Digiqole ad

“Un Sachet d’hosties pour cinq”, igitabo kuri Jenoside mu Iseminari nto ya Ndera

 “Un Sachet d’hosties pour cinq”, igitabo kuri Jenoside mu Iseminari nto ya Ndera

Igitabo ‘Un Sachet d’hosties pour cinq’ cya Murangira César.

Ku bufatanye na Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG), kuri uyu wa gatanu, Murangira César yamuritse igitabo yose ‘Un Sachet d’hosties pour cinq’, kigaruka ku kuntu yarokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu Iseminari nto ya Ndera yigagamo.

Igitabo ‘Un Sachet d'hosties pour cinq’ cya Murangira César.
Igitabo ‘Un Sachet d’hosties pour cinq’ cya Murangira César.

Igitabo “Un Sachet d’hosties pour cinq” bishatse kuvuga “Agapaki ka Hositiya ku bantu batanu” mu Kinyarwanda, cyanditswe n’umunyarwanda Murangira César ubu uba mu Busuwisi ari naho yandikiye iki gitabo.

Iki gitabo kigaruka ku buryo Murangira na bagenzi be bari kumwe barokokeye mu Iseminari ntoya ya Ndera, n’uburyo basangiye ipaki ya Hositiya bakabaho.

Murangira ati “Aho twari twihishe twari dufite inzara n’inyota…dushakisha icyo kurya, Iseminari bari bayisahuye nta kintu cyari kigisigayemo ariko ubanza baratinye iyo paki ya Hositiya yari isigaye, twe tuyibonye rero niyo yaturamiye iminsi nk’itatu, ukajya ufata tubiri ukadushyira mu kanwa, ukarenzaho amazi y’imvura.”

Kivuga kandi amateka y’umuryango we n’amateka y’abantu bose yagiye ahura nabo aho yatuye n’aho yakuriye; N’ubuzima bwo mu Iseminari yisemo kandi yarokokeyemo, abantu beza n’ababi yahuye nabo.

Murangira yabwiye Umuseke ko iki gitabo yacyanditse mu 2014, hagati y’ukwezi kwa Nzeri n’Ukuboza, ariko igitekerezo cyo kucyandika yari akimaranye igihe kinini bimurimo, ashakisha uburyo yabyandika.

Ati “Narabanje ndabyandika ndabibika, ariko nkavuga nti byanze bikunze ngomba kugera ku ntabwe yo kubisangiza abandi.”

Kwandika iki gitabo, ngo intego yari ugushishikariza Abanyarwanda kwandika amateka yabo.

Ati “Aho mba mu Burayi usanga hari ibitabo byinshi byanditswe n’abantu batigeze banakandagira muri kino muri iki gihugu, ugasanga barandika amateka bakayagoreka kuburyo ubisoma ukumva agahinda karakwishe.

Ubwo nibwo nahisemo ndavuga nti ngomba kubyandika hatazagira n’unyandikira amateka, ni igikorwa nagezeho kandi nishimiye, ningira amahirwe nzakomeza nandike n’ibindi bisigaye.”

Muramira asanga bitewe n’ibyo buri muntu yanyuzemo muri Jenoside, ngo buri Munyarwanda wese ashobora kwandika ibitabo birenze kimwe.

Iki gitabo kiri mu rurimi rw’Igifaransa, gusa ngo hari gahunda ko mu mwaka utaha cyahindurwa mu Gitaliyani n’Icyongereza kugira ngo kirusheho kugera kuri benshi.

Mu Rwanda ushobora kugisanga kuri CNLG cyangwa kuri Library Caritas ku mafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi (Frw 10 000). Naho abari ahandi hose ku isi, bashobora kukigurira kuri internet ku Euro 16,5.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • “Gushishikariza Abanyarwanda kwandika amateka yabo”, Hari benshi banditse ibitabo, Ndagijimana,Rugigira Enoki wanditse 2, Jeanne Habyarimana,Neretse wanditse 2,Musabyimana,Ntilikina nabandi benshi ntarondora hano.Dutegereje ko nabandi bandika kandi benshi.

    • nizere ko uri joriji baneti. izina niryo muntu koko

  • Nkunze ko wiyita jorgi koko.
    Amaraso mwasize mumennye y’inzirakarengane azabasame.

  • Hanyuma se uyu Jorgi muramuhoriki koko? niwe wanditse ibyobitabose? Njyewe nasomye icya Ruhigira Enoki niki Sachet d’Hosties pour cinq nzakigura ngisome.Iby’iwacu nsanga byaba byiza buri muntu yiyigishije amateka akajora akirinda kugendera mukigare kiyobowe munyungu runaka.

  • barayavuga na kaka uriya KO adatukanye mumujijije iki ahubwo namwe mumusubirishe kwandika no kugorora aho wenda bariya utishimiye avuze banditse nabi. umuco wo kudacanamo uzatuzamo ryari ? nshimye uwanditse iki gitabo ntagaye nabanditse ibindi ahubwo mvasaba gukora ubushakashatsi bwimbitse bakandika ibizagirira akamaro abanyarwanda Bose ntavangura namunyangire. esprit de tolérance et de critique fraternelle et pas belliqueuse. tugire amahoro banyarwanda.

Comments are closed.

en_USEnglish