Digiqole ad

Café Litéraire: Gael Faye yashimishije abayitabiriye barimo na J.Kagame

 Café Litéraire: Gael Faye yashimishije abayitabiriye barimo na J.Kagame

Mu gitaramo cy’ubuvanganzo cyaraye kibereye mu nzu rusange y’ibitabo ku Kacyiru umuhanzi Gael Faye yamuritse igitabo cye ‘Petit Pays’ kivuga ku mateka ye akanyuzamo akanaririmba. Ni umugoroba wanyuze cyane abawitabiriye bagera nko kuri 300 barimo na Mme Jeannette Kagame na Minisitiri Julienne Uwacu.

Gael Faye asobanura ibigize igitabo cye Petit Pays
Gael Faye asobanura ibigize igitabo cye Petit Pays

Ni igitaramo cyatangiye mu masaha ya saa moya cyarimo abantu benshi bakunda ubuvanganzo no gusoma, harimo kandi abahanzi nka Cecile Kayirebwa, Diogene Ntarindwa bita Atome, abanditsi b’ibitabo nka Alain Gauthier n’abakinnyi ba filimi nka Carole Karemera.

Igitabo Gael Faye yamuritse kivuga muri rusange ku buzima bw’umwana wavukiye mu Burundi se ari umufaransa waje mu kazi nyina ari umunyarwandakazi wari warahahungiye.  Mu by’ukuri ni we ubwe.

Yagisobanuye avuga ku mateka yaciyemo akiri umwana, avuga uburyo “Petit Pays” (Burundi) yari nka paradizo kuri we n’inshuti ze, aho ngo mu uwakuramutsaga wese akubaza amakuru wamusubizaga ko ari ‘meza’.

Avuga uburyo nyuma byaje guhinduka nabi kubera amacakubiri mu Burundi ndetse no mu Rwanda ibintu bikamera nabi ibi bihugu bikajya mu kaga.

Mu gitabo cye avuga uburyo yagize ibibazo kubera amacakubiri yaba muri Africa ndetse n’Iburayi aho bahungiye bavuye i Burundi kuko we yari avanze.

Gael Faye yabikoraga mu buryo bwa gihanzi na gisizi, akanyuzamo akaririmba indirimbo ze zituje z’amagambo asobekeranye gihanga yumvikanamo inganzo nka ‘Patit pay’, ‘Pili Pili sur un Croissant au Beurre’ n’izindi..

Yavuze uburyo byamugoye kumenya ukuri ku mateka y’amacakubiri mu Burundi no mu Rwanda. Agaragaza ko umurongo u Rwanda rufite ubu utimika amacakubiri aho umuntu yaba ava hose.

Igitabo Patit Pay yagisohoye mu 2016, kiza mu bitabo bikunzwe cyane mu Bufaransa.

Carole Karemera niwe wari uyoboye uyu muhango
Carole Karemera niwe wari uyoboye uyu muhango
Muri iki gitabo avugamo amateka y'umwana wavukiye i Burundi, Nyina ari umunyarwandakazi ise ari umufaransa
Mu buryo bwo gusiga, avugamo amateka y’umwana wavukiye i Burundi, Nyina ari umunyarwandakazi ise ari umufaransa
Igice kimwe cy'abitabiriye. Ni igitaramo kitabiriwe n'abantu batari bacye
Igice kimwe cy’abitabiriye. Ni igitaramo kitabiriwe n’abantu batari bacye
Yanyuzagamo akanaririmba mu buryo butuje bujyanye n'uyu mugoroba w'abasomyi
Yanyuzagamo akanaririmba mu buryo butuje bujyanye n’uyu mugoroba w’abasomyi abifashijwemo na Samuel Kamanzi umuhanga muri Guitar no kuririmba
Abatumirwa muri iki gitaramo bari benshi barimo na Mme Jeannette Kagame na Minisitiri w'umuco na siporo Uwacu Julienne
Abatumirwa muri iki gitaramo bari benshi barimo na Mme Jeannette Kagame na Minisitiri w’umuco na siporo Uwacu Julienne
Mme Jeannette Kagame n'abo bari kumwe bari bishimiye ibyo bari kugezwaho na Gael Faye bikubiye mu gitabo cye
Mme Jeannette Kagame n’abo bari kumwe bari bishimiye ibyo bari kugezwaho na Gael Faye bikubiye mu gitabo cye
Carole Karemera abaza Gael Faye bimwe muri iki gitabo cye
Carole Karemera abaza Gael Faye bimwe muri iki gitabo cye
Gael Faye ni umugabo usetsa cyane kandi w'umuhanga mu buhanzi bwe
Gael Faye ni umugabo usetsa cyane kandi w’umuhanga mu buhanzi bwe
Abitabiriye igitaramo nabo bahabwaga umwanya bakagira icyo bavuga. Mu biceye imbere kuri iyi foto haragaragaramo umuhanzi Cecile Kayirebwa (wa kabiri) nawe wari witabiriye
Abitabiriye igitaramo nabo bahabwaga umwanya bakagira icyo bavuga. Mu biceye imbere kuri iyi foto haragaragaramo umuhanzi Cecile Kayirebwa (wa kabiri) nawe wari witabiriye
Umuhanzi mu byo gusetsa bita Atome nawe yagize icyo avuga, ashima ubuhanga bwa Gael Faye
Umuhanzi mu byo gusetsa bita Atome nawe yagize icyo avuga, ashima ubuhanga bwa Gael Faye
Gael Faye yahaye copy y'igitabo cye Mme Jeannette Kagame washimye cyane iki gitabo
Gael Faye yahaye copy y’igitabo cye Mme Jeannette Kagame washimye cyane iki gitabo
Ange Kagame nawe ari mu bitariye iyi Café Litéraire
Ange Kagame nawe ari mu bitariye iyi Café Litéraire
Igitabo cye ubu kiri munze zigurisha ibitabo i Kigali na henshi mu Bufaransa aho cyacapiwe
Igitabo cye ubu kiri munze zigurisha ibitabo i Kigali na henshi mu Bufaransa aho cyacapiwe

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Pitié pour la Reine….. Merci Gaël.

  • QU’EST CE QUE LA REINE A DE PITOYABLE??? DETROMPE TOI PUTAIN, CAR ELLE EST PLUTOT COMBLEE ET PLEINE DE GRACE NOTRE CHERE MERE BENIE QUI AIME TANT & SOUTIENT LES ENFANTS U PAYS. PAR CONTRE C’EST TOI QUI ES PITOYABLE MINABLE VULNERABLE DEPLORABLE DESAGREABLE DETESTABLE. VA AU DIABLE ESPECE DE GARCE

    • Tjo….you did not leave anything…pew

  • La Reine est adorable deh, pas d’autre mot. Je t’ adore maman .

    • Nanga def!

  • La Reine c est qui ?

Comments are closed.

en_USEnglish