditswe n’umunyarwanda Murangira […]Irambuye
Umuyobozi wa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside Dr Bizimana Jean Damascene yatangaje ko abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi bafungiye muri gereza ya Kigali n’iya Muhanga batangiye kwandika ibitabo bavuga ibyo bakoze. Dr Bizimana Jean Damascene avuga ko kwandika amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ubundi byakorwaga n’abayirokotse ndetse n’abanyamahanga, ariko ubu hari indi ntambwe irimo guterwa n’abayikoze […]Irambuye
Abakozi bakora akazi ka nyakabyizi mu ruganda rutubura imbuto z’ibirayi ruri mu murenge wa Nyabimata mu karere ka Nyaruguru basaba abakoresha babo kureba ku mibereho y’abo bakoresha bakazamura umushahara w’amafaranga 600 babaha ku munsi kuko ntaho ahuriye n’ibiciro by’ibiribwa ku masoko. Ibi ngo bituma bahora mu bukene bukomeye. Aba bakozi bavuga ko hashize igihe kinini […]Irambuye
*Iwabo bamuvanye mu buruhukiro bw’ibitaro bemeza ko ari umwana wabo bajya kumushyingura *Uwashyinguwe yemeza ko atapfuye yari mu kazi *Ageze iwabo aho yashyinguwe rubanda rwakwiye imishwaro ngo ni umuzimu Musabyimana Claudine w’imyaka 19 y’amavuko avuka mu karere ka Gisagara mu Murenge wa Gikonko akagari ka Cyili, se umubyara Bikirumurama Abel na nyina Dusabimana Francoise bombi […]Irambuye
Mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’Urubyiruko, Minisitiri w’Urubyiruko n’ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana yagiye ku kirwa cya Nkombo mu karere ka Rusizi kwifatanya n’Urubyiruko rwaho, ariko ahageze yakiriwe no kubura ‘network’ kuri telephone, urubyiruko rw’aha rumubwira ko iyi ari imbogamizi rufite mu kumenya amakuru, kujijuka no kwiteza imbere. Urubyiruko rutuye aha rwaganiriye n’Umuseke ruvuga ko bibagora kumenya […]Irambuye
Mu kwezi gushize Ikigo cy’igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro, Rwanda Revenue Authority (RRA) cyatangije gahunda yo gusoresha abafundi, gusa abafundi mu nama bagiranye n’iki kigo n’Ikigo gishinzwe Ubwiteganyirize bw’Abakozi, bagaragaje ko kutagira umushahara uzwi bahebwa, bikibabereye imbogamizi mu kwiteganyiriza no gusoreshwa. Mu kiganiro Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro n’Ikigo gishizwe Ubwiteganyirize bw’Abakozi byagiranye n’abahagarariye abubatsi, ababaji n’abanyabukorikori, […]Irambuye
Mu bigo bitandukanye byo mu byaro, bifite uburezi bw’imyaka 12 barataka ko batagira ibikoresho bihagije bibafasha mu myigire, bagakora ingendo ndende bajya kubivumba mu bindi bigo bibifite kandi byose ari ibya Leta, mu byo badafite ni Laboratoire ku biga Sciences, Amasomero atabamo imfashanyigisho zigezweho aho bakifashisha izakera n’ibikoresho by’ikoranabuhaga. Umuseke wasuye kimwe mu bigo giherereye […]Irambuye