Digiqole ad

Ku Nkombo, Minisitiri w’Ikoranabuhanga yakiriwe no kubura ‘network’

 Ku Nkombo, Minisitiri w’Ikoranabuhanga yakiriwe no kubura ‘network’

Mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’Urubyiruko, Minisitiri w’Urubyiruko n’ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana yagiye ku kirwa cya Nkombo mu karere ka Rusizi kwifatanya n’Urubyiruko rwaho, ariko ahageze yakiriwe no kubura ‘network’ kuri telephone, urubyiruko rw’aha rumubwira ko iyi ari imbogamizi rufite mu kumenya amakuru, kujijuka no kwiteza imbere.

Minisitiri Nsengimana acinya akadiho n'abayobozi mu karere ka Rusizi hamwe n'urubyiruko rwo ku Nkombo
Minisitiri Nsengimana acinya akadiho n’abayobozi mu karere ka Rusizi hamwe n’urubyiruko rwo ku Nkombo

Urubyiruko rutuye aha rwaganiriye n’Umuseke ruvuga ko bibagora kumenya amakuru, guhamagarwa ngo bamenye amakuru n’ahari amahirwe y’iterambere kuko nta ‘network’ baba bafite aha kukirwa.

Network z’imirongo y’itumanaho isanzwe mu Rwanda aha ku Nkombo zicibwa imbaraga n’imirongo y’itumanaho y’iminara yo hakurya za Bukavu muri Congo Kinshasa.

Carine Uwineza w’imyaka 24 utuye aha ku Nkombo ati “umuntu araguhamagara ntimuvugane n’umunota bitaracika, none nk’urubyiruko twakurahe amakuru, izo za Internet twazisoma gute? Twabwirwa n’iki ahari amahirwe y’akazi cyangwa amakuru agezwe y’uko twakwiteza imbere?  Biratugoye cyane.”

Minisitiri Jean Philbert Nsengimana yabwiye uru rubyiruko ko agiye gukora ibishoboka iki kibazo kikaba amateka aha ku Nkombo ndetse no mu Ntara y’Iburengerazuba aho bijya biba.

Minisitiri Nsengimana ati “ Rubyiruko rwa Nkombo ndabizeza ko uyu mwaka iki kibazo kizakemuka, ntabwo rwose muzahora mutaka iki kibazo kuko ikoranabuhanga ni imbarutso y’ubumenyi n’iterambere.”

Minisitiri Nsengimana yabwiye urubyiruko rwo ku Nkombo ko iterambere rivugwa aribo rireba kandi bagomba kurigiramo uruhare cyane cyane bakoresheje ikoranabuhanga.

Abanyeshuri biga kuri iki kirwa bashimiye Minisitiri w’urubyiruko ko ibyo abahaye ikizere ku kibazo cyari kibahangayikishije.

Ikirwa cya Nkombo kigize Umurenge wa Nkombo gituyeho abaturage ibihumbi 17 bari mu tugari dutanu twa Bigoga, Bugarura, Rwenje, Kamagimbo na Ishywa  iri ku kirwa cyayo.

Itorero ry'aha ku Nkombo ryasusurukije uyu munsi
Itorero ry’aha ku Nkombo ryasusurukije uyu munsi
Urubyiruko rwiga aha ku Nkombo ruvuga ko ari ikibazo gikomeye kutagira amakuru kubera kutagira Network nziza
Urubyiruko rwiga aha ku Nkombo ruvuga ko ari ikibazo gikomeye kutagira amakuru kubera kutagira Network nziza
Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi
Minisitiri yabijeje ko iki kibazo kizakemuka uyu mwaka
Minisitiri yabijeje ko iki kibazo kizakemuka uyu mwaka

Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW/Rusizi

14 Comments

  • Uyu minister igihe cyari kigeze kugirango HE amusezerere kuko nta kintu gifatika ageza ku banyarwanda usibye gucinya akadiho. Ntabwo ibihe tugezemo aribyo kwirirwa tubyina za ndombolo nk’abanyekongo cyangwa kurisha amagambo ahubwo ni igihe cyo gukora kugirango igihugu gitere imbere. Abateruzi b’ibibindi nabo ntibagikenewe. MMM

    • @Sam, ubivuze neza, igihe tuzahurira Sahara Kicukiro nzagura Kimwe. Ariko rero siwe wenyine.Hari nabandi benshi muri make ushobora kubavanamo bose ugasiga abakurikira.Busingye,Mushikiwabo,na Kaboneka ariko abanjje kugabanya amagambo gishumba amuva mu kanwa.mukatwirukanira Musa fazilRucagu,Bosenibamwe,mwarakoze kutwirukanira Binagwaho.Ubundi dukore ariko twibukako u Rwanda atari akarwa twese turuhanze amaso, abibwirako bazikorera ibyo bashaka abo barye barimenge.

  • Tubwire ibigwi byawe twumve ko kariya kazi bakakwihera? Cg ibyo yagombaga gukora atakoze wowe cg undi yakora kumurusha!

    • Urebye muri make ntakazi afite.Ese nkumushinga one laptop haricyo yarashinzwemo? Drône azaho zavuye yigeze ajya gusura abakora uwo mushinga?

      • Nawe arabizi ko ntacyo akora, niyo mpamvu yirirwa byina ndombolo ya solo, ubundi agakoma amashyi.

  • Uwo mugabo nuwo gukenesha igihugu gusa….yizaniye koreans ariko akayabo tubishyura ni agahoma munwa…..drones? Poor decision…. Positivo na OLPC poor decision,bya Data Center too expensive, CMU mu Rwanda very poor decision,e-procurement too expensive for nothing,etc. Urananiwe Muzehe agusezerere byo kuko uteje igihugu ubukene….ujyane nuwa Minagri, Mifotra, uwa RDB,Minirena, uwumujyi wirirwa afunga imihanda ngo sport,nabandi nkabo.

  • Utabusya abwita ubumera ngaho babibahe mubikore neza mwebwe da!amagambo gusaaaaaa!muzageza he kuba abana b’INGAYI koko??IMANA IBABARIRE.MUGABANYE AMAGAMBO MUKORESHE IKORANABUHANGA UYU MUGABO YADUHAYE MWITEZE IMBERE.MUGIRE AMAHORO.

  • No point mubyo uvuze….umwiteze mukubyina?

  • Ariko njye sinemeranya n’abanenga Minister Philbert, ntabwo mubona fiber zuzuye hirya no hino? Mucyeka ko byikora? E procurement n’indi mushinga irimo ikorwa ntarondoye, mu shaka akore ate koko?

    • @Imena waduha urugero rwizo Fiber zuzuye hirya nohino? Icyo gipindi batangiye kukintera muri 2007.Ngo imihanda yose mu Rwanda hari fiber zihanyura ziyikikije.Nigiriyeyo kureba.

  • arakora se kuburyo gutegeka MTN,AIRTEL NA TIGO bisaba amezi 4 yose kweli?

    • Ntabwo narinziko ategeko izo za Tigo MTN na Eyateli..ariko aho uramubeshyeye kuko na perezida ntabwo ategeko ibyobigo byivaniramo akarenge igihe cyose nta nyungu bibona mu gihugu kuko byose nta na kimwe cya leta yu Rwanda kirimo.

  • Ariko njyewe uyu mugabo kuva namubona nta innovation nari namubonaho ahubwo ashima ibikorwa byabandi gusaaa. Wowe uvuze ngo birukane uw’ubuhinzi ndagushyigikiye 200%. Uzanyumvire Minister w’ubuhinzi iyo atangiye ngo mu rwanda hari umuntu mwari mwabona wishwe n’inzara? Mba numva umujinya unyishe nkibaza ibyo ayobora bikanyobera bazamutwirukanire rwose bashake umuntu uzi kumenya abaturage.

  • mwavuga iki c ko comments zanyu turimo kuzisoma kubera network yabazaniye none ngo ntakora urashaka ko azaza agenda abahetse c?

Comments are closed.

en_USEnglish