Imihigo mva rugamba cyangwa njya rugamba n’imihigo isinywa n’abakobwa bose 15 baba barageze mu kiciro cy’aho buri umwe aba afite amahirwe angana n’ay’undi yo kwegukana ikamba rya nyampinga w’u Rwanda. Kuri iki cyumweru tariki ya 19 Gashyantare 2017 abakobwa 15 batowe muri 2016 bamurikiye Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC) imihigo bagezeho ugereranyije n’iyo bari barasinyiye. […]Irambuye
Nyuma y’imikino ibiri ya CAF Confederations Cup, Rayon Sports isezereye Al Wau Salaam FC yo muri South Sudan ku giteranyo cy’ibitego 6-0 mu mikino yombi. Iminota 72 y’umukino wo kwishyura Rayon yayikinnye ari abakinnyi 10 ntibyayibuza gutsinda. Al Wau Salaam FC yakinnye umukino wo kwishyura wa TOTAL CAF Confederation Cup na imaze amasaha 20 gusa […]Irambuye
Ni nyuma y’igihe kinini havuzwe ko mu ishyamba rya Nyungwe hari abantu bacukuraga amabuye y’agaciro ndetse bakanayajyana mu gihugu cy’u Burundi kandi bagahiga n’inyamaswa bitemewe. Aba bagabo akenshi bakora aka kazi usanga barihebye dore ko hari n’abica abaje kubabuza gukora akazi nk’ako bityo ngo badahagurukiwe hari impungenge ko habaho kubura ubuzima bwa bamwe. Aba kora […]Irambuye
Kuri uyu wa Gatandatu Zanaco FC yo muri Zambia itsinze APR FC 1-0 iyisezerera mu ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League mu mukino wo kwishyura waberaga kuri stade Amahoro i Remera. Umukino ubanza wahuje APR FC na Zanaco FC mu mpera z’icyumweru gishize wabereye i Lusaka muri Zambia warangiye amakipe yombi anganya 0-0, byatumye umutoza […]Irambuye
Kuri uyu wa gatandatu ni bwo Cathia Uwamahoro yesheje umuhigo wo kumara amasaha 26 akina agapira ka Cricket, ni we mukobwa wa mbere ku Isi umaze iki gihe kingana gutyo akina Cricket ari ahantu hamwe muri “Case”. Iki gikorwa yagitangiye guhera ku isaha ya Saa mbili za mu gitondo ku wa Gatanu kuri Petit Stade […]Irambuye
*Mu kurwanya ruswa, u Rwanda ngo ntirugomba kwigereranya n’abahagaze nabi *Iyo wambaye umwe urimo ikizinga ngo bigaragara kurusha uwambaye umukara gusa Inama nyunguranabitekerezo yaberaga mu Ngoro y’Inteko Nshingamategeko ku ngamba zafatwa mu kurwanya Ruswa, yari yatumijwe n’Ihuriro ry’Abasenateri n’Abadepite bashinzwe kurwanya ruswa Perezida wa Sena Bernard Makuza ayishoje asaba abayobozi n’Abanyarwanda muri rusange gufatanya bakarwanya […]Irambuye
*Cash less economy (kutagira amafaranga mu mufuka) byaca ruswa, *Amategeko aracyajenjekera abahombya Leta mu mishanga mfabusa, *Abantu biyambura imitungo bakayitirira abandi bayobya uburari. *Ngo hari dosiye abazikurukirana basabwa kuzireka n’ “inzego zo hejuru” kandi hari ibimenyetso! Mu biganiro bikomeje kubera mu Nteko Nshingamategeko bijyanye no kurwanya ruswa, mu kiganiro cya kabiri cyatanzwe n’Umuvunyi Mukuru, Ubugenzuzi […]Irambuye
Abagize inama Njyanama y’umujyi wa Kigali n’abagize Inama Njyanama z’uturere tuwugize bamaze gutora, Pascal NYAMURINDA wari umuyobozi w’Umushinga w’Indangamuntu mu Rwanda (NIDA/National ID Agency) niwe utorewe kuba umuyobozi mushya w’Umujyi wa Kigali. Aje gusimbura Monique Mukaruriza uherutse kugirwa Ambasaderi w’u Rwanda i Lusaka/Zambia. Pascal NYAMURINDA atowe ku majwi 161 kuri 35 ya Umuhoza Aurore bari […]Irambuye
*Ruswa itangwa mu ntwererano, mu masoko ya Leta, mu guhimba inyandiko mpimbano… *Ruswa y’igitsina irahari, ngo hari ubwo Polisi izashyira ku karubanda uzaba yafashwe, *Ubushinjacyaha bufite inzitizi ko abacunganabi ibya Leta badahanwa n’itegeko mu manza nshinjabyaha. Mu kiganiro cya mbere mu nama ihuje inzego zifitanye isano no kurwanya ruswa ihera mu Nteko Nshingamategeko, ACP Jean […]Irambuye
*Amaze iminsi yitoza amasaha umunani ku munsi *Ngo asanzwe ari umunyembaraga kandi wigirira ikizere *Yatojwe na Eric usanzwe ufite umuhigo w’isi w’amasaha 51 akora ibi Cathia Uwamahoro muri iki gitondo yatangiye kugerageza kumara amasaha 26 mu nshundura akubita (batting) udupira twa Cricket maze akinjira mu gitabo cya Guiness World Records, nabishobora araba ariwe mugore wa […]Irambuye