Digiqole ad

Abashumba batarwanyije ibirura bitege intama bashinzwe na Nyagasani…

 Abashumba batarwanyije ibirura bitege intama bashinzwe na Nyagasani…

Bernardin MUZUNGU

*Kubanisha Abanyarwanda Kiliziya byarayinaniye.

*Tariki 26/06/1995 hari Umwepiskopi wagize ati « ibyabaye muri 1994 mu Rwanda, byari ibintu buri wese yakumva: iyo umuntu atewe aritabara. »

* Nyuma y’iraswa ry’indege ya Habyarimana hari undi mwepiskopi wavugiye mu misa abwira abakristu  ati : “Ingoma idahora yitwa igicuma”.

*Muri Jenoside cg mbere yayo kuba Abepiskopi bataritandukanyije nayo bishobora kuba ari ubugambanyi cyangwa se ari ubugwari.

*Abakristu b’irivuze Umwami abo n’ubundi nta ubakeneye

Ku itariki ya 20 Ugushyingo 2016, abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda basohoye itangazo ryo gusabira imbabazi abayoboke babo bijanditse muri jenoside. Ariko bongeraho ko Kiliziya gatolika ubwayo ntacyaha yishinja. Abantu benshi ntibemeye iyo mvugo. Urugero ni nk’inyandiko iherutse gusohoka mu itangazamakuru ku itariki ya 14 mutarama 2017, yarifite inyito igira iti : Abayobozi ba Kiliziya bateye inkunga Jenoside mu Rwanda, bazabisabire imbabazi. Umwanditsi w’igitangazamakuru, Umuseke witwa Jean Pierre NIZEYIMANA,  ahereye kuri izo mvugo zose, yasanze padiri Bernardin MUZUNGU wo muba Dominikani bo ku Kacyiru baganira kuri ibi….

Bernardin MUZUNGU
Padiri Bernardin MUZUNGU aganira n’umunyamakuru w’Umuseke

Padiri Bernardin Muzungu afite imyaka 85 y’amavuko, yavukiye i Buhoro muri Nyaruguru mu muryango w’Abasizi bo kwa Nyirarumaga, yabaye Umusaseridoti guhera mu 1961.

Yize amashuri ye mu Rwanda, mu Bufaransa, mu Busuwisi, mu Bwongereza no muri Canada. Anononsora ubumenyi muri « Anthropologie Culturelle»

Ubu avuga ko yanditse ibitabo birenga 100, ni umwe mu bahanga bakuru bakiriho mu gihugu. Ari mu kirihuko cy’izabukuru mu muryango w’Abadominikani ku Kakiru ari naho Umuseke wamusanze baraganira.

 

Iki ni ikiganiro bagiranye Padiri Bernardin Muzungu asubiza ibibazo by’Umuseke :

Ikibazo: Kiliziya ni iki, ni inde?

Igisubizo : Ngushimiye kuba umpaye umwanya wo kugira icyo mvuga kuri iri tangazo ry’abepiskopi bacu. Ngushimiye kandi no kuba wamenye aho ndibuhere ngusubiza, kuko iki  kiganiro wagihaye iyi nteruro y’abashumba b’intama za nyagasani bagomba kuzirwanaho bakazirinda icya zihungabanya cyose. Mubyukuri, igisubizo wakihaye. Ariko reka turebe uko bibiliya ibivuga.

Yezu amaze kuzuka yahamagaye intumwa ze maze aziha ubutumwa agira ati  « nahawe ububasha bwose mu ijuru no ku isi. Mugende rero, mwigishe amahanga yose, muyabatize kwizina rya data nirya mwana nirya roho mutagatifu. Kandi mubigishe ibyo nabategetse byose. Dore ndi kumwe namwe kugeza igihe isi izashirira » (Mt 28,18-20).

Muyandi magambo ; Kiliziya ni umuryango wabayoboke ba Yezu Kristu babatijwe kandi bakemera gukurikiza amategeko ye. Abo ni abakristu bo mu mahanga yose bayoborwa n’abepiskopi, kandi bakaba bafatanyije na Papa wasimbuye Petero, umukuru muntumwa za Yezu. Iyo kiliziya gatolika yo kwisi yose, ihagarariwe n’abepiskopi muri buri diyosezi zo ku isi hose.

Ese kiliziya gatolika ishobora kwibeshya no kuyobya abo iyobora?

Igisubizo : Ibuka ijambo rya Yezu tumaze gusoma mukanya abwira itumwa ze ati : «  dore ndi kumwe namwe, kugeza igihe isi izashirira ».Ibyo bivuga ko igihe Abepiskopi hamwe n’umukuru wabo Papa bigishije abantu amahame n’amategeko Yezu yabasigiye, icyo gihe kuyoba no kuyobya abayoboke babo ntibishoboka. Bitabaye ibyo, Yezu yaba yarababeshye ko azaba ari kumwe nabo igihe cyose, kandi Imana ntibeshya. Igishoboka ni uko umwepiskopi muri diyosezi ye, ashobora kuganzwa ni intege nke za muntu akagira icyo ateshuka ho mubuyobozi bwe. Ninacyo gituma Abepiskopi bayobora Diyosezi zo mukarere kamwe,  kugira ngo bisungane barusheho kurwanya izo ntege nke za kamere muntu zatuma bateshuka kunshingano zabo.

 

Uruhare rwa Kiliziya gatolika  mu miyoborere y’abantu ni uruhe?

Igisubizo : Maze kubivuga, Kiliziya Gatolika ihagarariwe n’umwepiskopi muri diyosezi ye. Ndetse Abepiskopi bo muri diyosezi zegeranye bishyira hamwe, mu nama nkuru ibahuza maze bagafatanya kuyobora abantu batuye muturere twabo. Abo bepiskopi bo muma diyosezi nibo bageza kuri Papa, imiyoborere ya za diyosezi zabo, bityo akabaha ubufasha bakeneye kuburyo bushobotse bwose.

 

Kiliziya gatolika ibanisha ite abanyarwanda ?

Igisubizo: Icyo ni ikibazo gikomeye. Umubano w’abanyarwanda wagize igitotsi,  gituruka ku macakubiri yabibwe n’abakoloni, agakongeza  Repubulika za mbere zombi kandi akaba ikibazo cy’ingorabahizi kuri Kiliziya gatolika. Kubanisha abanyarwanda rero byarayinaniye. Twibuke ko Kiliziya gatolika yatangiye kwigisha Abanyarwanda ivanjili y’ubumwe n’urukundo kuva mu mwaka w’1903, ihereye kuri paruwasi ya mbere ariyo Save . Iyo vanjili ntiyabujije abanyarwanda gukora jenoside yagiriwe abatutsi mu 1994.

Muri icyo gihe cyitegurwa nishyirwa mu bikorwa ry’umugambi wa Jenoside iyo Kiliziya gatolika idashobora kuyoba no kuyobya  abo ishinzwe  yari yagiye he?

Igisubizo: Maze kuvuga ko Kiliziya gatolika ihagarariwe n’umwepiskopi muri buri diyosezi, navuze kandi ko umwepiskopi kugiti cye ndetse n’inama y’abepiskopi bo mukarere kamwe, bashobora kugira intege nke zibabuza kugeza ibibazo byabo kuri Papa, kugirango nawe abigeze kuri kiliziya yose, maze babone ububasha yezu yabasezeranije butuma batayoba cyangwa ngo bayobye abo bashinzwe. Urebye nibyo byabaye hano mu Rwanda. Imiterere y’ikibazo cy’amacakubiri yari mu bakristu no mubepiskopi babo, no mubuyobozi bwa Leta, byatumye Papa n’abandi bepiskopi batamenya aho ukuri kuri mu byakorerwaga mu gihugu cy’u Rwanda mugihe cya jenoside.

Abepiskopi gatolika bu Rwanda, bagize uruhe ruhare mu bibi byarubayemo?

Igisubizo: Icyo kibazo gifite igisubizo muri rya tangazo ry’abepiskopi twatangiye tuvuga. Ingingo ya 7 y’iryo tangazo iragira iti:  “ Nubwo Kiliziya ntawe yatumye kugira nabi, twebwe abepiskopi gatolika, ku buryo bw’umwihariko, twongeye gusaba imbabazi, kubera bamwe mu bana bayo, abasaseridoti, abihayimana n’abakristu bagize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi”. Iryo jambo ririmwo ibisubizo byinshi by’ iki kibazo. Reka tubisesengure kuburyo bwumvikana.

10 Papa Yohani Pawulo wa 2 avuga mw’izina rya Kiliziya yose no mwizina ry’abepiskopi bo mu Rwanda niwe wavuze bwa mbere ko ibiriho biba mu Rwanda ari Jenoside. Iryo jambo ryatumye isi yose ibyemera. Bituma ONU ishyiraho Urukiko rucira imanza abijanditse muri Jenoside, aba Paapa babiri bamukurikiye , nabo bagize ijambo ryiza bageza ku bepiskopi bu Rwanda. Nkuko tubisoma muri rya tangazo ryabo, Papa Benedigito wa 16 yarababwiye ati: “ntimugatinye  guhangara amateka yanyu n’ingorane zose zayaturukaho”.  Uwamusimbuye, Papa Fransisko, nawe yarababwiye ati: “ntimutinye gufatanya na leta  kugira ngo mufashe abanyarwanda kudaheranwa na Jenoside yakorewe abatutsi n’ingaruka zayo”.

20 muri iryo tangazo, Abepiskopi basabiye imbabazi abayoboke babo bakoze jenoside bavuga nibyiciro byabo: “ abakristu babalayiki, abihaye imana n’abasaserdoti”.

30 Abepiskopi b’u Rwanda bose uko ari 9, bashyize umukono wabo kuri iryo tangazo, bahamya ko ibyabaye mu Rwanda mu 1994 ari Jenoside yagiriwe Abatutsi, ubwo  bitandukanyije nabavuga ko nta Jenoside yabayeho cyangwa se ko habaye ho Jenoside ebyiri.

40 abantu benshi bibajije igituma  muri iryo tangazo, abepiskopi batasabiye imbabazi  bagenzi babo b’abepiskopi, bagize imyitwarire igayitse muri jenoside? Birashoboka ko nabo baba baravuzwe muri rya zina rusange  ry’abasaseridoti. Nk’uko tubizi, isakramentu ry’ubusaseridoti ririmwo inzego eshatu: abadiyakoni, abapadiri n’abepiskopi.

 Twumvise uruhare rwiza abepiskopi bagize, ariko se nta rubi ubaziho?

Igisubizo: Ibyavuzwe urabizi. Hari umwepiskopi wigeze kubwira ikinyamakuru cyo mu Bubirigi cyitwa De Volkskrant, cyo kuwa 26/06/1995,aya magambo: “Ibyabaye muri 1994 mu Rwanda, byari ibintu buri wese yakumva: iyo umuntu atewe aritabara. Icyo gihe wibagirwa ko uri umukrisitu kuko uri umuntu mbere ya byose….. Umututsi ni umuntu mubi muri kamere ye, atari ukubera uburere yahawe ahubwo kubera ko ari ko yaremwe”. Hari n’undi mwepiskopi wigeze kuvuga mu misa yasomaga, indege ya President Habyarimana yaraye irashwe, abwira abakristu  ati : “Ingoma idahora yitwa igicuma”. Ntawe utumvise abagombaga guhorwa abo aribo. Izo ngero zombi zirahagije kugira ngo twumveko umwepiskopi kugiti cye ashobora kugira amanegu mu migenzereze ye ariko ibyo ntibikwiye kwitirirwa Kiliziya gatolika yose.

 

Birumvikana ko umwepiskopi kugiti cye yagira intege nke, Ariko se bishoboka bite ko abepiskopi b’u Rwanda uko ari 9 bakwicecekera ibirura byigabije intama za nyagasani bashinzwe?

Igisubizo: Ayo marenga arareba cyane abayobozi ba Repubulika za mbere zombi batoje abanyarwanda bamwe kwanga no kwica bagenzi babo mugihe cya jenoside.  Perezida Kayibanda yigeze kwifata kugahanga aravuga ati: “ umwanzi w’u Rwanda ni umututsi”. Perezida Habyarimana nawe yaramwunganiye agira ati: “ubutaka bw’u Rwanda ni nkikirahure cyuzuye amazi, impunzi z’Abatutsi nta mwanya zikihafite”.

Umunyapolitiki Leon Mugesera, yigeze kuvugira mwikoraniro ryabayoboke ba MRND, na Presida Habyarimana ahari aya magambo: “Abatutsi ni abanyamahanga bakomoka muri Abisinia. Tugiye kuhabasubiza, tubacishije mu nzira y’ubusamo, ariyo Nyabarongo”. Undi munyapolitiki Col. Bagosora, igihe yari yagiye mu mishyikirano yabera Arusha,  yasohotse mu nzu y’inama akubita agatoki ku kandi, agira ati: “ Abatutsi ngiye kubategurira umunsi w’imperuka”.

Rya  tangazo ry’abepiskopi, mu baryanditse hasigayemwo umwe, wari mu buyobozi bwa diyosezi ye igihe jenoside yategurwaga igashyirwa no mubikorwa. Abandi basigaye bose uko ari 8, bari batarahabwa inkoni ya gishumba. Abariho icyo gihe cya jenoside rero, nubwo batari bafite ingufu zo kunesha ubuyobozi bwa Repubulika za Parmehutu na MRND n’abambari bazo bose, nibura bari gusohora itangazo nkiri riherutse, bagira bati: “twitandukanyije n’abagizi ba nabi bose batoza abanyarwanda amacakubiri n’inzangano, bagatoza bamwe ubwicanyi kandi bakicisha abandi. » Kuba batarabigize rero, bishobora kuba ari ubugambanyi cyangwa se ari ubugwari.

 

Mu itangazo ry’abepiskopi, jenoside yo mu 1994 yagiriwe abatutsi, ntiberura ngo bavuge abayikoze, aribo twakwita bya birura byariye intama za nyagasani bari bashinzwe. Ushobora kubatubwira mu buryo bwumvikana?  

Igisubizo: Ibyo ntibiruhije, kandi nta n’impamvu yo kubitsinda. Aho Jenoside zose zabaye ku isi zakozwe n’ubuyobozi bwari muri ibyo bihugu. Jenoside ni  umugambi wo kurimbura ubwoko cyangwa itsinda ry’abantu bamwe, kandi ukabikora, niyo utashobora kubica kugeza kuwa nyuma. Ibyo bintu rero, nta muturage n’umwe washobora kugira icyo gitekerezo ngo agerageze no kugishyira mu bikorwa. N’abaturage benshi bishyize hamwe bakagira abo bashaka kurimbura, ubwo haba intambara y’amatsinda abiri y’abantu, bikitwa intambara ariko ntibyaba Jenoside.

Ibyabaye mu Rwanda, hari ababivuga kuburyo butari bwo bakavuga ko Jenoside yagiriwe abatutsi , yagizwe n’Abahutu. Ibyo sibyo, nk’uko maze kubisobanura, icyabaye, ni ubuyobozi, bwa Repubulika za mbere zombi, bwatoje abahutu kwica abatutsi. Abo bayobozi babi bakoze ibyaha bibiri. Icya mbere, ni uko bashoboye kwicisha Abatutsi barenze miriyoni. N’abacitse ku icumu si imbabazi z’ubwo buyobozi, ni uko inkotanyi zabatabaye. Icyaha cya kabiri, ni uko abo bayobozi babi bahemukiye Abahutu babatoza ubwicanyi, none ubu icyo kidodo n’icyo kimwaro bikaba bitarabashirana. Nyamara nk’uko tubizi, Abahutu bose ntibishe. Hari ababyanze ndetse bapfana n’abatutsi. Hari n’abandi benshi babahishe. Ng’uko ukuri gukwiye kumenyekana kuri ayo mabi yabaye mu Rwanda.

 

Iki kibazo cya nyuma kirimwo utundi dutatu:

  1. Abakristu banyu benshi barabataye bigira muyandi madini, kuko mwanze kubatabara muri jenoside. ibyo ntibikubabaje?
  2. Havugwa ko hakiriho abapadiri n’abasenyeri bagikomeje ya gahunda yakera, yivangura amoko n’uturere. hari icyo ubizi ho?
  3. Kera kiliziya gatolika yari ifite ububasha bwinshi mu gihugu none ubu nta jambo ikihagira. Ibyo ntibikubabaje? Duhe ibitekerezo byawe bwite kuri ibi bibazo utagombye gukurikiza amabwiriza aturuka mu buyobozi bwanyu kuko ayo mabwiriza nanjye nsanzwe nyazi, yayandi ngo: uwihoreye ahonga bike.

Igisubizo: Humura, nibyo maze kukubwira byose nta mabwiriza arimwo. Ku kibazo cya mbere kivuga ko Abakristu badutaye bakigira muyandi madini, igisubizo cyanjye kiroroshye: kami ka muntu ni umutima we. Ba bakristu b’irivuze umwami, n’ubundi ntawe ubakeneye. Abo barasa na  babandi batojwe gufata imipanga bakemera kujya kwicira bagenzi babo mu masengero, hahandi bari barasangiriye kumeza matagatifu.

Ikibazo cya kabiri, nacyo ndakigusubiza kuburyo bubangutse. Nigeze kumva ngo habayeho ishyirahamwe ryitwa FRI (Front de Résistance Interne). Iryo shyirahamwe ngo ryari iryo mu gipadiri ryigisha ko bagomba gukomeza umugambi wivanguramoko ariko batabishyira ahagaragara, kugirango batagongana na Leta. Iby’iryo shyirahamwe, ntacyo mbizi ho. Icyumvikana ariko, ni uko umuntu wese urwanya gahunda ya leta y’ubumwe bw’abanyarwanda, ari umurwayi, akaba akwiye kujyanwa i Ndera.

Ikibazo cya gatatu ngo n’uko kiliziya gatolika itagifite ububasha yahoranye ku bukoroni no muri Repubulika za mbere zombi ? Njye ntakibazo mbonamwo, wibuke ko Yezu yabwiye Pilato ati: “ubwami bwanjye si ubwaha kuri iyi si. Ni uko rero ; umwambari w’umwana agenda nka shebuja. Naho ubundi , Kiliziya gatolika nirangiza umurimo wayo wo kwigisha ivanjili  y’urukundo n’ubusabane mu bantu, izicare isingize Imana.

 

Ndabashimiye Padi,

Padiri Muzungu: Mpore, ntukagwabire.

 

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • abapadiri bose ni kimwe, ubona uyu ari kwibanda ku bantu bamwe kuruta kwibanda kuri kriziya nka Institution. Kiriziya ni imwe itunganye kdi ikomoka ku ntumwa.

    • Mwiriwe neza. Hari icyo ntemeranwa n’uyu mu Padri, ntabwo akwiriye kugereranya abakiristu bahoze bari muri Kiliziya Gatorika nyuma bakigira mu yandi madini, ngo abashyire mu gatebo kamwe ni abantu bafashe imipanga bagatemera abantu mu za Kiliziya n;izindi nsengero. Ahubwo niyemere gutsindwa kwa Kiliziya Gatorika, abe umu Padri nyakuri avuge ibintu uko bimeze. Birababaje kuba uyu mu Padri ashobora gutinyuka gutuka abandi bakiristu ngo nuko batakiri muri Kiliziya Gatorika. Imana Imubabarire. Murakoze.

  • Uyu musaza ni umuhanga cyane

  • Byose ni tekinike za Mgr Ntihinyurwa,ninde uyobewe imyitwarire ye,kuva abapadiri bera bagera mu rwanda ninde uyobewe ibyo bakoreye umututsi,ninde se uyobewe ko aribo bateguye jenoside yakorewe abatutsi kuva 1959-1994,ninde se uyobewe ko aribo batwiciye abami kuva kuri Rutarindwa,Musinga,Rudahigwa buriya na Kigeli nibo kugeza ubwo bose bapfira ishyanga uretse Rutarindwa,ninde se uyobeweko umugogo wa Musinga bawibye bakawujyana iwabo? ninde uyobeweko aribo bakoreshaga Joseph Gitera bakanamwandikira amategeko y’abahutu kugeza ubwo bakora na manifesto yabo,

    Mgr Ntihinyurwa agendera mu murongo Kiliziya gatolika yazanye mu Rrwanda w’amacakubiri na jenoside wasigizwe nabamwigishije nabamubanjirije kdi rwose abikora neza kuko ababazwa no kubura Mgr Vincent Nsengiyumva,Mgr Thaddee Nsengiyumva…bari bahuje ideologie kd bakoranye bateguranye byinshi na MDR Parmehutu na MRNDD kuko byari Eglise Etat,Etat Eglise ubu kuba atariko bikimeze birabarya cyane niyo mpambu bahora bacenga Leta n’abakristu bameze nkabo bahumye amaso, turabizi ko kiliziya gatolika yagize uruhare runini cyane mu kutwicira abacu,tuzahora tubibabaza no kubibashinja kugeza ku iherezo ryisi, n’uwashaka ntiyasubira mu biliziya byabo

Comments are closed.

en_USEnglish