*Arashinja ubushinjacyaha gutinza nkana urubanza. Ati “Ndifuza kuburana kuko ndababaye.” *Ngo yari akwiye kuburana ari hanze. Mu rubanza Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bukurikiranyemo S/Ltn J. Claude Seyoboka, kuri uyu wa 27 Mutarama Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko kongerera uyu wahoze mu gisirikare kongererwa igihe cy’ifungwa ry’agateganyo kigira ngo bukomeze iperereza, we akavuga ko ibi ari ugutinza nkana urubanza. […]Irambuye
Mu nkambi y’impunzi z’Abarundi ya Mahama, mu karere ka Kirehe hatashywe ku inyubako zigezweho zizatangirwamo serivise z’ubuzima zitandukanye, igikorwa cyabaye kuri uyu wa kane tariki 26 Mutarama. Hatashywe Ikigo Nderabuzima n’ikigo cyita ku babyeyi (Maternity) n’ikigo cyakwifashishwa mu gihe haba habaye ikibazo cy’indwara y’icyorezo yandura. Impunzi zasabwe no kugerageza kwirinda indwara no kugana ibyo bigo […]Irambuye
*Ati “Ushobora kubabara ariko wagira ikizere mu mutima ukabaho neza” Albert Musabyimana ukunze kumvikana mu magambo y’ihumure, yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko yakuze arera barumuna be yari amaze gusigirwa n’ababyeyi be. Nyuma yashinze ishuri ryigisha abana b’incuke bavutse ku babyeyi basizwe ari imfubyi za Jenoside babyaye batewe inda zitateguwe, gusa nyuma yaje kwagura iri […]Irambuye
*Gasana ati “ N’ubu akarere ntikarasobanura ngo wenda uyu mwarimu yitabye Imana,…” *Ngo REB yasanze hari abarimu 67 bahawe akazi basanga imyanya yabo irimo abandi, *Meyor na we ngo yabimenye abibwiwe na REB, *REB ivuga ko itaratahura intandaro yabyo gusa ngo nta ruhare yabigizemo… Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB) bwitabye Abadepite bagize Komisiyo y’Imibereho […]Irambuye
Iyo wegereye urugo rwe cyangwa bakakubona hafi aho abantu bahita bavuga ngo “waje kubaza kwa Mahame”. Ni mu kagari Ruragwe mu murenge wa Bwishyura aho Cyprien Mahame akorera ubuvuzi gakondo bwe, abenshi ariko bamwita Umupfumu kuko ngo anaragurira abamugana, ariko we ngo yumva bajya bamwita umuganga. Hari Abanyarwanda bafite imyemerere ku buvuzi gakondo ndetse n’ibijyanye […]Irambuye
* Muri iki gitondo basuye ingangi mu Birunga Icyamamare muri Cinema ku rwego rw’isi Leonardo Di Caprio yaraye mu Kinigi mu murenge wa Kinigi. Mu rugendo arimo mu Rwanda ari kumwe na Miss World uherutse gutorwa Stephanie Del Valle na Miss America Deshauna Barber hamwe n’abandi bantu batandukanye bakomeye muri cinema ya Hollywood. Umuseke wabonye amafoto ya mbere […]Irambuye
Bucyekabiri Alexandre wo mu Mudugudu wa Gashiru, Akagali ka Mutara, Umurenge wa Mwendo mu Karere ka Ruhango, amaze imyaka itandatu mu bitaro bya Kabgayi kubera ikibazo cyo kuvunika uruti rw’umugongo, byatumye ahitamo gucuruza Me2U n’amakarita yo guhamagara ya kubera kutagemurirwa. Bucyekabiri w’imyaka 28 y’amavuko yabwiye Umuseke ko yagiye gutashya inkwi mu ishyamba ryari hafi y’urugo […]Irambuye
Kuri uyu wa gatatu inzego z’umutekano z’u Rwanda n’ubuyobozi bw’ibanze zangije ibiyobyabwenge bifite agaciro ka miliyoni 23 byafatiwe mu nkambi ya Gihembe icumbikiye AbanyeCongo, aba bakaba bagiriwe inama yo kudasubira mu bikorwa nk’ibi byo gucuruza ibiyobyabwenge mu nkambi. Iyi nkambi icumbikiye impunzi 12 698 niyo yabereyemo kwangiza ibi biyobyabwenge no gushishikariza abayirimo n’abayituriye kwirinda gukoresha, […]Irambuye
Kuri uyu wa gatatu, ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukwirakwiza amazi n’isukura (WASAC) bwatangaje ko kuva mu mpera z’umwaka wa 2014, babashije kugabanya igihombo cy’amazi cyari kuri 42% ubu ngo bageze kuri 32%, ibi biri mubyatumye amafaranga WASAC yinjiza ava kuri miliyoni 900 agera kuri Miliyari imwe na miliyoni 700 ku kwezi. Mu kiganiro n’Abanyamakuru, James […]Irambuye
Umuyobozi w’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane mu Rwanda, Transparency International Rwanda Ingabire Marie Immaculee avuga ko ntawe ukwiye gushakira impamvu yishora mu bikorwa bitemewe n’amategeko nka Ruswa cyangwa ibindi bigayitse ngo avuge ko abiterwa n’ubukene. Ati “ …Ntawe udakennye, na Leta ni inkene.” Yavugaga kuri raporo ya Transparency International yasohowe kuri uyu wa 25 Mutarama igaragaza uko […]Irambuye