Digiqole ad

Rusizi: Imodoka yari itwaye uhagarariye USA mu Rwanda yahitanye abana babiri

 Rusizi: Imodoka yari itwaye uhagarariye USA mu Rwanda yahitanye abana babiri

Iyi modoka yahitanye abana babiri yari itwaye Amb Erica J. Barks uhagarariye USA mu Rwanda

Kuri iki cyumweru mu murenge wa Giheke, mu karere ka Rusizi,  Imodoka yari itwaye Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Erica J. Barks Ruggles, yakoze impanuka igonga abana batatu bari bahekanye ku igare, babiri bahita bitaba Imana, undi arakomereka bikabije.

Umuvugizi wa Police, ishami rishinzwe umutekano wo mu mihanda, CIP Emmanuel Kabanda yemereye Umuseke ko iyi mpanuka yabaye, ndetse ko yahise ihitana abana babiri.

Iyi mpanuka yabereye mu kagari ka Giheke mu Murenge wa Giheke i Rusizi, yabaye ahagana saa 14h00 z’amanywa.

Iyi modoka ya Toyota Land Cruiser V8, yari itwawe n’uwitwa Rubangura Benard yacakiranye n’igare ryari ritwawe n’abana batatu bose bigaga ku ishuri rimwe.

Iyi mpanuka yabereye mu ikorosi ryo mu muhanda wo muri aka kagari ka Giheke, yahise igwamo abana babiri muri aba batatu bari bahekanye, undi umwe arakomereka bikabije

Imibiri y’aba bana babiri bahise bitaba Imana, yahise ijyanwa ku kigo Nderabuzima cya Giheke kugira ngo ikorerwe isuzuma. Biteganyijwe ko ba nyakwigendera bashyingurwa uyu munsi.

Umwana warokotse iyi mpanuka, yarakomeretse bikabije by’umwihariko mu maso dore ko yanakutse amwe mu menyo, ubu ari kwitabwaho mu bitaro bya Gihundwe.

Ikimara kugonga aba bana, iyi modoka ya Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yahise ijyanwa kuri station ya Police mu karere ka Rusizi.

UM– USEKE.RW

30 Comments

  • Imana ibakire mubayo kabisa gusa na Leta Zunze ubumwe Z’Amerika zigomba guha impozamarira umuryango waba bana batabarutse. Barebere urugero kuri wa mwana wo muri Cameroon wagonzwe na Samantha Power nubwo ubuzima butagira ikiguzi ariko bamuhe agatubutse. RIP to those two students.

    • Yewe narintegereje abantu nkawe bahita bazanifaranga muri dossiye. Ntabwo nzaramba iri mumifuka yacu yagezeno mu bwonko ahoburigihe utekereza ifaranga mbere yabyose.

    • @ Patrick

      Ibyo uvuga byaba ari byo mu gihe imodoka itari ifite ubwishingizi! Naho ubundi binakozwe byaba ari ugufasha iyo miryango kuko atari itegeko cyangwa uburenganzira bwayo.

  • Imana ibahe iruhuko ridashira.

  • Ariko ubanza atari ubwa mbere imodoka ya Ambasaderi w’abanyamerika igonga abanyarwanda.Ntibagoheka igihugu baba bakijagajaze!

  • Imana yakire mubayo abo bana

  • AHUbwo nigute umunyacyubahiro nk’uwo agenda nta cortege birababaje police yo irumva ntaruhare ibifitemo koko ,mbere ya byose Imana yakire abo bana mubayo

    • Nanjye simbyumva kereka niba yari yadomotse, nahubundi ntibyumvikana ese iyiyo mpunuka imuhitana we ubwe ubu habahamaze kuvugwa ibingana gute?

    • Ruganzu na Mubano murabatesi gusa. Cortege uvuga ntabwo iteganijwe nitegeko kuri Ambassadors. get your facts right. umurinda bagendana mumodoka imwe

  • Birababaje gusa

  • ubwose wajya Gufata ugashaka abaguherekeza America njye sinyizera wenda ngira kwizera guke wabona icyaha gihindutse icy’abanyedhuri cyane ko yari ahetse babiri ibintu bitemewe no kuri moto ushobora kubarega ahubwo bakakurihisha Imodoka yabandi wangirije uyigwaho ISI NTA MPUHWE

    • Oya yukurikije Cursus yanyuzemo ntabwo yateka imitwe bigezaho izi generation tubona ubu abenshi biganye nabanyafurika yewe banasangiye akabisi nagahiye bityo usanga barahindutse abirabura kimwe natwe nkuyu na Samantha Power murebe abanyaeshuli biganye nabo b’abanyafrica murumirwa.

  • nashaka kwandika gutata ntabwo ari Gufata

  • Yaragiye kureba aho amabuye yagaciro ageze yinjira. Avuye congo

  • Byanabaye muri Cameroon bica umwana w’imyaka 7 batanga amafaranga make n’inka.

    http://www.cameroononline.org/cash-cow-compensation-family-cameroon-boy-killed-us-motorcade-accident/

  • Ariko rero uramurenganya. Abantu bapfuye nibyo ariko Hari nvubucyene. Ko iyo umunyarwanda akoze impanuka agahitana abantu bamukatira amezi atari munsi y’atandatu kandi bakamuryoza atari munsi ya Rwf 500,000 kuri buri muntu nyamara ikinyabiziga gifite ubwishingizi ndetse ntahabwe imiryango y’ababuze ababo, urumva byo ari logical?! Ikindi Ntabwo ambassaderi ari bufungwe ntari bucibwe miliyoni(kuko hapfuye babiri), ubwo US Embassy izi uko izafasha iyo miryango. Naho ubundi ubanza yaba Leta baba abanyarwanda ubwabo twese turacyennye!

  • ahandi iyo ambasaderi agonze umuntu ashyikirizwa ubutabera bitaba ibyo agataha iwabo.

    • Nibapime gato barebe bahimbira kubafaransa nababiligi gusa USA ntibashobora kwibeshya nagato muribuka Binagwaho avuga ngo nabanyamerika bazaza mu Rwanda bazajya bapimwa Ebola kukibuga kindege?

  • Mureke Police ikurikize amategeko !

  • Ambasaderi siwe wari
    utwaye ariko mubyibuke nabyo.

  • RIP Imana ibakire mubayo

  • Byavuzwe neza ko imodoka yaritwawe na Rubangura Benard..niwe wagonze abana…not ambassador.! kandi imodoka niya US ambassy
    Not ambassador..!!!harakurrikizwa procedure ntizasazwe iyo nabaye accident

  • Ababuze ababo bihangane. Gusa ambassador ntakosa afite.
    Icyambere, igihano gihabwa uwari utwaye imodoka, kuko amakosa abazwa shofeur, ntabwo abazwa umupassage. Icyakabiri ubwishu butangwa na nyiri modoka cyangwase insurance yimodoka. Aha birunvikana ko ambassador ari umwere niba atariwe warutwaye imodoka, kandi imodoka yarimo ni iya leta ya USA. So, ubwo ikibazo kireba umushoferi na USA. Icyanyuma ambassador ari kukazi aba afite ubudahangarwa kubwa Peresident .

  • Nta gitangaza ngo nuko ari Imodoka ya Amabasade ya USA! birababaje kuba twapfushije amana b’abanyarwanda,ariko mwihangane mutabicumurira mo,kuko amategeko arahari ngo akurikizwe kandi arenganure abarengana.imiryango y’ababuze ababo yihangane!!

  • Erega nta kundi, imiryango yagongewe abana yihangane, erega mu isi turi abagenzi, tuyirirwamo ntituyiraremo cg twayiraramo ntituyirirwemo bamwe ni uko bimeze.
    Naho Ambassador afite ubudahangarwa, noneho byongeyeho w’igihugu cy’igihangange ku isi USA. biriya bihugu bigira doit de veto muri ONU mubyanga mubyemera nibyo biyoboye isi kandi bishyira hamwe ku buryo bw’ibanga rikomeye, iyo igihugu kiri mu nzira y’amajyambere ngo gikoze bimwe abanyarwanda bavuga ngo nta rutugu rukura ngo rusumbe ijosi haba ingaruka. uretse ko ikingenzi ni ukwihesha agaciro. kandi igihugu nicyo cyikiha, Oyeeee Rwanda.I’m proud of country Rwanda
    Ndizera iyo modoka yagonze ubwinshingizi bukora akazi kabwo bagoboke iyo miryango, naho ibyo kuvuga ngo bari bahekanye ari babiri, baramaze twite kuri realite z’abanyarwanda under law, none se niba bari bagiye gushaka icyo birengeza mugenzi we akamubwira ati sayidira muvandimwe ubwo murumva yari kumuta ku nzira akaba aribwo agize neza. ubwo se waba ugeze muri nyungwe hagati muhekanye kuri moto muri babiri, mugasanga imodoka ikoze agisida babiri bagapfa hari hasigaye umwe uri kuvirirana akeneye ubutabazi bwibanze mukanga kumushyira hagati ngo mube batatu kuri moto, mukavuga ngo hoya ntibyemewe batatu mukamuta aho ngaho mukigendera, puuu namwe mwaba mubaye nka bamwe baba bakanuye ariko batareba neza ….rata police turizera mwarabyitwayemo neza nkuko bisanzwe. kandi bikomeye mwatubwira buri munyarwanda urengeje imyaka 18 ntiyabur 100FRWS ngo twikure mu kibazo cyaba cyugarije uwo muryango. nguku kwihesha agaciro, maze ayo madollars akarorera

  • Biragaragara ko benshi mu batanze ibitekerezo bafite ibibazo bikomeye by’imyumvire! None se Ambassador uwo yari atwaye cyangwa yaratwawe? Ubu iyo abantu bicaye muri bus ya Volcano ikagira impanuka hari icyo amategeko ababaza cyangwa ngo abishyuze, cyangwa bibazwa uwari utwaye? None se ubwishingizi bumaze iki niba habaye impanuka nyir imodoka agasabwa kwishura ibyo yangije? N’uwari utwaye nawe agira icyo abazwa iyo bigaragaye ko abifitemo uruhare runaka kandi ibi bifite inzego zibishinzwe. Icya nyuma umuntu atakwirengagiza ni uko abantu 3 bari bari ku igare rimwe! Ibi se byo biremewe? Ese amagare ajya mu muhanda ate adafite ubwishingizi nta n’amategeko ayagenga? Ibyo byose ni ibibazo abantu bakwiye kwibaza mbere yo gusabira imiryango yabuze abayo impozamarira…

  • Ariko narumiwe! Harya nk’ubu ibyo kuba US ifite “droit de veto” muri UN bije gukora iki muri iyi nkuru? Abandika natwe tujye dushyira mu gaciro twirinde kuvanga ibintu byose. Impanuka yarabaye, yashoboraga kuba no ku modoka itari iyi, icyayiteye, uwagendaga nabi,…ibyo ni polisi izabireba.

  • Imana yakire aba basore, kandi Polisi y’u Rwanda ikore iperereza hamenyekane icyateye iyi mpanuka.

  • aliko abanyarwanda n’amafranga, nonese accident ihuliyehe n’ amabassadeur, uùushoferi azarhyozwa ibyo yangije, nic yo assurance zibereyeho, harakulikizwa amategeko; kandi mwibuke ko bavuze ko abo bana bali 3 kw’igare kandi kizira. ubwo iyo basanga ihagaze bakayituraho bagapfa nabyo byali kwitwa ko bagonzwe??????????? tujye dushyira mu gaciro , nkuko dukunda kukalilimba.

    namwe nimushushanye ibyo bintu, ninde waheka abantu 3 kwigare litagira feli.??????? n’ubusanzwe niyo iyo modoka itahagera bali guhagarara epfo mu gishanga babarangutse incuro zilindwi, ahubwo iyo modoka yabatangiliye.

    • YEWANA NDUMVA WOWE URI UMUSHINYAGUZI HABA ABANA BARI ABAWE NTIWARI KUVUGA GUTYO BACA UMUGANI MUKINYARWANDA NGO AGAHWA KARI KUWUNDI KARAHANDURIKA NAWE RERO TEGEREZA HARIGIHE NAWE ABAWE CYANGWA WOWE BAZABANYURA HEJURU MAZE TUKUMVA KO AYO MAGAMBO WAYASUBIRAMO KEREKA NIBA URI INGUMBA.URETSE KO ATARI IGITANGAZA KUBA BISHWE N’ABANYAMERIKA KUKO NTAWUYOBEWE KO AMERIKA YASINYIYE KUMARA ABANYAWANDA UBWO AHUBWO AMBASSADEUR YICUJIJE IMPAMVU N’UWAGATATU ATAPFUYE.

Comments are closed.

en_USEnglish