Digiqole ad

Abaturage mu kugena ibibakorerwa biri munsi ya 50%…’Hari byinshi batashobora’

 Abaturage mu kugena ibibakorerwa biri munsi ya 50%…’Hari byinshi batashobora’

Prof Shyaka hari aho byakumvikana ko umuturage atahabwa ijambo mu kugena ibimukorerwa kubera ubumenyi bucye muri byo

Imyaka  15 irashize mu Rwanda hatangijwe gahunda yo kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage, igamije guha ijambo abaturage mu kugena ibibakorerwa, ibi ariko bisa nk’ibikiri bibisi kuko mu turere 25 biri munsi 51%, mu gihe muri dutanu gusa ari ho biri hejuru ya 50%. Prof Shyaka Anastase uyobora RGB avuga ko hari byinshi abaturage badafitiye ubushobozi ku buryo babigishwamo inama…

Prof Shyaka hari aho byakumvikana ko umuturage atahabwa ijambo mu kugena ibimukorerwa kubera ubumenyi bucye muri byo
Prof Shyaka avuka ko hari aho byakumvikana ko umuturage atagira ijambo mu kugena ibimukorerwa kubera ubumenyi bucye muri byo

Muri iki cyumweru turi gusoza u Rwanda na Afurika muri rusange bizihiza umunsi wahariwe kuzirikana gahunda yo kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage, gahunda yatangijwe kugira ngo hubakwe umugabane mushya uha ijambo umuturage mu byo akorerwa.

Mu Rwanda, iyi gahunda yatangijwe mu mwaka wa 2001, aho yagiye ishyirwa mu bikorwa hagendewe ku byiciro by’imyaka itanu yabaga yihawemo intego runaka.

Zimwe mu ntego z’iyi gahunda imaze gushyirwa mu bikorwa mu byiciro bitatu nko guha ijambo abaturage mu kwihitiramo ibyo bagomba gukorerwa bisa nk’ibiri kure.

Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere, RGB gisanzwe gikora ubushakashatsi butandukanye ku miyoborere, kivuga ko uruhare rw’abaturage mu bibakorerwa rukubiye mu byiciro bitatu birimo uruhare mu gufata ibyemezo bya politiki no mu kwishakamo ibisubizo aho batuye no kwiteza imbere.

Prof Shyaka Anastase uyobora iki kigo avuga ko ibi byiciro byombi biri ku gipimo gishimishije ariko ikiciro cya gatatu cy’uruhare rw’abaturage mu igenamigambi, gusuzuma no gukurikirana ibibakorerwa kigicumbagira.

Agaruka ku ruhare rw’abaturage  mu gufata ibyemezo mu bya politiki, Prof Shyaka yagize ati “ Uruhare rw’abaturage mu kwishyiriraho abayobozi biri hejuru cyane, kandi nabo barabyemeza.”

Avuga ko iki kiciro kiri hejuru ya 90%, kimwe n’ikiciro cyo kwishakamo ibisubizo. Ati “…Muri Gacaca, mu bunzi, mu nteko z’abaturage, mu gukemura ibibazo na byo biri hejuru cyane, hejuru ya 80%.”

Uyu muyobozi wa RGB ugaragaza ko uruhare rw’abaturage mu kugena no gukurikirana ibibakorerwa bikiri rudubi, yagize ati “ ibijyanye n’uruhare rwabo mu igenamigambi, kugena ibikorwa by’iterambere, iby’akarere kabo… ruracyari ruto cyane.”

Avuga ko Abanyarwanda bavuga ko bagira uruhare mu igemambigambi ry’ibibakorerwa bari munsi ya 50% mu turere 25 mu gihe muri dutanu gusa ari ho biri hejuru ya 50%.

Prof Shyaka avuga ko mu bikorwa bisaba ubumenyi bwihariye bwa ‘tekiniki’ nk’itegurwa ry’igenamigambi ry’uturere no gukurikirana ibikorwa byatwo byahumiye ku mirari. Ati “ …Ho usanga biri munsi ya 30%.”

Agarukira inzego z’ubuyobozi zidaha umwanya abaturage mu kwigenera ibibakorerwa, avuga ko ntawe watera ibuye izi nzego kuko hari byinshi abaturage baba badafitemo ubumenyi buhagije.

Ati “ Hari n’aho dukwiye kubyumva, hari abavuga bati ariko se ibi bintu by’amafaranga, kubabaza igenamigambi ko bisaba ubutekinisiye n’ubuzobere ubundi abaturage barabizi.”

Abaturage ariko bakunze kumvikana bakubita agatoki ku kandi ko hari igihe ubuyobozi bwabo bushobora gushyira imbaraga mu bikorwa batabona nk’ibyihutirwa, bakabaha nk’amashanyarazi nyamara amapfa avuza ubuhuha.

Uyu muyobozi wa RGB uvuga ko iki kigo ayoboye gikora ubuvugizi kugira ngo imibare y’abaturage bagira uruhare mu kwihitiramo ibibakorerwa izamuke, akomeza avuga ko abayobozi bakwirinda guhitiramo abaturage batabagishije inama.

Ati “…Twe tukavuga tuti oya, n’ubwo umuturage atize icungamutungo ariko ashobora kumenya no kumva mu mvugo ye, ubishyize mu mvugo ye yabyumva.”

Mu biganiro agirana n’abayobozi b’inzego z’ibanze, umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame akunze kubakangurira kumva ko abatirage ari bo bafite ijambo muri byose kuko ari bo baba babatoye ndetse ko uwatana ari bo bazafata iya mbere bakamukura kuri uyu mwanya baba baramutoreye.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

11 Comments

  • Iyo nsomye ibyuyu mugabo avuga nkanumva komisiyo Nkusi nsanga harimo kugongana. Ese bose bafite inshingano zimwe cyangwa rapport yatanzwe kwa Nkusi Shyaka iba yamugezeho mbere? Nkusi abifitiye ububasha ahabwa na leta.Uyu Shyaka sinzi ibyakora ibyaribyo usibye kwinyuramo burigihe atangaza imibare utazahantu yayivanye.Ikikigo nacyo kigomba kuvaho kuko dufite ministeri yumutekan n’ubutegetsi bw’igihugu ahubwo byose byagombye kujya kwa Kaboneka.Economie ni miliyoni sinzi ku kwzei.

    • Rationalisations des moyens et des ressources.

  • Nkurikije commnts maze igihe nsoma hano, biragaragara ko abanyarwanda barambiwe ibi bigo bidafite icyo bimaze, cyo kimwe n’aba banyapolitiki badafite imirimo. President Kagame nagire vuba adukize aka kavuyo k’ibigo bitongera value ku buzima bw’igihugu, muri make nagabanye iyi Leta kuko imaze kuba nini kandi ibigo byinshi nta musaruro kabisa.

    • @Sunday hari ibigo byinshi bya balinga, kuki tujya gukorera igeragezwa ry’ingemwe muri Uganda? Kandi kera ISAR yarakoraga ako kazi neza? nta bahanga tukigira babikorera mu Rwanda?

  • Amayobera amayobera! Iminsi iba myinshi igahimwa n’umwe gusa! Azakomeza kujijisha nawe nawe bizamugeraho!

  • HARI IBYO NTEMERENYAHO RWOSE NA PROFESSEUR SHYAKA; Ngo abaturage hari ibya technique badashobora kugeraho. ESE ABATURAGE ASHAKA KUVUGA NI BABANDI BABA BAJINYITSE INKONO Y’ITABI , bitwaje ibikoni, batambaye inkweto. None se igenamigambi iyo ushaka kurikora bigenda bite?
    Ushobora guhera ku rwego rw’AKAGARI, UKAZAMUKA KU MURENGE, ugakusanyiriza KURI DISTRICT.
    HARI UBURYO BUKORESHWA RERO, abize PLANIFICATION DES INTERVENTIONS PAR OBJECTIFS (PIPO) NI BENSHI KANDI BARIHOSE. WOWE ICYO UKORA NI UKUYOBORA IBITEKEREZO; (facilitateur) Nta muturage udashobora kuvuga ikibazo cy’ingutu cyi mubangamiye mu mudugudu we, AKAGARI, UMURENGE cg akarere haba mu BUHINZI, UBWOROZI, UBUREZI,TRANSPORT, UBUZIMA n’ibindi. Iyo utumira abantu, ntabwo ufata abaturage bonyine (bamwe SHYAKA AVUGA nasobanuye haruguru) ushyiramo ingeri zose: abarimu, abapadiri, abapasiteri, abacuruzi, abaturage bahagarariye abandi, abaganga, mbese abantu bose baboneka aho igenamigambi rikorerwa kandi bafite uruhare mu iterambere ryako. IBIVUYEMO RERO, ibikorwa bigaragajwe n’ibyo bishyikirizwa abatekenisiye b’ingeri zose maze bakabibarira amafaranga azabigendaho. Rwose birashoboka cyane. Mu gukurikirana ibikorwa rero, kubera ko mu igenamigambi rikoze neza uba washyizemo IBIRANGO(INDICATEURS OBJECTIVEMENT VERIFIABLES IOV) uhamagara babandi bakoze igena migambi n’abaturage bashoboka bitewe n’aho inama iribubere , maze mugasuzuma aho mugeze mushyira mubikorwa ibyo mwateganije. Ubwo se, ikidashoboka ni iki? AHUBWO UBANZA HABUZE UBUSHAKE, niba buhari, HARI UBUNEBWE, niba ntabwo, hari ubumenyi buke. MUGERAGEZE RERO, IMVUGO NGO ABATURAGE HARI IBYO BADASHOBOYE NTIZONGERE KUMVIKANA MU KANWA KA PROFESSEUR SHYAKA, ni urwitazo gusa gusa.

  • Prof. Shyaka ngo batekerereza abaturage ni byo byiza. Kuko badafite ubwonko bwo kwihitiramo ikibanogeye se? Yenda ari mu rwego rwo kurengera ibidukikije n’ihindagurika ry’ibihe nabyemera. Cyangwa mu guhitamo ikoranabuhanga rijyanye n’igihe tugezemo ritaragera mu gihugu. N’ibindi nk’ibyo. Ariko mu miyoborere myiza? Mujye mupfuka abantu iminwa, mubime ijambo bicecekere, batore abantu mubeguze igihe mutabashaka, mutekinike bareba binumire, mubatweerere ubukungu badafite babahe impundu, nibagira n’icyo bashaka kubaza Prezida yabasuye abafite ibibazo bikakaye mubakumire yirebera, maze nimurangiza mutangire kumva ko abanyarwanda ari nk’abana mugomba gutekerereza no guhitiramo ibyo mushaka, no kubatamika ibyo mbanombeye nk’ibibondo byiga kurya? Si igitugu gusa, harimo n’agasuzuguro. Binyibukije umuyobozi umwe mu Ntara y’Amajyepfo wajyaga ukoresha inama abaturage, akababwira ngo bameze nk’ifuku, ngo ni yo utokora igahita isubira mu gitaka. Bakamuha amashyi na we akagira ngo aravuze, kandi barangije kumukuba na zero mu mitima yabo.

    • Mudukize Shyaka, Bizimana, muvaneho ibigo bya baringa usanga binagongana naza Ministeri, mugire vuba kuko ifaranga ubu risigaye arifaranga.Tuzibe ibyuho byose ricamo ritagiriye igihugu akamaro.Ministeri yubutegetsi bw’igihugu irahagije nta ministeri yumutekano dukeneye kandi dufite ministère ya Defense, ministère y’umuco na sport na ministère y’urubyiruko nikoranabuhanga ako nakajagari.Ministère imwe umuco sport,Urubyiruko ikoranabuhanga etc..Ministère ishinzwe umuryango igakorana na ministeri yuburezi.Hagashyirwaho ministère ishinzwe amajyambere y’icyaro,Kuboneza urubyaro igakorana hafi na ministeri ishinzwe urubyiruko.Tugabanye za universités tugire 1 cg 2 dushyiremo ingufu kuburyo iba icyitegerezo mu karere.

  • N ubundi amafranga agenda kuri ibi bigo biriho kw izina gusa na V8 bagendamo byafasha abaturage bugarijwe n inzara n indwara tumaze kurambirwa kabisa bajye bicecekera byarushaho kuba byiza.

  • Hari ibigo bya Leta njye nsabira kuzakorwaho igenzura ryimbitse harebwa niba koko bigicyenewe cyane kuko inyungu ibikomokaho usanga ari nto ugereranyije n’ibibigendaho. miri ibyo navuga nk’ibi bikurikira: CMA, NISS, DGIE, NSTT, WASAC, REG, RPPA, WDA, PSC, CNLG, FARG, NLRC, NURC, ITORERO, NDRC, NYC, NCW, HEC, NCHR, SGF, RCAA, RWANDAIR, RURA, RBS, RHA, REMA, INMR, MHC, RBA, RCARMF, ONATRACOM, IPOSTA, GMO….

    Ikindi kigarahara nuko usanga bifite ububasha bukomeye buruta ubwo za ministeri bishamikiyeho zifite!

  • Onatracom ngo yarahombye, ariko Rwanda air (Air Rwanda) ntihomba.Muzayje mubeshya abahinde.Ese nkubu ninaze kuri website yabo imibare nasangaho niyo koko?

Comments are closed.

en_USEnglish