Digiqole ad

Abagororwa bakoze Jenoside bari kwandika ibitabo 3 bivuga ibyo bakoze – Dr Bizimana

 Abagororwa bakoze Jenoside bari kwandika ibitabo 3 bivuga ibyo bakoze – Dr Bizimana

Umuyobozi wa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside Dr Bizimana Jean Damascene yatangaje ko abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi bafungiye muri gereza ya Kigali n’iya Muhanga batangiye kwandika ibitabo bavuga ibyo bakoze.

Dr. BIZIMANA Jean Damascene umunyamabanga wa CNLG
Dr. BIZIMANA Jean Damascene umunyamabanga wa CNLG

Dr Bizimana Jean Damascene avuga ko kwandika amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ubundi byakorwaga n’abayirokotse ndetse n’abanyamahanga, ariko ubu hari indi ntambwe irimo guterwa n’abayikoze nabo batangiye kwandika ibyo bazi n’ibyo bakoze muri Jenoside.

Ati “Hari ibitabo byinshi by’abarokotse Jenoside biriho bisohoka, ariko hari n’indi ntambwe imaze guterwa, abantu bakoze Jenoside nabo bariho barandika, barandika bafunze.”

Dr Bizimana avuga ko kugeza ubu hari imishinga (draft) y’ibitabo bitatu birimo kwandikwa ku ruhare rw’abakoze Jenoside bari mu magereza.

Hari igitabo kirimo kwandikwa n’abagororwa bo muri Gereza ya Muhanga, ‘draft’ y’igitabo cyabo ngo bayishyikirije Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), irayisoma ariko isanga nta kintu igaragaza gifatika.

Dr Bizimana avuga ko hari n’indi ‘draft’ yanditswe n’abafungiye muri gereza ya Nyarugenge, yo ngo harimo ubuhamya bw’abagabo n’abagore kandi bavuga buri kimwe.

Ati “Yo ije ifite intera yindi iriho kuko bo bateye intambwe y’uko buri wese agenda avuga ibyo yakoze. Turiho turagisoma kugira ngo tubafashe kukinoza ariko hari intambwe cyateye.”

Arongera ati “Ab’i Gitarama bo ntibabivugaga, baravugaga ngo batubwiye ibingibi, ba,ba,ba…., tuganira nabo turayibasubiza (draft), tuzabafasha kuyinoza kuko bafite ubushake.”

Hari n’ikindi gitabo, cyo ngo kitarimo kwandikwa n’abagororwa, ariko kirimo kwandikwamo ubuhamya bw’abagororwa banyuranye.

Dr Bizimana avuga ko hari umuntu (atashatse kuvuga amazina ye) uriho ucyandika, we ngo yagiye muri gereza zitandukanye, agenda abaza abemeye icyaha, bakicuza ndetse bamwe bagabanyirizwa n’ibihano.

Ati “Icyo gitabo kirakomeye kuko harimo abavuga ibyo bakoze kandi ugasanga babajwe n’ibyo bakoze.”

Muri iki gitabo ngo harimo n’abakatiwe igifungo cya burundu bavuga bati ‘njyewe igihano nahawe ntabwo aricyo nkwiye,…n’icyo kutwica nticyari kuba gihagije kuko ntibari kutwica nk’uko twishe abandi’.

Dr Bizimana ati “Birakwereka ko hari intambwe tumaze gutera rwose,…kubaka igihugu neza nk’uko Leta yacu ibikora hari icyo bimara.”

Yongeraho ati “Muri iki gitabo hari n’aho abo bicanyi bagera bakavuga bati ikitubabaza ni uko abana bacu babayeho neza kenshi kurusha n’abana b’abo twishe, bati abana bacu bafite imirimo, hari abo Leta ifasha nk’abakennye, ariko hari abo twiciye imiryango turayimara bakaba babayeho nabi kuko abenshi bafite ubumuga.”

CNLG ivuga ko ubuhamya nk’ubu bwubaka umuryango Nyarwanda kandi bukayivura, bityo igashishikariza abantu bose babishoboye kwandika amateka bazi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

41 Comments

  • Muri make bagomba kwandika ibyuyu Bizimana ashaka nibataribyo bagomba gusubiramo.Ubwose tuzabwirwa niki nibibyo banditse atarugushimisha uyu Bizimana? Tuzagoreka kugeza ryari?

    • hahhahhhhhhhhhhhhhhhh!!!!! Bizimana yari amaze kabiri atavuga!

    • @Rutwe, ikintu abanyarwanda benshi n’abatuye isi muri rusange batazi cyangwa bamwe bakakirengagiza nkana, nuko ubutegetsi bushibutse ku macakubiri butaba bushobora kuyarandura, kuko nta giti gishobora kurandura imizi yacyo. Kandi n’iyo haturuka izindi ngufu hanze y’igiti zikarandura iyo mizi (y’amacakubiri), cyakuma kubera kubura ya mizi ikigaburira. Na none kandi, nta butegetsi bushibuka ku bwumvikane bw’abaturage, amahoro n’ubufatanye no gusarqanganya neza ibyiza by’igihugu, ngo bucungire ku macakubiri. Byaba ari nk’umugezi wihakanye isoko yawo, ukibwira ko wazakomeza kugira amazi. Ashwi da!! Abantu nibumva neza uburemere bw’ibi bintu, bizajya bituma bubaka amahoro arambye koko, cyangwa bafane ibintu by’amacakubiri bazi neza umuzi mutindi w’ibibaziritse, babihitemo ku bwende bwabo bazi neza ko biryoha biryana wa mugani wa cya Gikeri bateye hejuru kikumva ari umunyenga kiguruka kimwe n’inyoni, kugeza ubwo kigarutse ku butaka ngo pi.

  • Ikinyoma.com Ngo ikitubabaza nuko abana bacu babayeho neza kurusha abana babo twishe ???a bana bacu bafite imirimo,leta irabafasha ..
    Ibi bintu uwabisesengura yamenya byinshi mu bibatera kubivuga!

  • Twizere ko atari bamwe bigerekaho ibyaha batakoze kugirango bikunde byemerwe!

  • MWE MWESE MWANDITSE IBI imana ibafashe muve mu mwijima naho ubundi mufite amaso ariko ntimureba mufite n’amatwi ariko ntimwumva imitima yo ni amabuye. Gusa icyo nemera ni kimwe nuko iherezo rya byose twese tuzava muri ubu buzima turiho. Mureke tureke ingeso mbi zo guhora dutandukana n’ibyiza aho dusabe imana imbabazi idukuremo iyo mitima mitindi. ariko byanze bikunda Leta yacu yiteguye guhangana n’abantu b’imyumvire mibi kandi abasigaye nibo bacye.

  • Biragaragara ko CNLG iri inyuma y’iki gikorwa kuko izi neza n’aho kigeze. Birababaje kuba abantu bagize uruhare muri jenoside bahabwa urubuga ngo bandike ibyo bakoze, aho ingufu zashyizwe mu gufasha abakijije abandi kuba ari bo bandika mu rwego rwo kubera abandi banyarwanda intangarugero, dore ko hari abafite imirimo myinshi idatuma bandika iby’ubuzima bwabo, hakaba abatabikora kuko bicisha bugufi, hakaba n’abadafite ubumenyi mu kwandika ibitabo cyangwa bashaje cyane. Guha urubuga abishe ngo babe ari bo bandika, ukanabakorera coaching, ni nko kwemera ko n’abavugana n’itangazamakuru bafunze cyangwa abandi banditse ibitabo bari muri gereza bashinjwa kugira uruhare muri jenoside bari babifitiye uburenganzira busesuye. Ndavuga nka ba Kambanda, abafungiyhe Arusha nka ba Karemera na ba Ngeze Hassan, ndetse n’abafungiye impamvu za politiki nka Victoire Ingabire. Ubwo burenganzira kandi, ubwo mufunguye iryo dirishya nimubuhe n’abandi bose bafunze bifuza gushyira ahagaragara ubuhamya bwabo n’iyo bwaba bunyuranyije n’ibyiyumviro by’abayobozi ba CNLG, Ibuka cyangwa Leta, n’iyo ubw2o buhamya bwaba buhabanye n’ibihano bakatiwe. Ubu koko ikintu dushyize imbere ni ubwiyunge bw’abanyarwanda, cyangwa ni ugukomeza guhembera inzigo n’inzangano? Tekereza nka pastor agiye mu rusengero, aho kwigisha ubwiza bw’Imana akivugira gusa ubbubi bwa Satani. Abakristo batahana iki? Ibyo CNLG na Ibuka bamaze iminsi bakora mbona bijya gusa na byo.

    • Biri munyungu za politiki ntushakire kure kandi muri politiki uziko ntamarangamutima abamo.

      • birimunyungu zavpolitike se politiek niyo yabatumye gutema abantu ? Mujyanama arababwiye nabandi batekereza nkawe .

        • Kimwe nabanigirwa muriza hoteli abandi bakarasirwa mubuhungiro.Iyarwishe iracyarurimo.

  • Jye buriya abanyarwanda bambabaza kurusha abandi, ni abadatera intambwe yo kwirega no gusabira imbabazi ibyaha bakoze byo gukaraba amaraso y’inzirakarengane, kuko batabitinyuka, batabifitiye uburenganzira, cyangwa bahora babwirwa n’ababo basangiye solidarités négatives ko kutabikora ntacyo bitwaye. Ni bo banyarwanda bafite inkomanga ku mutima kurusha abandi bose. Babura uko babigenza abenshi ugasanga bariyahuza ibiyoga n’ibiyobyabwenge.

    • Akumiro ndemeranywa nawe 100%, ariko mfite akabazo gato.Ese mu Rwanda ubu abishe bose bari muri gereza? njyewe kuva ntari namenya abatwiciye Byumba ntabwo nzemera iri yozabwonko.Kuki nemera kundi ababaye we ntiyumve ko najye mbabaye?

      • Ubaye utabazi waba ufite ikibazo nawe ubwawe. Ahubwo iyo ugira uti “kuva batarahanwa…”

  • Aho ntibahumva Minega we????????????

  • nyakubahwa Dr Bizimana Jean Damascene jya ujyana ibintu gake gake kuko ndibaza ko atari wowe gusa wabuze abantu muri genocide ariko mbona ufite akarimi nawe kazatuma usanga abandi muri 1930,abandi bazize ubusa ariko wowe uzazira akarimi no gushyanuka
    ndagirango nkwibire akabanga gato Paul Kagame ntakunda umuntu uhuragura ibigambo,ukindi CNLG ntabwo yashyizweho kugirango yumvishe abantu ko abakoze amarorerwa ari ibicibwa,niba nibuka neza ishingano za CNLG nizo kunga abanyarwanda ariko mwe mwayise umuryamgo urengera abacitse kwicumu ariko haribyo uvuga nkabona warataye umurongo, wavuye kurengera abacitse kwicumu uhita uba umushinjacyaha, kwandika igitabo ni byiza ariko niba ari igitabo kizafasha abakiri bato kumenya amarorerwa igihugu cyacu cyaciyemo byaba byiza kurusha naho umuntu kwandika igitabo akavuga ukuntu yakataga abantu amajosi ndakumenyesha ko kubiba urwango ni nzika mu bantu
    rega nguhe urugero gato:kera aba Japan bakoze igisa nka genocide mu bushinwa noneho nyuma abashinwa bigisha abana babo binyuze mu bitabo no muri za films ko aba Japanese babishe cyane,ubu buri mwana cyangwa burimu chinese aziko umu Japanese ari umwicanyi nu mwanzi waba chines kuburyo rwose hari igihe kigera bakirara mu modoka yose yaba japanese babonye munzira no muri za show rooms bakazimenagura.
    none namwe nibyo mushaka kwigisha biciye mu bitabo? niba se ataribyo ubwo umututsi nasoma igitabo cyuko umuhutu yatemaga abatutsi urabona umututsi atazakomeza gufata umuhutu nku mwicanyi noneho ingengasi ya genocide murimo guca ahubwo mukayitiza umurindi?
    ikibazo nuko utari kwibuka ko ari muzabibazwa impamvu mwabibye urwango aho kwigisha amateka y’urwanda.

    • Ahubwo ndabona ingengabitekerezo ikibarimo ku bwinshi. Ngo kuko umuntu yanditse ibyo yakoze ni ukuyihembera? Kuki se bitaba kuyikumira yerekanye ko yishe abantu nyuma akabihanirwa? Ese mwasomye umwanzuro w’ibyo bandika ngo murebe niba hari aho basaba abana babo nabo kuzayikora?

      • Oyanawe “umusaza” siko bavuze, bavuzeko harabanditse hanyuma basanga bidahagije bakababwirango babisubiremo.Kandi uziko nibutigizankana murizo gereza harimo abategetsi bize wenda banaturusha twebwe turi kuri runo rubuga.

  • Uyu mugabo ndumva tajyana ninyungu za politiki muri 2016.Ategure agatebe ke kuko kari hafi na Gasana akicayeho ubu.

  • Ese abajyanye abantu mu manama y’umutekano no kuzana imfashanyo cg gusunika imodoka iyo za Byumba na za Ruhengeri bo bazandika ibitabo ryari. CNLG nidufashe nabyo birakenewe.

    • Nanjye ibyo bitabo ndabitegereje.

  • Ariko c mwe mufite ikibazo ku gitabo kitarasoka ubwabyo si ikibazo cy’imyumvire umuntu ashobora kuvuga uko yishe ariko kandi yabanje kuvuga invo n’imvano y’iby yakoze ejo abana bacu bazabona ibisa nk’iby bakazamenya ko hakenewe kugira igikorwa akenshi ukora ikora n’ikibi kuberako utaziko ko ar kibi ariko by the time u know ukakimenya then ukirinda so ni part ya history kwandika nta gisa nkacy naw watanze urugero rw Chine niba baranditse ibitariby cg c ku rugero rukabije iby niby birinda iy bakora synthesis y’igitabo mbere y kugikosora,muransekeje p abantu mudashaka kumemya,bandike tuzaba dutabaye byinshi biri mu mitwe tutabashije kumenya

  • Bizimana Yongeraho ati “Muri iki gitabo hari n’aho abo bicanyi bagera bakavuga bati ikitubabaza ni uko abana bacu babayeho neza kenshi kurusha n’abana b’abo twishe, bati abana bacu bafite imirimo, hari abo Leta ifasha nk’abakennye, ariko hari abo twiciye imiryango turayimara bakaba babayeho nabi kuko abenshi bafite ubumuga.”

    >>>>>>>>>>AYA MAGAMBO UBWAYO AREREKANAKO IBYO BITABO BIRI KWANDIKWA BIFITE UBYIHISHE INYUMA ARIWE BIZIMANA.

    • @Bora, ngiyo inzira yubwiyunge nkuko Bizimana abyumva.

    • Hhhhhhhh!! Mwo gaheka mwe, ni hehe mwabonye umuntu ubabazwa n’uko umwana we abayeho neza ra!!! Hahaahhhhhhhh!! Iyo ni brand ya Bizimana kabisa! Cyakora rubanda barashoboye!!!

      • nyamara uyu mugabo iyo yicecekera tukazabona ibyo bitabo byasohotse ntitwari kwibaza byinshi. none dore.

  • Hari igihe ndeba umuntu nkuyu witwa Dr. Bizimana, nkibaza nibakoko ayo mashuli yarayize bikanyobera, nkibaza icyo yakuye murayomashuli nkakibura. Uyu Dr. Bizimana akwiye kuja mwitorero bakamwigisha kuba intore no kuba imfura.

    • @Simba jean ndemeranywa nawe 100% hari nabandi bagomba kudukiza..Ariko uyu we rwose mwokagirimana mwe rwose mudutabare.

  • Maze gusoma ibitekerezo bya bamwe mu basomyi b’iyi nyandiko mbona ko mu Rwanda dufite abantu bashegeshwe n’ingengabitekerezo rishingiye ku moko ku buryo ubahaye rugari bakongera bagafata imihoro bagatemagura abandi.
    Wagirango abapfuye muri genocide yakorewe abatutsi muri 1994 bishwe na malaria!
    Abakoze ubwo bwicanyi Imana irabazi kandi umuvumo w’amaraso bamennye uzabakurikirana hamwe n’urubyaro rwabo.Kandi ufite amaso areba arabibona.
    Nimwicuze Imana ibababarire mureke guhera mu maboko ya Satani.

    • #SINZINKAYO we, ndabona muri comment yawe hari abantu wibasiye warangiza ukanababwira iby’Imana uvuga ngo:

      “Abakoze ubwo bwicanyi Imana irabazi kandi umuvumo w’amaraso bamennye uzabakurikirana hamwe n’urubyaro rwabo.Kandi ufite amaso areba arabibona.
      Nimwicuze Imana ibababarire mureke guhera mu maboko ya Satani”!!!!!

      Yewe nawe biragaragarako Imana utarayimenya kuko Imana ni Urukundo n’Impuhwe, banza uyimenye ubone kuyibwira abandi! Umutima wawe nawe biragaragarako wabaswe n’ingengabitekerezo ishingiye ku bwoko imwe ifata ibyaha by’ababyeyi akabigereka no ku rubyaro rwabo!!! Mbese na Bizi nta wowe, kwicuza no kwihana nawe urabikeneye pe kuko ku rwango ntaho utandukaniye nabariya uvuga!

    • @Sinkiryayo, ahubwo wavuzeko agahenge twabonye tudatwikirwa ari 1966-1972 nyuma ya 1959 intambara y’inyenzi, aha twese twibukeko Inyenzi ryari izina ry’intambara rifite ibisobanuro ry’izo ngabo usibyeko abantu babihinduye ubu bakaba babifata nk’igitutsi abahutu batukaga abatutsi.Haza akandi gahenge nyuma ya repubulika ya 3.Ubu turi muri repubulika ya 4.Nyuma y’imyaka 20.dukomeze tujye kumavi kuko ubutegetsi iwacu usanga burigihe buhindurwa mu maraso duhereye ku Rucunshu.

    • Njyewe genocide yabaye ntari mu Rwanda,birtyo amateka yayo sinyazi bihagije uretse ibyo namenye nibyo numvise ngeze mu Rwanda yewe nanarugezemo ikirangira mbona ubukana bwingaruka zayo ariko nirinda gutanga comments hato ngo ntahubuka nkavuga ibidakwiye cyane ko ntari mpari niyo mpamvu nkurikirana comments nkisomera gusa,ariko ikibabaje nuko abantu bitana bamwana bakabwirana nabi,ukamenya comments z’abahutu niz’abatutsi tugahora mubyo gutungana agatoki,ariko numva ibyo dukwiye kubireka tugasenyera kumugozi umwe tugakundana,ubumwe nubwiyunge,kubabarirana,nibwo tuzagera aheza kubera ubuzima ni bugufi nta mpamvu yoguhora dushihagura,tujye dutanga ibitekerezo byubaka bidufasha twese.murakoze!

    • Ntabwarimihoro yishe gusa n’udufuni, impiri byose byarimo.

  • Dr.Bizimana uyu mwanya bamushyizemo waramugoye pe.Cyane ariko.Najye mu bigo by’ubushakashatsi aha ho haramunaniye.Inshuro zose namwumvise nasanze avuga amagambo akakaye.Mbona ashobora kuzabangamira gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge kuko imvugo akoresha rimwe na rimwe agereranya abana bacitse ku icumu n’abafite ababyeyi bafunze zirabangamye.Icyaha ni gatozi,ntawakwishimira kubyarwa na ruharwa,ariko no guhora ubyibutsa uwo mwana si byiza.Abize psychologie n’ubundi bumenyamuntu murabindusha!Dr Bizimana nakoreshe imvugo yoroshye itanga icyizere.Azegere Dr.Dusingizemungu amwigishe.Iyo avugira abacitse ku icumu ntiyibasira cg ngo akomeretse abataragize uruhare muri Genoside yakorewe abatutsi mu 1994.Dr.Bizimana ibuka ko u Rwanda turimo rukeneye imvugo ihumuriza.

  • Hari abantu benshi bibeshya ku nshingano za Dr Bizimana muri CNLG. Bamushyiraho bamuhaye misiyo isobanutse yo GUHANGANA n’abafite ingengabitekerezo ya jenoside. Ibyo by’ubumwe n’ubwiyunge bamwe bavuga ko ari byo ashinzwe babivana hehe? Ibyo biri muri Komisiyo ya Ndayisaba ntabwo ari ibye. N’iyo umwe yaba asenya ibyo undi yubaka, cyangwa batuzuzanya, uwabahaye inshingano ni we uzi uko bizagenda.

  • iyaba ukunda igihugu cyawe kdi ucyifuriza ibyiza, wagakwiye guterwa impungenge n’amagambo y’uyu mugabo kurusha Uzi comments.

  • Sinzinkayo ,ingengabitekerezo sinunva ko igisobanuro cyayo !soma comment ya Bora;kuvugisha ukuli niho tuzakura isoko y’ubumwe n’ubwiyunge,twese tuva amaraso atukura ,ntawaremewe kwicwa ,ntanuwemerewe kwica

  • Njye mbona amashuri yarataye agaciro pe! N’uwashaka yajya ayareka akigira mu bindi. Hize Sogokuruza Rwamamara niwe ufite dogitora gakondo naho iz’ubu zo ni ibihuha ndabarahiye!

  • Dr bizimanaweeee nuko urakoze,
    Ngo abanyururu babaje nababo babayeho neza kd abo biciye babaye nabi? Sha nakayumba yarumukuru eingabo,nakaregeya ntiyangaga igihu.
    ubu bizimungu ntiyacishije make? Uzamubaze urwo yaciriye musenyeri missago,ubundi uzahita ubunako urwango Uri kubiba mubanyarwanda K0?

  • Ndemeranya na Mujyanama, kuko Leta yacu uko nyibona ishishikajwe no kurinda ko hakongera kubaho amahano, duhamya ko nizayisimbura izabigiraho.Nemera ko gusaza neza ari ugusigira abagukomokaho amateka wanyuzemo bakayigiraho. Abafunze se, baba bakinangira iki kwandika ibyo banyuzemo, ko bidakuraho igihano bahawe cg ngo bibagire abere, habe no kucyongera yemwe. Kubivuga uko byababayeho ni ukubaka Urwanda n’isi muri rusange. Iyisi tuyinyuramo tugatambuka byanze bikunze kandi irimo byinshi bitubangamiye ngo tuyiveho twihuta kuruta uko umuntu yagombye kubangamira mugenzi we.

  • Iyo usomye izi comments zose ziri hano, ushobora kuvuga utibeshya uti: iyi comment yanditswe n’umuhutu, naho iyi comment yanditswe n’umututsi. Rwose abanyarwanda amarangamutima yabo ahanini ashingiye ku bwoko, kandi ntibakakubeshye ngo abahutu nibo bonyine bagira ingengabitekerezo y’amoko, burya abatutsi nabo barayifite ndetse ikomeye cyane, n’ubwo bitavugwa.

    Dusenge Imana yaremye ijuru n’isi, abo bose bagendera ku ngengabitekerezo y’amoko, baba abahutu cyangwa abatutsi, Imana ntizatume bagira amahirwe yo kugera mu bushorishori bw’ubutegetsi mu Rwanda.

    • Wowe imana niyo izaguhemba guse ufite umutima mwiza wasanga wenda ukomoka kubabyeyi b’abahtu n’abatutsi.

Comments are closed.

en_USEnglish