*Ubuzima bwo kurara mu nzu ngo butandukanye cyane n’ubwo kurara hanze, *Gusa ngo indangamuntu ye ifungiraniye mu kagari arasha ko bayimuha. Nyuma y’inkuru duherutse kubagezaho ivuga ku muturage wo mu murenge wa Mugesera, mu karere ka Ngoma witwa Ntezimihigo Erneste wari umaze imyaka irindwi aba munsi y’igiti cy’avoka, ubuyobozi bwamaze kumushakira aho aba acumbikiwe mu […]Irambuye
Nzeyimana Fred yatsinze Bugesera ariko ngo ibyo yakoze birenze no kuba amakosa. Komisiyo y’Abadepite y’imibereho myiza y’abaturage ikomeje gusesengura raporo y’ibikorwa ya Komisiyo y’abakozi ba Leta ya 2015/2016, kuri uyu wa gatatu wari umunsi wa kabiri wo kumva zimwe mu nzego zagaragaye muri iyi raporo ko zakoze amakosa ajyanye n’imicungire y’abakozi. Akarere ka Bugesera kari […]Irambuye
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Fancis Kaboneka avuga ko ibimaze iminsi biba mu nzego z’ibanze atari ukwegura ku bakozi n’abayobozi, ahubwo ngo habayeho kwirukanwa no gusezera ku mpamvu bwite kandi ngo nta gikuba cyacitse mu nzego zibanze bahora ‘bavugurura’. Ubwo Umunyamakuru w’Umuseke yabazaga Minisitiri Francis Kaboneka icyo atekereza ku gikorwa cyo kwegura kw’abayobozi babarirwa muri magana cyane […]Irambuye
*U Rwanda ngo ntirukwiye kwirara kubera uyu mwanya mwiza *Ingabire M. Immaculee ati “Buriya Botswana iturusha iki? Twe tubura iki?” Uyu munsi umuryango mpuzamahanga ugamije kurwanya ruswa n’akarengane, Transparency International, wasohoye ikegeranyo cy’ishusho y’uko kurwanya ruswa bihagaze ku rwego rw’isi. U Rwanda ruhagaze ku mwanya wa 54 mu bihugu 176 bikurikiranye hakurikijwe uko bivugwamo ruswa. […]Irambuye
*Kubanisha Abanyarwanda Kiliziya byarayinaniye. *Tariki 26/06/1995 hari Umwepiskopi wagize ati « ibyabaye muri 1994 mu Rwanda, byari ibintu buri wese yakumva: iyo umuntu atewe aritabara. » * Nyuma y’iraswa ry’indege ya Habyarimana hari undi mwepiskopi wavugiye mu misa abwira abakristu ati : “Ingoma idahora yitwa igicuma”. *Muri Jenoside cg mbere yayo kuba Abepiskopi bataritandukanyije nayo bishobora kuba […]Irambuye
*Kubera gushorwa mu manza, muri 2009-2016 Leta yahombye asaga miliyoni 860 Frw, *Ngo uwareze Leta yaka indishyi ariko Leta ntizaka bigatuma ihabwa udufaranga ducye… Abadepite bagize Komisiyo y’Imibereho myiza y’abaturage batangiye kumva ibisobanuro by’inzego n’ibigo bya leta bivugwa muri raporo y’ibikorwa bya komisiyo y’abakozi ba leta ya 2015-2016. Kuri uyu wa kabiri humviswe Minisiteri y’Ubutabera, […]Irambuye
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri, Polisi y’u Rwanda yashyikirije Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda Richard Kabonero imodoka ebyiri na moto imwe byari byaribwe bizanwa mu Rwanda. Polisi y’u Rwanda ivuga ko izi modoka ebyiri zirimo iyo mu bwoko bwa V8 na Voiture ya Benz, na moto imwe byibwe mu i Burayi, mu Buyapani […]Irambuye
Mu kiganiro kirambuye Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ikigihugu cy’Imiyoborere Prof Shyaka Anastase yagiranye n’Abasenateri bagize Komisiyo y’Imibereho Myiza y’Abaturage, Uburenganzira bwa Muntu n’Ibibazo by’Abaturage, yavuze ko raporo nyinshi zikorwa n’inzego zitandukanye zikagaragaza ibibazo ariko abazikoreweho ntibabihe agaciro bitewe n’uko nta byemezo bizikurikira. Iki kiganiro kiri mu murongo Abasenateri bagize iyi Komisiyo bihaye mu rwego rwo gukemura […]Irambuye
Joseph Ntaganda, umucuruzi ukomeye mu mujyi wa Kigali uzwi ku izina rya Mimiri arashinjwa gukubita agakomeretsa umugore we w’isezerano, ubu ari gukurikiranwa afunze by’agateganyo kugira ngo Ubushinjacyaha bukomeze kwegeranya ibimenyetso bishinja cyangwa bishinjura uyu mugabo. Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugunga rwafashe icyemezo cyo gufunga by’agateganyo iminsi 30 uyu mugabo, ubundi wari […]Irambuye
Rayon Sports iracyari mu gahinda ko gutsindwa na mukeba muri week end ishize, ariko agahinda kanini ubu gafitwe na Nahimana Shasir umukinnyi wayo uba witezweho guhindura ibintu mu kibuga, uyu ngo mbere y’umukino bagenzi be basatse igikapu cye basangamo ‘ibintu’ maze bavuga ko ‘azinga’ abakinnyi bagenzi be ntibatsinde. We avuga ko bibabaje cyane, ndetse ngo […]Irambuye