Digiqole ad

Wa mucuruzi uregwa gukomeretsa umugore we yakatiwe iminsi 30

 Wa mucuruzi uregwa gukomeretsa umugore we yakatiwe iminsi 30

Joseph Ntaganda, umucuruzi ukomeye mu mujyi wa Kigali uzwi ku izina rya Mimiri arashinjwa gukubita agakomeretsa umugore we w’isezerano, ubu ari gukurikiranwa afunze by’agateganyo kugira ngo Ubushinjacyaha bukomeze kwegeranya ibimenyetso bishinja cyangwa bishinjura uyu mugabo.

Yakubise umugore we amukomeretsa bikomeye mu mutwe
Yakubise umugore we amukomeretsa bikomeye mu mutwe

Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugunga rwafashe icyemezo cyo gufunga by’agateganyo iminsi 30 uyu mugabo, ubundi wari wabanje kurekurwa by’agateganyo nyuma y’ikirego cyari cyatanzwe n’umugore we.

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, Faustin Nkusi yabwiye Umuseke ko uyu mucuruzi ubu ari gukurikiranwa afunzwe by’agateganyo.

Ubushinjacyaha bwabanje kurekura by’agateganyo Joseph Ntaganda nyuma yo gutabwa muri yombi na Police, bumusaba kuzajya yitaba igihe cyose akenewe kugira ngo akorweho iperereza. Nyuma yahise atabwa muri yombi.

Ubushinjacyaha bwavugaga ko gukurikirana umuntu afunze atari ihame, bukavuga ko itegeko ritanga ububasha bwo kuba ukekwaho icyaha yakurikiranwa afunze cyangwa ari hanze ariko ko ihame ari ugurikirana umuntu ari hanze mu gihe umuntu yakoze ibyaha bisaza nk’iki.

Mu gukomeza iperereza, Ubushinjacyaha bwavuze ko bwaje kubona ibindi bimenyetso by’inyongera bishinja uyu muherwe wari warekuwe by’agateganyo.

Nyuma yo kubona ibi bimenyetso by’inyongera bishinja Ntaganda, Ubushinjacyaha bwaje gusaba Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugunga ko uyu mucuruzi afungwa by’agateganyo iminsi 30 kugira ngo bukomeze kumukoraho iperereza butabangamiwe.

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugunga rwashingiye kuri ibi bimenyetso by’inyongera ruvuga ko hari impamvu zikomeye zongere uburemere bwo gukekaho icyaha ugikurikiranyweho.

Joseph Ntaganda akurikiranyweho guhohotera akubise umugore we w’isezerano. Bikekwa ko (urukiko ntirurabyanzuraho) yabikoze mu ijoro ryo kuwa 30 Ukuboza 2016.

 

Ihohoterwa rikorerwa mu ngo n’irishingiye ku gitsina ni ibyaha bikivugwa hamwe na hamwe mu ngo mu Rwanda.

Mu mategeko y’u Rwanda, Itegeko n°59/2008 ryo kuwa 10/09/2008 ryemejwe na Perezida wa Republika rikumira kandi rihana ihohoterwa iryo ari ryo ryose rishingiye ku gitsina.

Ingingo ya kabiri y’iri tegeko isobanura ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina ari “igikorwa icyo ari cyo cyose gikorerwa umuntu haba ku mubiri, mu mitekerereze, ku myanya ndangagitsina no ku mutungo, kubera ko ari uw’igitsinagore cyangwa uw’igitsinagabo. Icyo gikorwa kimuvutsa uburenganzira bwe kandi kikamugiraho ingaruka mbi. Iryo hohoterwa rishobora gukorerwa mu ngo cyangwa hanze yazo.”

Gusa ingingo ya 37 muri iri tegeko iteganya ko hakwisungwa amategeko mpanabyaha mu guhana uwabeshyeye undi icyaha cy’ihohotera rishingiye ku gutsina riteganywa n’iri tegeko.

Mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda ingingo ya 148 ivuga ko “Umuntu wese ubishaka, ukomeretsa undi cyangwa umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Mu gihe umugambi cyangwa igico byateguriye icyaha, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000).”

UM– USEKE.RW

17 Comments

  • ntureba hubwo nahanywe ibisibintu yaramwishe habura gato umugome .

  • Bimaze kugaragara ko ubutabera bushobora gutangwa na social media.
    Thanks to twitter

  • Kuki se ubutabera bwisubiyeho? biragaragar ko hari ikintu kitagenda neza, iyo se bamuca ihazabu? ni ibyo gukurikiranirwa hafi.

  • UMHHHHH , MWAVUGISHIJE UKULI SE MUKATUBUIRAKO YATOROTSE KOTWABIMENYE, FRANGA NI M– USEMAKWELI KOKO. JYAMUREKA IMITWE

  • Niba umugure atava mu muryango nawo wigerera yo azafungurwa vuba. barindiriye ko muceceka. Kandi ntibizatinda. Gukubita umugore si umuti w’ ibibazo kandi muba mwarahuye mukuze. uwo ariwe wese kuva kuri Nyirigihugu kugeza kuri jyewe Nyarucari, gukubita uwo mubana ni amakosa. Ibyo birabwirwa na bamwe mu bagore badukanye iyo ngeso.

  • UBUSHINJACYAHA BWACU NI FAKE, BUKORERA KURI INJUNCTIONS GUSA NTAGO BWIGENGA. we want a prosecution chich can act without fear, fever or prejudice. Buriya babakanza amabya bahita bamutamo

  • umubi ni arnold naho,mimili we ararengana.ubwo yibagiwe ari kwa kabuga kubera urumogi?!uwavuze ko yize gufotora no kunywa urumogi ntiyabeshye pe!

  • N’abanyamakuru bacu si shyashya, kuki noneho bavuze amazina ye kandi mbere bari birinze kuyavuga?

    • @Kagabo nanjye ntyo ndetse reba umutwe w’inkuru ngo wamucuruzi….Kuki batanditse Umucuruzi Kanaka wa..mu mutwe w’inkuru?

  • Kubyara nabi wee uyu mugabo ni mfura no gukomeretsa umugore we byari accident ariko umuhungu we ushaka cash niwe urinyuma yibi byose gusa amenyeko ari kwikururira imivumo.

  • aha jye hariya hantu ndaha
    zi iyo ufite frw ntutsindwa Nyarugunga Imana izaguhane

  • Mbega ubutabera!!!!! Umuntu afatirwe Nyabugogo azunguza imari afumgwe, hanyuma umennye umuntu qgahanga bamurekure?????? Ibyo kwa Mimiri bigiye kuba nkibyo kwa Mirimo!!!!!

  • Ariko Abanyarwanda ubanza dufite ikibazo gikomeye! Ni gute benshi mu banditse comments kuri iyi nkuru biha gucira urubanza uriya mugabo? Ni kuki se iriya foto yaciye ururondogoro itaba ari montage yakozwe igamije gucisha umutwe umuntu bicishijwe mu gushyushya imitwe no gukurura amarangamutima? Ubu se ko abantu bagiye muri uru rubanza bemeza ko uriya mugore yari hari, atadoze na hamwe, anasokoje neza ibyo byo birasanzwe? Niba se umugore ariwe nyirabayazana ku buryo byazana impamvu nyoroshyacyaha? Jyewe mbona abantu bakwiye gutuza, bakareka gusimbura urukiko narwo rugakora akazi karwo kuko amafoto na social media sibyo bigomba kuyobora inzego za leta!

  • ariko impamvu nyoroshya cyaha yaba iyihe? nirihe kosa umuntu mukuru yakora akishyurwa gukubitwa?binaniranye yasezerwa ku neza.naho abavuga bo ntibabura kuvuga tubitege amaso

  • Nyamara njye mbona amategeko adashingira ku muco n’imibereho ya Sosiyete ariyo aba intandaro y’ibibazo byose bigaragara mu miryango.Reka dutegereze ariko kandi iyo umuntu agikekwaho aba akiri umwere.Ibi nibyo Mgr Nzakamwita yavuze ko twakimurira ibirindiro mu rugo Evode amubwira ko atigeze ashaka ko atamenya iby’urugo.Wowe se uragera mu rugo wahamagara umugore uti urihe ati ejo watashye utinze sinakubajije aho wagiye nanjye uyu munsi ninjye. Kandi ubwo mufite uruhinja. Bizwi na buri wese ko umugabo nta bere agira ryo kuruha. Rukarira hafi gushiramo umwuka.Kera byakabaye ukabona abungutse n’icupa rya liqueur bwenda gucya, wavuga irondo rikakurazamo, bwacya ngo Divorce no kuguhambiriza mu byawe wavunikiye ngo ni amateshwa y’amategeko. Ku rundi ruhande naho hari abagabo bamera nka Sebu umwe wo mu ikinamico, usanga bujuje ingeso ze zose uko zakabaye.Gukopera imico y’ahandi ni byiza ariko ntabwo twakagombye gukopera buhumyi ibyo Hollywood yirirwa idupakiramo.Nzi neza ko iwabo batatuma zitambuka ngo zirereshwe abana babo batabanje kuzisesengura.

  • This is fake news

  • UBUTABERA CG IKINAMICO???

Comments are closed.

en_USEnglish